• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah
Ambassador Harold Acemah

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Ubwanditsi 11 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Ambassador Harold Acemah

Kutabona ibintu kimwe kw’abayobozi n’amakimbirane ashingiye ku nyungu z’igihugu bisa nk’ibigiye kongera gusenya umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nko mu 1977 nk’uko ababikurikiranira hafi basobanukiwe politiki yo mu karere babyemeza.

Kuwa 30 Ugushyingo hari hateganyijwe inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC iza kutaba bitewe n’uko u Burundi bwanze kuyitabira bunarakazwa n’uko chairman w’uyu muryango, Yoweri Museveni yanze kwita ku mpungenge zabwo.

Ibi byatumye Perezida Museveni asubika iyi nama ku munota wa nyuma ayimurira kuwa 27 Ukuboza.

Abakurikiranira hafi ibintu rero basanga uyu muryango ushobora kuba ugiye gusubira mu byabaye mu 1977 ubwo wasenyukaga bitewe n’ibibazo bya bamwe mu bawugize bitakemuwe, nk’inyungu z’ubucuruzi, ibibazo by’umutekano n’ibindi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Mu 1977, isenyuka ry’uyu muryango ryatewe no kutumva ibintu kimwe hagati ya Kenya na Tanzania, ndetse n’ibibazo by’abayobozi ku giti cyabo hagati ya Julius Nyerere wa Tanzania na Idi Amin wa Uganda.

Mu gihe EAC y’ubu yongeye kubyutswa mu 1999 yagombaga kuba umuryango ushingiye ku baturage kandi ushishikajwe na business, impuguke zisanga ahubwo uyu muryango ushingiye ku bayobozi ba za guverinoma.

Izi mpuguke zikaba zitanga urugero rwo kudahuza hagati ya Perezida Kagame na Perezida Nkurunziza n’ibindi bibazo bishingiye ku nyungu z’ibihugu bikomeje kubangamira kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize umuryango.

Harold Acemah, wabaye umudipolomate wa Uganda, akaba afite ubunararibonye bw’imyaka 30 mu kazi, avuga ko kuba iyi nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC itarabaye ari ikimenyetso kibi kigaragaza ibibazo byugarije umuryango.

Muri ibi bibazo harimo isoko idakwiye y’amafaranga ubunyamabanga bw’umuryango bukenera gukoresha, kutizerana hagati y’abakuru b’ibihugu 6 bigize umuryango, no kubura ubushake bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango.

Acemah ati: “Perezida Nkurunziza yumva ari nk’umubyara ukennye udahabwa agaciro n’abavandimwe be bakuru,”

Ibi Acemah akaba abishingira ku kuba Nkurunziza yarasabye Museveni gusubika iyi nama ya EAC u Burundi bwanze kwitabira ngo bubanze bwitegure, ariko ubusabe bwabwo ntibwemerwe. Uyu mugabo akavuga ko Museveni atagaragaje kwiyoroshya n’ubudipolomate.

Amasezerano ya Arusha

Uyu mudipolomate akomeza avuga ko ahanini amakimbirane ya Perezida Nkurunziza na bagenzi be bo muri EAC akomoka ku kwirengagiza Amasezerano ya Arusha kwe agashaka manda ya gatatu itaravuzweho rumwe mu 2015. Akavuga ko Perezida Nkurunziza ari we wumva yarahawe akato aho kuba u Burundi.

Uko EAC ibayeho kuri ubu ngo binyuranyije n’intumbero umuryango wari ufite.

Ingingo ya 5 y’amasezerano yashyizeho uyu muryango mu 1999, ivuga ko intego zawo ari uguteza imbere politiki na gahunda zigamije kongera ubufatanye hagati y’ibihugu bigize umuryango muri politiki, mu bukungu, imibereho n’umuco, ubushakashatsi n’’ikoranabuhanga, ubwirinzi, umutekano n’ibibazo bijyanye n’ubutabera ku nyungu rusange.

Ariko noneho igika cya gatatu cy’iyi ngingo ya 5 cyo kivuga kongerera imbaraga no gukomeza amashyirahamwe amaze igihe mu rwego rwa politiki, ubukungu, imibereho, n’umuco hagati y’abaturage b’ibihugu bigize umuryango, hagamijwe iterambere  rusange rishingiye kuri ayo masano n’amashyirahamwe.

Nicodemus Minde, Umunyatanzaniya w’impuguke muri politiki, we avuga ko EAC yiganye umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ariko yananiwe kubera ko inzira yo kwishyira hamwe ikiyoborwa n’abayobozi.

Agasanga EAC yari ikwiye gushyira ingufu mu gukoresha inteko ishinga amategeko yayo (EALA) mu gusunika kwishyira hamwe gushingiye ku baturage.

Bwana Minde asanga Perezida Nkurunziza ataribagirwa ko yari agiye guhirikwa ku butegetsi mu 2015 ubwo yari yitabiriye inama ya EAC n’ubundi muri Tanzania. Manda ya gatatu ye kandi ikaba yaratumye yumva adatekanye haba mu gihugu imbere, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Bwana Acemah na none abona ubushake bwa politiki bubura hagati y’abayobozi ariko hari ubushake bwinshi mu baturage ba East Africa. Avuga ko ibirarane leta zibereyemo EAC no gukererwa kwishyura imisanzu y’ingengo y’imari y’umuryango ari ibimenyetso bwo kubura ubushake atari ubushobozi bucye bwo kwishyura.

Ati: “Iyo EAC iza kuba ishingiye ku baturage, umwuka mubi urimo guteza amacakubiri ntuba warazamutse. Niba imbogamizi zivutse, nizera ko byari kwitabwaho kandi bigakemuka byoroshye.”

Yongeyeho ko mu by’ukuri EAC itarakira isenyuka ryabaye ku muryango wa mbere mu 1977.

Urukiko rw’ubutabera rwa East Africa (EACJ) na EALA ngo nizo nzego 2 z’umuryango zikibasha gufata ibyemezo mu bwisanzure. Ariko, manda y’uru rukiko nayo iracyafite ibibazo by’imiyoborere na demokarasi kandi uruhare rwa sosiyete sivile n’urwego rw’abikorera ntibiratezwa imbere.

Imisanzu y’umuryango

Mu gihe ingengo y’imari ya buri mwaka ya EAC ibarirwa muri miliyoni 100 z’amadolari, ibihugu bigize umuryango bisabwa gutanga umusanzu wa miliyoni hagati y’10 na 12$, andi abura agatangwa n’abaterankunga.

Ariko ngo ntibyaba binyuze mu kuri nk’urugero gufata Kenya, igihugu cya mbere gikize mu karere, no gufata u Burundi, ubukungu bwabwo burutwa n’ubw’intara ya Kiambu muri Kenya, ngo byishyure imisanzu ingana.

Ibi bikaba bisobanuye impamvu u Burundi bwakunze kwanga gutanga iyi misanzu, mu gihe Tanzania na Kenya byemeye  kubikora binyuze mu masezerano byagiranye, Sudani y’Epfo ifite umutungo kamere nayo ikaba ikibasiwe n’amakimbirane ya politiki.

Hari hatanzwe ibyifuzo ko ibihugu bikize kurusha ibindi byajya bitanga umusanzu uri hejuru ugereranyije n’ibindi nk’uko u Budage bubigenza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibi ariko Tanzania yahise ibitera utwatsi ivuga ko ibihugu byajya bitanga menshi byazageraho bikumva ko ari byo bigomba gufata ibyemezo cyangwa kuyobora ibindi.

 

Src: The East African

2018-12-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Ubwanditsi 23 Jul 2024
Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Dr Bizimana yagaragaje uburyo mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise hari harimo ibirara

Dr Bizimana yagaragaje uburyo mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise hari harimo ibirara

Ubwanditsi 03 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera
INKURU NYAMUKURU

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubwanditsi 22 Apr 2021
Impinduka zitunguranye  mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda
Amakuru

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye
HIRYA NO HINO

Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye

Ubwanditsi 26 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru