• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Mushikiwabo yagishije inama Abdou Diouf wamaze imyaka 12 ku mwanya ari guhatanira muri OIF

Mushikiwabo yagishije inama Abdou Diouf wamaze imyaka 12 ku mwanya ari guhatanira muri OIF

Ubwanditsi 07 Jun 2018 HIRYA NO HINO

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Abdou Diouf wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), umwanya yamazeho imyaka hafi 12 guhera muri Mutarama 2003 kugeza mu Ukuboza 2014.

Ni mu kiganiro aba bombi bagiranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, i Paris mu Bufaransa ari naho hari icyicaro gikuru cya OIF.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mushikiwabo yagize ati “Muri gahunda ya kandidatire yanjye ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, nashimishijwe no kumva inama ze z’ingirakamaro no kwigira ku bunararibonye bwe bw’imyaka 12 yayoboye OIF.”

Abdou Diouf w’imyaka 82 yabaye Perezida wa kabiri wa Sénégal guhera mu 1981 kugeza mu 2000 ubwo yasimburwaga na Abdoulaye Wade. Ni umugabo wubashywe mu gihugu cye kuko Inyubako Mpuzamahanga iberamo inama muri Sénégal yamwitiriwe, nka Centre international de conférences Abdou Diouf (CICAD).

Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera muri Mutarama 2003 kugeza mu Ukuboza 2014. Yatorewe mu nama ya cyenda yabaye ku wa 20 Ukwakira 2002 ibera i Beirut muri Liban, mu bwisanzure busesuye nyuma y’uko Henri Lopes wo muri Repubulika ya Congo yari amaze gukuramo kandidatire ye.

Umuryango wa Francophonie urakomeye cyane kuko uhuza urusange rw’ibihugu bihurira ku Gifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 ku Isi mu migabane itanu y’Isi. Uyu muryango washinzwe mu 1970, uhuriwemo n’ibihugu 84.

Mushikiwabo arahabwa amahirwe

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganyijwe mu Nteko Rusange y’uyu muryango izabera i Yerevan muri Armenia ku wa 11-12 Ukwakira 2018.Ni amatora azemeza niba Mushikiwabo asimbura Michaëlle Jean wemejwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu nama yabereye i Dakar mu Ugushyingo 2014.

Izi nshingano nshya zahita ziha ikindi cyerekezo Mushikiwabo w’imyaka 57, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane guhera mu 2009, nyuma y’umwaka umwe yari amaze ari Minisitiri w’Itangazamakuru.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF niwe ukurikirana mu buryo buhoraho ibikorwa na gahunda z’umuryango. Atorwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri manda manda y’imyaka ine ishobora kongerwa.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aheruka kwerekana ko yashyigikiye mu buryo bweruye kandidatire ya Minisitiri Louise Mushikiwabo, ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bwa OIF.

Perezida Macron yavuze ko asanga umutima wa Francophonie kuri ubu uherereye muri Afurika, aho ngo buri wese wifuza kugeza aheza uyu muryango kuri ubu atabigeraho atishingikirije urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika, ku buryo ku bwa Macron “Kandidatire ku buyobozi bwa Francophonie yaba iturutse muri kimwe mu bihugu bya Afurika, niyo yaba ifite ishingiro cyane”.

Nubwo yari afite amahirwe yo kongera guhatana, Michaëlle Jean ukomoka muri Canada usanzwe muri uyu mwanya, mu minsi ishize yanenzwe cyane bishingiye ku ikoreshwa ry’umutungo, ku buryo bamwe mu banyapolitiki bo muri Canada bavuga ko atahesheje ishema igihugu cye uko bikwiye.

Uyu mugore wavukiye muri Haiti, yayoboye muri Canada nka Guverineri guhera mu 2005 kugeza 2010. Ntabwo aratangaza niba azongera kwiyamamaza, gusa ngo hari amakuru ko yari afite icyo cyifuzo mbere y’iki gitutu.

2018-06-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

RUSHYASHYA 01 Apr 2026
Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo

Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa  umwanya w’ubujyanama

Zimbabwe: Mugabe agiye guhabwa umwanya w’ubujyanama

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Miss Wema Sepetu yahishuye uburwayi bukomeye butuma adasama

Miss Wema Sepetu yahishuye uburwayi bukomeye butuma adasama

Ubwanditsi 09 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza
Amakuru

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Ubwanditsi 13 Dec 2024
Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41
IKORANABUHANGA

Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Ubwanditsi 12 Nov 2019
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi
Amakuru

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Ubwanditsi 30 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru