• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yongeye gutangaza ko yiteguye intambara n’u Rwanda

Uganda yongeye gutangaza ko yiteguye intambara n’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Imiterere y’inkuru zituruka muri Uganda, zishyira imbere cyane ko umwuka mubi uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda, waba ushingiye ku yindi mpamvu nyitiriro itandukanye n’ibihari.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka, ibitangazamakuru bikomeye byo muri Uganda nka The New Vision, The Daily Monitor, The Independent, byatsimbaraye ku bukangurambaga bw’ikinyoma byatumye bigorana kubitandukanya n’imbuga (blogs) zikoreshwa mu icengezamatwara ry’ubutegetsi bwa Kampala, zirimo izizwi cyane nka SoftPower ya Sarah Kagingo, ChimpReports ya Giles Mahame, n’ibindi bizwiho ibinyoma biteye isoni.

Byose hamwe, byerekana umugambi uteguye w’ubutegetsi bwa Uganda wo kuguma mu murongo wo kurwanya u Rwanda ndetse n’ubushake buke bwa politiki mu gukemura ikibazo giteye inkeke ibihugu byombi kuva mu myaka itatu ishize.

Itangazamakuru rya Uganda ryashishikajwe no kwerekana ko umupaka wa Gatuna, ari wo muzi w’ukutumvikana hagati ya Kampala na Kigali. Nta kwita ku nshuro byagaragarijwe ko umupaka ari ingaruka yoroshye y’ibyatumye habaho ikibazo kuruta uko waba impamvu yacyo.

Ibi bitangazamakuru byimye agaciro ibindi byose bitajyanye n’urwitwazo rwa Uganda rw’uko ibyabaye byose bishingiye ku mupaka wa Gatuna, bikavuga ko nta gaciro bifite ndetse bigafatwa nk’ibinyoma.

Kuwa 8 Gashyantare, igitangazamakuru cyo muri Uganda, The Daily Monitor, cyanditse inkuru ifite umutwe uvuga ko ‘Ba Minisitiri bahuye mbere y’uko Museveni na Kagame bahura ku kibazo cy’umupaka’, byerekana ko intego yo guhura ari ugufungura umupaka wa Gatuna.

“Turasenga ko kuwa 21 Gashyantare inama yabyara umusaruro wo kongera gufungura umupaka, hagasubukurwa ubucuruzi bwambukiranya umupaka”. Aya ni amagambo Monitor yanditse ko yavuzwe na Nelson Nshangabasheija, uyobora umujyi wa Katuna, itamenyesheje abasomyi ko ikibazo atari umupaka.

Ibi ni ibinyoma bya The Monitor bigamije guhisha ukuri, bikaba ari ibiheruka byiyongera ku bindi yanditse hamwe na bagenzi bayo. No mu gushaka kugaragaza impande zose no kutabogama, iki gitangazamakuru kivuga itangazo riheruka rya Angola, mu buryo butari bwo cyerekana uko ryafashe umwanzuro wo kurekura imfungwa n’ibyiyemejwe n’ubutegetsi bwombi byo kudafasha abahungabanya umutekano.

Bakomeza gusubiramo nk’aho ari intero y’indirimbo ko ‘u Rwanda rwanze kugaragaza ubushake bwo gusubiza ku murongo umubano nk’uko Uganda ibufite’. Ibi byanditswe na SoftPower kuwa 20 Mutarama, isoza ivuga ko ‘u Rwanda kuva umwaka ushize rwanze ndetse ku bushake ruca intege uburyo bwose bugamije gukemura ibibazo byarwo, harimo kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda yasinywe hagati ya Museveni na Kagame, akeneye guhita yubahirizwa.’

Iyo batavuze ibinyoma gusa, bayobya abasomyi ku bushake. Kuwa 2 Gashyantare, ChimpReports, ya Giles Mahame, yanditse ko ‘Museveni na Kagame bemeranyijwe kurekura imfungwa no guhurira ku mupaka wa Gatuna’. The Independent ya Andrew Mwenda, nyuma y’aho yanditse ko ‘U Rwanda rutaritegura gukora nk’ibyo Uganda yakoze’, agendeye ku kuba Uganda yararekuye abanyarwanda icyenda muri Mutarama, bari bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Inkuru gashoza ntambara za ChimpReports

Biteye ikimwaro kuvuga ko amasezerano atarimo kubahirizwa kuko u Rwanda rutarimo gukora nk’ibyo Uganda yakoze. Kuva umwuka mubi watangira, u Rwanda rwakomeje kwita cyane ku kuba nta munya-Uganda, wahohoterwa, nk’uko ari yo politiki yarwo.

Nta kimenyetso na kimwe cyo kwihorera kigeze kigaragara gikorerwa umuturage wa Uganda. Byaba ari ukwifuza se ko u Rwanda rukora ibikorwa bibi nk’ibya Uganda. U Rwanda ntirwigeze runanirwa guhiga ibihumbi by’abanya-Uganda bar ii Kigali gusa ngo rubate muri yombi, rubakorere iyicarubozo rusubiza ibyo Uganda irimo gukorera abanyarwanda bari yo.

Niba Uganda itegereje gushyira mu bikorwa amasezerano ya Angola, ari uko abanya-Uganda bashyizwe ku nkeke, bagatabwa muri yombi bagakorerwa iyicarubozo mu Rwanda, hanyuma rukabashyikiriza Uganda nk’uko ibikora, iki kibazo ntabwo kizarangira.

‘U Rwanda ruzishimira kurekura abanya-Uganda rwafashe mu buryo butemewe n’amategeko, kandi ibi bizoroha cyane kuko nta n’umwe rwafashe’. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri Twitter kuwa 2 Gashyantare, mu guha abanya-Uganda amakuru y’umwimerere itangazamakuru ryabo ryahisemo kubahisha.

Akandi gahomamunwa kagaragaye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Umudepite uhagarariye Rukungiri, Roland Mugume, yavuze ko aho ahagarariye ubucuruzi bwagize ibibazo bitewe no gukomeza gufunga umupaka k’u Rwanda.

Mugenzi we uhagarariye Kabale, Ajar Baryayanga, yavuze ko amashuri mu gace ahagarariye yatakaje abanyeshuri 2000 bitewe n’ifungwa ry’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Aba badepite bari mu kuri kubaza guverinoma yabo impamvu yo kuzarira mu gukemura ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.

Icyakora, kimwe n’itangazamakuru rya Uganda (bishoboke ko biterwa no gusoma gusa ibitangazamakuru by’icengezamatwara), abadepite batekereza ko igisubizo ari uko u Rwanda rwakora nka Uganda.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Rebecca Kadaga, yasabye guverinoma ye kujya kwerura ikabwira abanya-Uganda niba bagomba gukomeza kujya mu Rwanda cyangwa batajyayo.

Abandi badepite nabo basabye guverinoma ‘kubuza abaturage ba Uganda kutajya mu Rwanda kugeza igihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi uzaviraho’.

Kuva u Rwanda rwasaba abaturage barwo kutajya muri Uganda, kubera impungenge z’umutekano wabo utizewe ariko rukizeza abanya-Uganda ko nta kibazo bazarugiriramo ndetse umutekano wabo uzakomeza kubungabungwa nk’uw’abaturage barwo n’abandi baturarwanda. None, gusaba abanya-Uganda kutajya mu Rwanda byaba bishingiye kuki?.

Nanone, niba Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda idasaba guverinoma gushyira mu bikorwa amasezerano ya Angola, ahubwo bagasaba ko ibuza abaturage bayo kujya mu Rwanda, bishoboka bite gutekereza ko ikibazo hagati y’ibihugu byombi gishobora kuzarangira?.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame yahishuye ko guverinoma ya Uganda, yamusabye kubwira abanyarwanda ko umutekano wabo wizewe muri Uganda bityo bakorerayo ingendo.

Ati “Icyo ndimo gusabwa gukora ni ukubwira abanyarwanda ko ubu batangira kujya muri Uganda ntacyo bikanga. Nibyo ndimo gusabwa. Ariko ndakifashe kuri ibyo kuko sindizera ko nabwira abanyarwanda gutangira kujyayo”.

Ubwo iyi nkuru yasohokaga, amakuru yamenyekanye ko umunyarwanda Emmanuel Mageza, wari ufungiwe muri kasho za Uganda yabonetse yapfuye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo ryatumye arwara mu mutwe.

Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwamutwaye mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Butabika, aho yapfiriye kuwa 21 Mutarama saa tatu za mugitondo, nta n’ubushake bwo kumenyesha u Rwanda cyangwa ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Niba umugambi wa Uganda ari uguhisha impfu z’abo yakoreye iyicarubozo kugeza ku rupfu, umuntu yakwibaza umubare w’abanyarwanda bangahe bapfuye urupfu nk’uru rwa Mageza?.

Niba Perezida Kagame atewe impungenge n’umutekano w’abanyarwanda muri Uganda, uru rupfu rushobora gukomeza kumutera impungenge kurushaho.

Iyi niyo mpamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka nk’uko ibitangazamakuru bya Uganda bikomeje kubitsimbararaho biyobya abaturage b’iki gihugu. Ni ugukomeza gutera intambwe yo kurekura abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, abagize uruhare mu iyicarubozo cyangwa ibindi bikorwa bya kinyamaswa by’inzego z’umutekano bakabiryozwa byaba ibyatumye ababikorewe bapfa, bamugara cyangwa barwara mu mutwe.

Iyi nama kandi inagamije gusuzuma intambwe iyo ari yo yose yatewe na Uganda mu gushyira iherezo ku bufasha ubwo ari bwo bwose igenera abarwanya u Rwanda. Ibi bikaba byaratangajwe na Amb. Nduhungirehe kuri Twitter, abwira abanya-Uganda kudakomeza guhezwa mu mwijima n’itangazamakuru ryabo.

Icyakora Nduhungirehe anagaragaza icyizere, mu gihe ku ruhande rwa Uganda nta kigaragaza ko uyu mwuka mubi hagati yayo n’u Rwanda uzarangira igihe cyose vuba. Icyo Uganda irimo gusaba u Rwanda gukora kugira ngo yuzuze ibyo igomba gukora mu masezerano ya Luanda, ni ikintu u Rwanda rwirinze.

Harimo gushyira ku nkeke no gukorera iyicarubozo abanya-Uganda, kurema no gufasha abarwanya Uganda. Igihe cyose Uganda itsimbaraye ku kuvuga ko itazashyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda, mu gihe u Rwanda ntacyo rukoze, byaba bifite ishingiro cyane gutekereza ko turi mu bibazo bihoraho.

2020-02-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023
Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2022
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Ubwanditsi 03 Apr 2023
Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye

Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye

Ubwanditsi 08 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze
POLITIKI

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Ubwanditsi 10 Oct 2017
‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda
Mu Rwanda

‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Mar 2017
Rulindo:Abanyeshuri ba APAPEC-Murambi bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Rulindo:Abanyeshuri ba APAPEC-Murambi bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 09 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru