• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Museveni ageze aho guha pasiporo abambari ba RNC

Ubwanditsi 18 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma yuko leta ya Uganda ikomeje guhakana ku bibazo u Rwanda ruyishinja, amakuru akomeje kugarara yerekana uruhare rutaziguye leta ya Uganda igira mu gufasha, abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagize Uganda nk’indiri yabo.

N’ubwo Museveni akomeje kwigira nyoni nyinshi muri iki kibazo, ibimenyetso bigaragaza ko we ubwe yahaye  Pasiporo Charlotte Mukankusi ushinzwe ibijyanye na dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, wari uherutse muri Uganda mu biganiro na Perezida Museveni; yahawe Pasiporo y’iki gihugu azajya yifashisha mu ngendo mu gihe uyu mutwe ukomeje ibikorwa byawo byo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Ubusanzwe uyu mugore yajyaga ahabwa pasiporo y’abadipolomate na Guverinoma y’u Rwanda ubwo yari akiri mu mirimo yayo gusa iyo yari afite ntiyigeze yongerwa kuko yari yamaze gufata uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akayoboka umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Amakuru yo guhabwa Pasiporo nk’umuturage wa Uganda yagiye hanze nyuma y’aho biherutse gutangazwa ko yagiranye ibiganiro imbonankubone na Perezida Yoweli Kaguta Museveni amugaragariza imigambi y’uyu mutwe yo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yari asanganywe Pasiporo igaragaza ko ari Umunyarwanda wavutse ku wa 10 Kanama 1970 i Mbarara muri Uganda. Urwandiko rw’inzira yari yarahawe nk’umudipolomate rwari rufite nomero PD 000223 mu gihe urwo yari yarahwe rwa serivisi rwari PS009269 naho urundi rumugaragaza nk’umuturage usanzwe rwo rwari rufite nomero PC061537.

Indangamuntu ye nyarwanda yari ifite nomero 1197070004061075.

Nyuma y’uko Pasiporo nyarwanda yari afite itongerewe agaciro kubera ibikorwa yarimo by’umutwe w’iterabwoba, Uganda yahisemo kumufasha kugira ngo ikureho imbogamizi yagiraga zijyanye n’ibyangombwa by’inzira.

Kuva ku wa 11 Gashyantare 2019, uyu mugore yahawe ibindi byangombwa bishya by’inzira aho abarwa nk’umuturage wa Uganda ufite pasiporo nomero A00019997.

Urebye igihe ibi byangombwa by’inzira byatangiwe n’igihe uyu mugore aherukira muri Uganda, biragaragara ko ari byo yifashishije mu rugendo yahuriyemo na Perezida Museveni.

Mukankusi wari umudipolomate w’u Rwanda nk’uko bigaragazwa na Pasiporo iri iburyo, yahawe Pasiporo imugaragaza nk’umuturage wa Uganda (ibumoso)

Mu Cyumweru cyo ku wa Mbere Werurwe kugera ku wa 06 Werurwe nibwo yari i Kampala, abonana ubugira kabiri na Perezida Museveni. Impamvu y’uyu mubonano yari ugushimangira imikoranire ku mpamvu ihuriweho n’impande zombi.

Uyu mugore yagaragarije Museveni ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifitanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano riri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.

Iryo sano rishingiye ku bufasha uyu mutwe uhabwa n’iki gihugu mu bijyanye no gushaka abayoboke mu bice bitandukanye muri Uganda bakajya mu myitozo i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira  ati: ‘turikumwe’.

Mu minsi ishize kandi LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko  aba bagabo bavuze byinshi ku mikorere iri hagati ya Uganda, RNC na FDLR  cyane cyane imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

2019-03-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi

Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 15 Jun 2018
U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ese icyiswe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, si ikinamico nka bya bitero byo mu Burundi?

Ubwanditsi 19 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda
SHOWBIZ

Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2018
Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma
IMIKINO

Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Ubwanditsi 05 Nov 2018
Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan
POLITIKI

Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan

Ubwanditsi 20 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru