• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020

Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020

Ubwanditsi 23 Feb 2020 IMIKINO

Umurusiya Yevgeniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors, yo muri Kazakistan, ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020, kavuye mu Mujyi wa Kigali kerekeza mu Karere ka rwamagana, abasiganwa basoreza ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Isiganwa mpuzamahanga ku magare rya ‘Tour du Rwanda 2020’, ryatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, aho abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Kigali, kuri Kigali Arena, berekeza mu Karere ka Rwamagana, bakaza kongera bakagaruka mu Mujyi wa Kigali.

Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena saa yine n
Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena saa yine n’igice zuzuye

Ni isiganwa ryahagurukiye imbere ya Kigali Arena Saa yine n’igice zuzuye, hahaguruka abakinnyi 80 baturuka mu makipe 16, arimo atatu yo mu Rwanda.

Isiganwa rigitangira, Uhiriwe Byiza Renus wa Benedictin Ignite yagerageje gucomoka mu gikundi inshuro ebyiri ariko bamugarura.

Ubwo bari bamaze kugenda Kilometero 16, abakinnyi batatu barimo Fedorov (Vino), Uhiriwe Byiza Renus (Benediction) na Batmunkh (Terengganu) bahise basiga abandi ndetse bashyiramo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 20.

Aba ni bo bakinnyi bari imbere
Aba ni bo bakinnyi bari imbere

Aba bakinnyi bakomeje gusiga abandi ndetse bashyiramo ikinyuranyo cy’iminota itatu.

Kuri Kilometero 30 z’isiganwa aho bari bageze mu kabuga ka Musha, abakinnyi b’imbere bakomeje kongera ikinyuranyo kigera ku minota itanu.

Nyuma yo kugera i Rwamagana, abakinnyi barakata bagaruke i Kigali, aho baza gusoreza ku Kimironko.

Reba uko byifashe mu muhanda Kigali-Rwamagana:

Ubwo isiganwa ryageraga i Rwamagana, abakinnyi batatu bari bakomeje kuyobora isiganwa, aho bari bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota irindwi n’amasegonda 15.

Muri kilometero 20 za nyuma, Uhiriwe Renus na Batmukh baje gusigara, Fedorov wa Vino asigara imbere wenyine.

Hasigaye kilometero 13, igikundi cyakomeje gusatira cyane Fedorov aho bageze Kimironko hasigayemo iminota 3 n’masegonda 33, aha bari basigaje kuzenguruka Kimironko inshuro imwe.

Uko bakurikiranye:

Src: KT

2020-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Ubwanditsi 04 Oct 2023
Rayon Sports igiye kwitaba FERWAFA gusobanura akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports

Rayon Sports igiye kwitaba FERWAFA gusobanura akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports

Ubwanditsi 29 Jul 2018
Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Ubwanditsi 09 Nov 2021
Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Ubwanditsi 04 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa
IKORANABUHANGA

Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa

Ubwanditsi 15 May 2019
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro
Mu Rwanda

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro

Ubwanditsi 26 May 2017
Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa
INKURU NYAMUKURU

Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Ubwanditsi 25 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru