• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Ubwanditsi 08 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu taliki ya 10 Mata 2019 n’ibyo byatangiye guhwihwiswa ko Maj.Nsabimana Callixte Sankara yatawe muri yombi mu birwa bya Comore,kandi ko Leta ya Comore irikuvugana n’uRwanda ngo yoherezwe aho yakoreye ibyaha.

Paul Rusesabagina wari Perezida wa MRCD muri icyo gihe yahise asaba impuzamashyaka gukusanya ibihumbi 50$ ngo afunguze Sankara ndetse yihutira ku ma radio Mpuzamahanga yishingora cyane ko yafunguje Sankara yagize ati:Umwanzi wacu Leta y’uRwanda yakamye ikimasa, kuko inshuti za FLN na MRCD zabashije kwihagararaho zikora hirya no hino Leta y’uRwanda ntiyabashya guhabwa Sankara wacu.

Kugeza ubu Maj.Callixte Sankara ari ahantu harinzwe cyane arindiwe umutekano nyuma yahoo tuzabagezaho gahunda ikurikiyeho.

Umwe mu bari abarwanyi ba FLN akaba ari mu kigo cy’ingando I Mutobo yatangarije Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko Rusesabagina yabakinze igikarito mu maso cy’umudari yambitswe na Perezida George w.Bush wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ababwira ko kurwego rwa Dipolomasi ntakibazo bazagira ndetse na Leta ya Congo itazigera ibatera kuko azavuga ari impunzi.

Uhereye mu mataliki ya 12 ugushyingo 2019 kugeza kuwa 20 ugushyingo inzego z’ubutasi za FLN ngo ntizabuze kugaragaza ikibazo cy’uko bagiye guterwa, ari nako boherezaga intabaza kuri HCR, nayo ikabasubiza ko nta nkambi izi ziba muri Karehe, bitabaje Rusesabagina yabasabye ibihumbi 35$ by’amadorari ngo ayatange mu miryango mpuzamahanga ibyo bitero bikumirirwe.

Abarwanyi ba FLN bagize icyizere kiraza amasinde kuko bakomeje kwishingikiriza Paul Rusesabagina wababwira ko ashingiye k’ubudahangarwa afite agiye kuza kwivuganira na Perezida ubwe Ethienne Kisekedi ko bamuhumura ntacyo FARDC izabatwara.

Kuwa 26 Ugishyingo bashidutse ibirindiro bita(Buevacs) byinshi by’aba ofisiye ba FLN bagoswe na FLN dore ko benshi bari abasaza bageze mu zabukuru abandi bibereye mu myaka yabo bari barahinze yari imaze kwera maze FARDC ibica umusubizo, bamwe batahukanwa ku gahato mu guhugu cy’uRwanda.

Benshi mu barwanyi harimo Capt Kamuntu Alpha bashinja Rusesabagina kuba nyirabayazana w’ibibazo FLN yahuye nabyo, insinzwi ndetse no gusenyuka, gushyira hanze ibintu byabo ku ma radio kandi ubwabo bakiyubaka noneho n’ubuhemu bw’amafaranga yagiye abarya dore ko n’imisanzu yahabwaga n’inshuti za FLN ziri mu mahanga yabagezagaho kimwe cya kabiri andi akayirira.

Paul Rusesabagina ni Perezida w’Ishyaka PDR IHUMURE rikaba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD,akaba yarayoboye manda y’umwaka wa 2018-2019,ubu iyi mpuzamshyaka ikaba iyobowe na Gen.Wilson Irategeka iyi mpuzamashyaka ikaba ibarizwamo, bamwe mu bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urugero n’umugore witwa Mukandutiye Angeline warushinzwe iterambere ry’umugore muri MRCD akaba yari yarakatiwe n’inkiko gacaca zo mu Rwanda kubera ibyaha bya jenoside yakoreye mu mujyi wa Kigali.

Abanyarwanda benshi n’inshuti z’u Rwanda, baherutse kwamagana itumirwa rya Paul Rusesabagina, aho yatumiwe ngo azavuge ijambo mu mujyi wa San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe amaze kumenyekana nk’umuntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse utera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuva tariki 10-26 Mutarama uyu mwaka nibwo ibyo biganiro biteganyijwe mu cyiswe DreamWeek, aho Rusesabagina yatumiwe nk’umuntu ukora ibikorwa by’ubugiraneza, akazavuga ijambo ku wa 10 Mutarama nk’umuyobozi wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.

DreamWeek iba igizwe n’uruhurirane rw’ibikorwa byiganjemo ibiganiro, bigaruka ku kuzirikana inzozi za Martin Luther King Jr. zo kubana nta muntu n’umwe uhezwa.

Abamuhaye ubutumire bamushimagiza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize uruhare mu kurokora Abahutu n’Abatutsi 1,268 bahigwaga n’Interahamwe, akabahungishiriza muri Hôtel des Mille Collines i Kigali, ntihagire n’umwe upfa.

Ni ibikorwa nyamara ubuhamya bwinshi ku byabereye muri Hotel des Milles Collines bugaragaza ko atari ukuri, uretse filime yuje amakabyankuru yamugize igitangaza, kuko nta cy’ubuntu bahawe, ibyo yakoze byari ubucuruzi aho kuba ubutabazi.

2020-01-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Ubwanditsi 17 Jul 2024
Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Dec 2020
Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ubwanditsi 01 Jan 2025
Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Ubwanditsi 13 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027
Amakuru

Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027

RUSHYASHYA 09 Jul 2026
Abatuye mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abatuye mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?
INKURU NYAMUKURU

Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Ubwanditsi 12 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru