• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ikinyamakuru Daily Monitor aho gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, cyabaye icyo gusingiza Museveni

Ikinyamakuru Daily Monitor aho gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, cyabaye icyo gusingiza Museveni

Ubwanditsi 06 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Daily Monitor mu nimero yacyo yasohotse kuri iki cyumweru cyasohoye Ijambo ry’Ibanze rigamije guhigika cyangwa kujijisha ku bibazo byateje umubano mubi umaze imyaka ibiri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Umutwe w’ijambo ry’ibanze wagiraga uti “Icyatuma ibiganiro by’amahoro byerekeye umupaka bisubukurwa” aho cyahamagarariraga abayobozi ba Uganda n’u Rwanda ‘gushyiramo imbaraga bakagarura umubano mwiza’ mu biganiro bitaha bizabera i Kampala biteganywa n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe muri Kanama uyu mwaka.

Ikosa rya mbere ikinyamakuru Daily Monitor cyakoze, ni ukugaragaza ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi ari ‘ifungwa ry’umupaka’ mu gihe bizwi neza ko impamvu y’ibibazo atari iyo kuko u Rwanda rwayigaragaje kenshi.

Impamvu ya mbere ni uko ubutegetsi bwa Kampala bufitanye umubano wihariye na RNC ya Kayumba Nyamwasa n’indi mitwe yiyemeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Indi mpamvu ni amagana y’Abanyarwanda ari kuborera muri gereza za Uganda no mu nzu zitoterezwamo z’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

Abo banyarwanda ni ababa barashimuswe, barafunzwe nta rukiko bakandagiyemo. Benshi bari muri gereza ariko ambasade ntiyemerewe kubasura, yewe n’imiryango yabo ntizi aho baherereye. Bakorewe iyicarubozo nkuko umunyamategeko Eron Kiiza na Tonny Odur babigaragaje.

The Monitor yarasimbutse yirengagiza ibyo bibazo ishaka kwerekana ko ikibazo ari kimwe, yihutira gukora ubuvugizi bwo gufungurira abacuruzi ba Uganda isoko ry’u Rwanda.

U Rwanda ntabwo rwigeze rufunga umupaka nkuko bivugwa mu binyamakuru. Ibyabaye ni uguhagarika igice kimwe cy’imodoka nini z’ubucuruzi zabaga ziremereye.

Bigaragara ko Daily Monitor idashishikajwe no kuvuga ukuri muri iki kibazo. Ibyo yakoze ni ugukwirakwiza imigambi ya Museveni yirinda gukomoza ku mpamvu nyamukuru yatumye umubano uzamo agatotsi. Ahubwo icyo kinyamakuru kiyobya uburari kivuga ko ‘buri ruhande rufite ibyo rushinja urundi.”

Mu gihe Uganda yari igezweho ngo itumize ibiganiro ntabwo byakozwe. Ibyo biganiro byakabaye byarabereye i Kampala mu byumweru bibiri bishize ariko ntibyabaye. Nibwo Leta ya Uganda yagombaga gutanga raporo igaragaza aho igeze ikemura ibibazo u Rwanda rwayigaragarije.

Mu byo u Rwanda rwasabye harimo gufungura Abanyarwanda bose bafunzwe binyuranyije n’amategeko, guhagarika gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guhagarika kubangamira ubukungu bw’u Rwanda byakozwe na Uganda.

Hari umwe mu ndorerezi wibajije ati “Ni ukubera iki Daily Monitor itibaza impamvu Uganda yananiwe gutumiza inama? None kuki icyo kinyamakuru kitabaza Guverinoma ya Uganda aho igeze ishyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ku ifungwa n’abanyarwanda batotejwe batabonye ubutabera? Kuki se itarahagarika imikoranire na RNC?”

Birazwi ko abanyarwanda bigiriye mu bucuruzi muri Uganda bafatirwa mu nzira n’abakozi b’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) ku manywa y’ihangu bafatanyije n’abambari ba RNC. Birazwi ko abanyarwanda batagira ingano bagiye bakurwa mu modoka z’abagenzi ku bice byegereye imipaka bagashinjwa ‘kwinjira nta byangombwa’ cyangwa ‘ubutasi’.

Mu byumeru bishize, Kiiza na Odur basohoye itangazo bagaragajemo iyicarubozo abanyarwanda bakorewe muri Uganda, by’umwihariko mu myaka ibiri ishize.

Mu itangazo bagize bati “Abanyarwanda basaga ijana bafungiwe mu mabohero ya CMI ntawe bemerewe guhura na we. Imiryango yabo ntiyemerewe kubasura. Abo twabashije kuvana mu menyo ya CMI bagiye bavuga uburyo batotejwe mu buryo bw’umubiri no mu mutwe.”

Ubwo hari hashize igihe kitageze ku cyumweru iryo tangazo risohotse, CMI yarekuye abanyarwanda bagera kuri 35 ibavana mu buroko bwayo bashyirwa kuri za sitasiyo za polisi zitandukanye mu gihugu.

Twavuga nk’ibyabaye kuri Julienne Kayirere, umunyarwandakazi wakoreraga ubucuruzi buciriritse muri Mubende mbere yo kujugunywa muri gereza . Bamutandukanyije n’uruhunja rwe rw’amezi atatu nyuma yo kumushinja ‘kuba mu gihugu nta byangombwa” nyamara yari ahamaze imyaka ahakorera ubucuruzi.

Kayirere ari mu gahinda gakomeye k’umubyeyi ufungiwe ubusa atazi aho uruhinja rwe ruherereye. Birigaragaza ko ibi bikorwa bya kinyamaswa nta nyungu igaragara bifitiye ikinyamakuru nka The Monitor cyangwa se ikindi kinyamakuru cyo muri Uganda. Ubuzimwa bw’abanyarwanda b’inzirikarengane bari gutotezwa ntacyo bubabwiye, bashishikajwe n’ifungurwa ry’umupaka.

Daily Monitor ahubwo ibabajwe n’agahishyi k’amafaranga abacuruzi bo muri Uganda bari guhomba. Ngo mu mezi atatu ya mbere umupaka wa Gatuna ufunzwe ku makamyo manini aturuka muri Uganda, icyo gihugu cyahombye miliyoni 664 z’amadolari y’ibyoherezwaga mu Rwanda.

Birashoboka ko uwo mubare wikubye nka gatatu ubu ari nacyo ibinyamakuru nka Daily Monitor byakabaye biheraho bibaza byinshi Guverinoma yabo impamvu.

Abantu ntabwo bashobora guhahirana ku rundi ruhande barenganywa. Nta bwisanzure bw’urujya n’uruza bwabaho mu gihe inzego z’ubutasi mu gihugu kimwe zibasira abaturage b’inzirakarengane b’ikindi gihugu.

Hashize igihe ariko Uganda yanze guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Umwe mu baturage i Kigali, yavuze amagambo Daily Monitor ikwiriye kwitaho ati “Niba Museveni na Guverinoma ye nta gahunda bafite yo guhagarika gutoteza abanyarwanda, bakaba bakunda RNC urukundo ruhebuje, bakomeze bakorane ubucuruzi na RNC ubundi bibagirwe ubucuruzi n’u Rwanda.”

Src: KT PRESS / Rwanda

2019-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Ubwanditsi 13 May 2021
Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Ubwanditsi 21 Jan 2021
Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Ubwanditsi 12 May 2022
Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 02 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga
Amakuru

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Ubwanditsi 27 Jun 2022
DONALD TRUMP niwe utsindiye kuyobora Amerika, sobanukirwa  ibintu 10 bitumye atsinda HILARY CLINTON.
POLITIKI

DONALD TRUMP niwe utsindiye kuyobora Amerika, sobanukirwa ibintu 10 bitumye atsinda HILARY CLINTON.

Ubwanditsi 12 Nov 2016
Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru