• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Ubwanditsi 20 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ku buryo na n’ubu hari abakirubonera muri iyo ndorerwamo nubwo hari iterambere rwagezeho mu ngeri zitandukanye z’ubuzima.

Ubu butumwa Perezida Kagame yabugarutseho mu kiganiro we na mugenzi we wa Namibia, Hage Gottfried Geingob bahaye itangazamakuru kuri uyu wa 20 Kanama 2019.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byigeze kugira ibibazo byinshi kubera Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.

Ati “Icyago cyagwiriye igihugu cyacu mu myaka 25 ishize, ni inkuru izwi hose ku Isi. Ikibabaje ni uko tuzwi cyane kuri cyo kurusha ibintu byiza byakurikiyeho.’’

Yakomeje avuga ko “Nahamya neza ko abaturage bo mu gihugu cyanjye bakora cyane mu guteza imbere imibereho yabo. Bishimiye ibyo bafite haba mu buyobozi bwabo cyangwa uko bakorana nyuma y’imyaka 25.’’

Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo igihugu gihangana nabyo birimo n’uko ubukene bwagiye bugabanywa.

Ati “Iterambere ry’ubukungu bwacu ni ukuri, rigera ku baturage b’igihugu cyacu kandi ni bo rishingiyeho. Ni bo bakorana ingoga mu kazi ka buri munsi.’’

Yatanze urugero aho ubuhinzi bwazamutse ndetse ubu Abanyarwanda bakaba bashobora kwihaza mu biribwa kurusha imyaka yo hambere. Iterambere ry’ubuhinzi ryatangiye kuzamuka mu myaka 12 ishize.

Perezida Kagame yavuze ko “Si iterambere ryo mu mibare, ni iterambere rigera mu mifuka y’abahinzi, uko bashobora kwihaza n’ibyo batunganya.’’

Yakomeje ati “Ntidutera imbere ngo tubishimirwe, dutera imbere ku bwacu. Aho kugira ngo ibihuha bikugereho, niba uri ahantu, niba ubona ukanumva abo bantu ushobora guhita usubiza ibyo bibazo bazamuye.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko imibare y’ibyo u Rwanda rwagezeho idashobora guhimbwa kuko bibaye inzego zikora igenzura kuri iyo mibare ni zo zaba zifite ikibazo.

Mu minsi ishize, ikinyamakuru Financial Times cyavuze ko imibare y’ubukene mu Rwanda, ari ibinyoma bihimbwa hagamijwe kugaragaraza ko ibintu bigenda, kandi atariko biri. Aya ni amakuru gikesha David Himbara umwe mubambari ba RNC ya Kayumba Nyamwasa ukunze kwandika inkuru z’ubukungu aharabika u Rwanda ku nkunga aterwa n’umunyamali Rujugiro Tribert.

Isesengura ryacyo ku mibare 14 000 n’ibiganiro yagiranye n’impuguke zirimo na Himbara ngo byerekana ko izamuka ry’ibiciro ku miryango mu Rwanda rigaragaza ko ubukene bwiyongereye hagati ya 2010 na 2014

Ubusesenguzi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku byavuye mu isuzuma rya Kane ku mibereho y’Abanyarwanda (EICV4) n’irya gatatu (EICV3), ryagaragaje ko kuva mu 2011 kugeza mu 2014, ubukene bwagabanutse ku kigero cya 6.9 %.

Ni imibare ariko Financial Times ihakana, ivuga ko kugira ngo bishoboke ari uko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro cyaba ari 4.7 ku ijana cyangwa munsi yaho hagati ya Mutarama 2011 na Mutarama 2014, nyamara ngo impuguke enye bavuganye zigaragara ko byari hejuru yaho.

Mu bo yifashishije harimo Diane Rwigara, David Himbara wahunze igihugu, Umubiligi Fillip Reyntjens ukunze kutavuga neza u Rwanda n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko buri wese ushaka kuyobora igihugu iyo yeretswe ukuri ahita yirukira kuri internet mu gihe hari amakuru agomba gushungurwa.

Ati “Turamutse duhimbye imibare nitwe twaba twibeshya. Abatwandikaho inkuru sibo dushaka gushimisha. Turashaka kwihaza ubwacu.’’

Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza kugengwa n’imbaraga zo hanze mu mikorere yayo ahubwo ikita ku bibereye abaturage bayo.

2019-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda women Convention ya mbere izateranira i Montreal muri Canada hagati y’amataliki 16-17 Nzeri 2016.

Rwanda women Convention ya mbere izateranira i Montreal muri Canada hagati y’amataliki 16-17 Nzeri 2016.

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Ubwanditsi 29 Jul 2018
Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo

Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Perezida Kagame ashobora no kuguhamagara saa munani z’ijoro akubaza ibyerekeye imibereho y’igihugu- Mushikiwabo

Perezida Kagame ashobora no kuguhamagara saa munani z’ijoro akubaza ibyerekeye imibereho y’igihugu- Mushikiwabo

Ubwanditsi 30 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto y’Umunsi: Abakinnyi ba PSG baserukanye akanyamuneza mu mwambaro wamamaza Visit Rwanda
IMIKINO

Amafoto y’Umunsi: Abakinnyi ba PSG baserukanye akanyamuneza mu mwambaro wamamaza Visit Rwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2019
Abiyita Abanyarwanda ari abanyamahanga nibo basebya u Rwanda ku isonga Noble Marara 
ITOHOZA

Abiyita Abanyarwanda ari abanyamahanga nibo basebya u Rwanda ku isonga Noble Marara 

Ubwanditsi 08 Dec 2017
The Ben yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avugwa yo kuza gutaramira i Kigali we na Meddy anikoma n’itangazamakuru
Mu Rwanda

The Ben yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avugwa yo kuza gutaramira i Kigali we na Meddy anikoma n’itangazamakuru

Ubwanditsi 09 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru