• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatanyije na mugenzi we wa Sénégal gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko i Dakar   |   01 Nov 2026

  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi bwikomye Leta y’u Rwanda kubera urupfu rwa Perezida Ntaryamira Cyprien

U Burundi bwikomye Leta y’u Rwanda kubera urupfu rwa Perezida Ntaryamira Cyprien

Ubwanditsi 06 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rivuga ko nyuma yo gutegereza bugaheba icyo u Rwanda rugaragaza ku iraswa rya Perezida Ntaryamira Cyprien n’abandi Baminisitiri babwo babiri, bicanwe na Perezida Habyarimana Juvenal, risaba Leta kurega u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, nibwo Abarundi bibutse ku nshuro ya 24 Perezida Ntaryamira Cyprien wapfiriye mu Rwanda kuri iyi tariki mu 1994, n’ubu ngo bukaba butarahabwa ubusobanuro bwimbitse bw’urupfu rwe.

Perezida Ntaryamira Cyprien n’Abaminisitiri babiri b’u Burundi barasiwe hamwe n’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana n’abandi bari kumwe, mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, mu ndege yari ibakuye muri Tanzania.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bavuga ko urupfu rwa Ntaryamira rufitanye isano n’inigwa rya Demokarasi mu Burundi, ko rwaje nyuma y’amezi 5 gusa na Perezida Merchiol Ndadaye yishwe.

Iri shyaka kandi rivuga ko u Burundi bubabazwa n’uko kugeza n’ubu munsi ntacyo ubutabera bwari bwagaragaza ngo bumenye neza uwishe Perezida wabwo, mu gihe bigaragara ko igitero cyagabwe ku ndege barimo cyari cyarateguwe neza, bitewe n’uko nta n’umwe wakirokotse.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye ku wa 5 Mata 2018, iri shyaka rikaba rihuza iby’urupfu rwa Ntaryamira n’ibyo u Burundi bwari busanzwe bushinja u Rwanda, aho bwavugaga ko rwagize uruhare mu kubuhungabanyiriza umutekano ndetse no kwakira abari bagiye guhirika ubutegetsi mu 2015.

Bagira bati “Aha twakwibuka ko, uretse nyakubahwa Cyprien Ntaryamira n’Abaminisitiri babiri bishwe mu gihugu cy’u Rwanda, na Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Petero Ngendandumwe yishwe n’Umunyarwanda kandi yarabyiyemereye. None no mu mwaka wa 2015 twarabyiboneye twese ko abasenye inganda bakanagerageza guhirika inzego zitorewe n’abaturage, bahise bajya kwihisha mu gihugu cy’u kugira ngo ubutabera butabakurikirana, icyo gihugu n’uyu munsi nicyo gikomeza kwinjiza mu gisirikare cyarwo urubyiruko rw’impunzi”.

Muri iri tangazo, bavuga ko mu gihe bari mu nzira yo kumenya neza amateka y’ejo hahise h’u Burundi ari nako baniyunga, ngo banakeneye kumenya neza iby’urupfu rwa Ntaryamira.

Iri shyaka CNDD FDD rikaba risaba Leta y’u Burundi kwitwarira u Rwanda mu nkiko, urw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, urw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’izindi mpuzamahanga.

Kuva mu mwaka wa 2015, nibwo Leta y’u Burundi yakomeje gutunga agatoki u Rwanda ko rugira uruhare mu guhungabanya umutekano wabwo, ndetse bunarushinja gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi no gutoza abagamije kurutera.

Ibi Leta y’u Rwanda yagiye ibihakana yivuye inyuma, igaragaza ko ibyo burushinja nta shingiro bifite, ndetse ntihanagaragazwe gihamya.

2018-04-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Ubwanditsi 20 Nov 2019
Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Ubwanditsi 31 May 2018
Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Ubwanditsi 11 May 2020
Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Ubwanditsi 07 Jan 2018

2 Ibitekerezo

  1. MAOMBI jOHN
    July 7, 20185:01 pm -

    uziko muri injiji mbe na onu yarababeshyeye mugutangaza ko u rwanda arirwo rufasha abahungabanya umutekano mu Burundi? iminsi yumugizi wa nabi irabaze murindire muzabona!!

    Subiza
    • DEDE
      July 24, 201810:00 am -

      MAOMBI we uzakor iki wowe petit?byura agatwe se tukamene!!!

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Name Change Request
KWAMAMAZA

Name Change Request

Ubwanditsi 09 Oct 2023
IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE
Amakuru

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

RUSHYASHYA 17 Nov 2025
Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi
Amakuru

Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Ubwanditsi 04 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru