• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ubwanditsi 07 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abakurikiranira hafi imanza z’abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abaregwa bari mu bihugu by’amahanga, bakomeje kwibaza impamvu imanza z’aba bagizi ba nabi zitwara umwanya munini ngo zitangire.

Rumwe mu ngero za hafi ni urubanza rwa Kabuga Félicien, ruharwa wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, ariko n’ubu itariki urubanza rwe ruzatangiriraho ikaba itaratangazwa.

Dosiye ya Kabuga iravugwamo akagambane na ruswa ivuza ubuhuha!

Kuwa kane ushize, tariki 03 Gashyantare 2022, Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwakoze inama ntegurarubanza, yabereye i La Haye mu Buholandi ari naho Kabuga afungiye.

Uregwa ntiyaje mu rukiko abamwunganira bagahamya ko afite imbaraga nke, zitatuma aza mu rukiko.

Yitabye Urukiko hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, “video conference”.
Muri iyo nama ntegurarubanza, Umushinjacyaha yibukije umucamanza ko yamaze kwitegura kuburana ndetse akaba yaranamaze gutanga urutonde rw’abatangabuhamya bashinja Kabuga Félicien, akibaza impamvu itariki urubaza ruzatangiriraho idatangazwa.

Kabuga Félicien yagombye kuba afungiye Arusha, ariko yajyanywe i La Haye ngo kubera ko arwaye cyane, kandi akaba ashaje ku buryo atakora urugendo. Nyamara mu nama ntegurarubaza yo kuwa kane ushize, Kabuga yagaragaye nk’ udafite ikibazo cy’uburwayi, ndetse yavuze mu ijwi rizira amakaraza, ubwo yatangazaga ko atagishaka kunganirwa n’abanyamategeko asanganywe, ngo kuko batamuha raporo y’urubanza rwe uko bikwiye. Uku kwikoma umunyamategeko we nabyo abahanga babibonamo amayeri yo gutinza urubanza.

Amakuru ava i La Haye aravuga ko raporo z’abaganga basuzuma uburwayi bwa Kabuga zidasiba kwisukiranya mu biro by’Umwanditsi Mukuru w’urukiko kandi zivuguruzanya.

Ibizikubiyemo bikomeje kugirwa ubwiru, hatinywa ko Abanyarwanda n’isi yose bamenya ko nta kibazo cy’uburwayi cyagombye kubuza Kabuga kuryozwa ibyo yakoze

Ayo makuru kandi arahamya ko muri iki kibazo cya Kabuga Félicien hharimo ruswa n’akagambane, ari nayo mpamvu itariki y’urubanza rwe idashyirwa ahagaragara. Ikigamijwe nk’uko abasesenguzi babivuga , ngo umugambi ni ugukomeza gutinza urubanza, kugeza igihe Kabuga azapfira akiri “umwere”.

Magingo aya Kabuga Félicien afite imyaka 89 y’amavuko, akaba arimo gukoresha ibifaranga(dore ko ngo anatunze byinshi), agura bamwe mu bagombye kwihutisha dosiye ye, kugirango azavemo umwuka adahamijwe ibyaha ndengakamere aregwa ngo anabitangire indishyi.

Ibyo bifaranga kandi ni nabyo byamufashije kwihisha ubutabera imyaka 26, n’ubwo amaherezo y’inzira ari mu nzu!

Kabuga Félicien afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba umwe mu bashinze bakanayobora radiyo rutwitsi ya RTLM. Ararashya imigeri ngo acike ubutabera bwo ku isi, nyamara abemera Imana twemera ko atazatoroka ubutabera bukukuru bwo mu ijuru, kuko ho nta ruswa n’akagambane bihaba!

2022-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha

Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 27 Jun 2016
Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Ubwanditsi 04 Feb 2019
Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Ubwanditsi 12 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika
Mu Rwanda

U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika

Ubwanditsi 17 Jul 2017
Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.
Uncategorized

Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 25 Jan 2021
Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye
ITOHOZA

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Ubwanditsi 25 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru