• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Ubwanditsi 20 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuba Perezida wayo.

Aya matora yabaye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2017, nyuma y’uko ku wa Mbere yari yasubitswe bitewe no kuba hari abadepite bahagarariye Tanzania n’u Burundi batasubiye mu cyumba cy’Inteko nyuma y’akaruhuko kakurikiye irahizwa ry’abagize Inteko.

Ngoga yatowe ku majwi 33 naho Nzeyimana Léontine wari uhagarariye u Burundi agira amajwi atatu.

Ni amatora yari ahanganishije abakandida batatu barimo Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda; Depite Nzeyimana Léontine uhagarariye u Burundi na Adam Kimbisa wa Tanzania.

Ngoga yatowe mu cyiciro cya kabiri, kuko ubwa mbere, mu badepite 54 batoye ntiboneka 2/3 by’amajwi y’abatoye bose bashyigikiye umukandida wabonye amajwi ya mbere; hasabwaga amajwi 36 mu gihe we yari afite 35.

Nk’uko itegeko ribiteganya bahise batora muri babiri ba mbere, Ngoga ahangana na Nzeyimana wari umukurikiye yari afite ijwi rimwe.

Itegeko riteganya ko mu gihe batora muri babiri ba mbere, ugize menshi ni we utangazwa nka Perezida wa EALA. Ni ko byaje kugenda, Ngoga yegukana itsinzi.

U Rwanda ruhagarariwe n’abadepite icyenda muri EALA barimo Ngoga Martin, Odda Gasinzigwa, Pierre-Célestin Rwigema, François-Xavier Kalinda, Alex Bahati, Fatuma Ndangiza, Francine Rutazana, Jean-Claude Barimuyabo na Uwumukiza Françoise.

Ngoga ni we Munyarwanda wa mbere utorewe kuyobora iyi nteko kuva u Rwanda rwakwijira muri uyu muryango mu 2007.

Asimbuye Dan Kidega ukomoka muri Uganda, aho yatorewe manda y’imyaka itanu.

Abadepite bitabiriye aya matora ni abo mu Rwanda, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda gusa.

Abo mu Burundi na Tanzania bikuye muri aya matora kuwa Mbere ari bwo amatora yari ateganyijwe bigatuma igikorwa gisubikwa.

Ibi bihugu bibiri byifashe byanakuyemo abakandida babyo Leontine Nzeyimana na Adam Kisimba, mu mpera z’icyumweru gishize.

Buri gihugu muri iyi nteko gihagarariwe n’abadepite icyenda.

Uretse uyu mwanya kandi, muri Gicurasi uyu mwaka Ngoga yatorewe kuba mu kanama k’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) gashinzwe imyitwarire.

Ibyo wamenya kuri Martin Ngoga

Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari naho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Amategeko.

Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’Ubutabera ya Tanzania no mu Biro by’Umushinjacyaha Mukuru w’iki gihugu nk’uwimenyereza akazi.

Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda kugeza muri Nzeri 2013.

2017-12-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa

Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa

Ubwanditsi 02 May 2018
Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu

Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu

Ubwanditsi 12 Jan 2018
Uko  ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Uko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Ubwanditsi 25 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya  Rayon Sports
Amakuru

Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports

Ubwanditsi 28 Feb 2024
Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru
Mu Rwanda

Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Ubwanditsi 08 May 2018
Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa
Mu Rwanda

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Ubwanditsi 16 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru