• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Ubwanditsi 19 Sep 2018 HIRYA NO HINO

Bishop Innocent Rugagi uyobora Redeemed Gospel Church yavuze ko kuba yaratangaje ko ashaka kugura indege kandi itorero ayoboye ritagira urusengero nta kibazo abibonamo abigereranya no kuba hari abantu benshi batunze imodoka zabo kandi batagira inzu zabo bwite.

Mu cyumweru gishize Bishop Rugagi yatangaje ko ari hafi kugura indege ndetse ahishura ko yamaze no kumenya igiciro cyayo nyuma yo kujya muri Amerika gusura uruganda rwa Boeing rukora indege.

Gusa, benshi bumvishe ibyo yatangaje birabatungu batangira kwibaza impamvu agiye kugura indege mbere yo kubaka urusengero rw’itorero rye rimaze igihe rikodesha aho risengera kubera ko ritagira urusengero.

Kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018, Bishop Rugagi yavuze ko hari abantu badafite kwizera nk’ukwe maze bakumva amagambo yo kwizera avuga bakamushinja kuba ari umwirasi, nyamara ngo abikoreshwa no kwizera kandi ngo kwizera kwe ntigukwiye kugusha abantu.

Ati:“Wumvise amagambo mvuga yo kwizera utari mu mwuka ntiwagaruka guterana. Niba njyewe nizeye Imana nkabwira abantu ngo nzagura indege cyangwa ikindi kintu runaka, umuntu akagushwa n’ijambo ry’uko nzagura ikintu kandi amafaranga nta yo mfite, umunsi nzayigura (indege) bwo tuzaba tukiri kumwe? kwizera kwanjye kugusha imitima y’abantu batazi Imana yo kwizerwa!”.

Abamunenze ko agiye kugura indege mbere yo kubaka urusengero yabasubije ko ibyo ari ibintu bisanzwe mu bantu kuko ngo hari n’abanya-Kigali benshi batunze imodoka zabo kandi bakodesha amazu babamo.

Ati: “Kubera ko nta rusengero turagira, ugasanga umuntu aravuze ngo ‘ariko se agiye kugura indege agikodesha?’” Abibaza icyo kibazo Rugagi yabasubirishije ikibazo kigira kiti: “Ni bangahe bafite amamodoka muri uyu Mujyi kandi nta mazu bagira? Ni bakeya? Kuki babanje kugura amamodoka batabanje kugura inzu se? Ibyo wabinsobanurira?…nuko baba bazi agaciro k’imodoka.”

Yakomeje asobanura aho azakura amafaranga azagura indege, ati:“Konte yanjye iri muri banki yitwa kwizera, rero utabanye nanjye mu kwizera, mu gitondo wabyita ubwibone kandi atari ubwibone.”

Yagarutse no ku bantu bavuye mu itorero rye kubera ko riri mu bihe bigoye na bo abagenera ubutumwa.

Ati: “Ntabwo ari njyewe Imana irimo kugerageza, ahubwo irimo kugerageza abo turi kumwe ngo irebe uko bahagaze. Igihe cy’ibigeragezo kuri njyewe cyararangiye kuko simburara, simbwirirwa, simbura amafaranga y’amashuri y’abana…, aho naraharenze.”

Rugagi yatangaje ko igihe itorero rye ririmo ari icyo kureba abari kumwe na we by’ukuri.

2018-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Ubwanditsi 01 Jun 2023
Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Ubwanditsi 18 May 2019
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Ubwanditsi 22 Jul 2020
Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela

Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela

Ubwanditsi 15 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Arusha : Rujugiro araburana imitungo yahuguje abanyarwanda bavuye i Burundi
ITOHOZA

Arusha : Rujugiro araburana imitungo yahuguje abanyarwanda bavuye i Burundi

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe gitwali i Kanombe  mu mujyi wa Kigali
IMIKINO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe gitwali i Kanombe mu mujyi wa Kigali

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye
INKURU NYAMUKURU

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Ubwanditsi 20 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru