• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Ubwanditsi 16 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Thabo Mbeki wabaye Perezida w’Afrika y’Epfo kuva mu mwaka w’1999 kugeza muw’2008, yiyongereye ku banenga bikomeye kuba igihugu cye cyarohereje ingabo muri Kongo, kuko byongerera ubukana intambara isanzwe ica ibintu mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Perezida Mbeki nawe asanga ibibazo bya Kongo bireba mbere na mbere Abakongimani ubwabo, bakaba ari nabo mbere na mbere bagomba kubishakira ibisubizo, binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Ibi Thabo Mbeki yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 13 Werurwe 2024, mu kiganiro cyari kigenewe abanyeshuri, abarimu, n’abize muri Kaminuza y’Afrika y’Epfo, abashakashatsi, sosiyete sivile muri icyo gihugu, n’abanyapolitiki banyuranye.

Uyu musaza w’inararibonye muri politiki mpuzamahanga, yavuze ko yasesenguye neza inkomoko y’ubushyamirane muri Kongo, agasanga igihe cyose Abakongomani bavuga ikinyarwanda bazaba bagifatwa nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo, byanze bikunze ubwo bushyamirane buzakomeza, kuko nta kabuza abo Bakongomani bahohoterwa batazahwema gushaka uko bakwirwanaho.

Thabo Mbeki yanibukije ko ikibazo cy’Abakongomani bavuga ikinyarwanda ari kimwe mu byagiweho impaka mu mishyikirano impande zitavuga rumwe muri Kongo zasinye tariki 02 Mata 2003, i Sun City muri Afrika y’Epfo, akababazwa n’uko ibikubiye muri iyo mishyikirano byabaye amasigaracyicaro.

Thabo Mbeki yanagarutse ku bicanyi bo muri FDLR bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo guhungira mu burasirazuba bwa Kongo, aho bagiye gukomereza ubugome bakorera by’umwihariko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ati:”Iyo FDLR iri mu kwaha kwa Leta ya Kongo, ndetse ihora igambiriye guhirika ubutegetsi mu Rwanda, nayo yagombye kurandurwa burundu, kuko ari imungu y’amahoro n’umutekano mu karere”.

Mu gusoza ikiganiro cye, Thabo Mbeki yatangaje ko azaza i Kigali mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko asanga kwibuka ari uburyo bukomeye bwo gukumira ko Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

2024-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

UK: Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

UK: Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

Ubwanditsi 30 Nov 2016
Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Ubwanditsi 12 Jan 2017
Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Ubwanditsi 31 Dec 2018
Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Ubwanditsi 27 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga
ITOHOZA

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka
POLITIKI

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka

Ubwanditsi 07 Apr 2018
Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda
IKORANABUHANGA

Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru