• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gutorwa kwa Ramaphosa kuyobora ANC bishobora kuzatuma Perezida Zuma asazira muri gereza

Gutorwa kwa Ramaphosa kuyobora ANC bishobora kuzatuma Perezida Zuma asazira muri gereza

Ubwanditsi 23 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Itorwa rya Cyril Ramaphosa ku buyobozi bukuru bw’ishyaka ANC ni ubutumwa bukomeye kuri Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yuko bishoboka cyane akazisanga asaziye muri gereza.

Muri ayo matora ya Perezida wa ANC ku rwego rw’igihugu, yakozwe muri iki cyumweru, Ramaphosa yari ahanganye na Dlamin Zuma warushijweho amajwi make cyane muri ayo matora y’iryo shyaka riri ku butegetsi kuva Mata 1994.

Benshi muri Afurika y’Epfo bahamya yuko gutsindwa kwa Dlamin ahanini kwatewe n’uko yari ashyigikiwe na Jacob Zuma wayoboraga ANC akaba ari nawe Perezida wa Repubulika.

Dlamin wari umuyobozi wa Afrika y’unze ubumwe (AU) muri manda ishize yigeze no kuba umugore wa Jacob Zuma, batandukana bamaranye imyaka 14. Ramaphosa we ni Visi Perezida wa Repubulika ariko akaba yari yaritandukanyije na Perezida Zuma kubera ibirego byishi by’imyitwarire mibi, harimo ruswa, kunyuruza umutungo w’igihugu n’ibindi birimo gusambanya abagore ku ngufu no kuba ubutegetsi yarabweguriye agatsiko k’Abahinde gakize cyane muri icyo gihugu. Ramaphosa kwitandukanya na Zuma ni kimwe mu bintu byatumye akundwa cyane muri ANC.

Ni kenshi mu nteko nshingamategeko ya Afurika y’Epfo bagerageje gukuraho icyizere Perezida Zuma bikanga. Ahanini icyatumaga byanga n’uko n’abatakundaga Zuma mu badepite ba ANC babonaga yuko Perezida w’ishyaka ryabo akuwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri ubwo buryo byari kuba bihaye imbaraga opozisiyo, ari nako bisenya ANC. Mu gihe rero Zuma atakiri umuyobozi wa ANC n’abo muri iryo shyaka batifuzaga yuko akurwaho icyizere nka Perezida wa Repubulika     (empeachment) bazaba bakuriweho urwitwazo rwo kuvuga ngo reka twoye kwikoza isoni turwane kuri Perezida w’ishyaka ryacu. Kuko kandi Dlamin Zuma yatsinzwe amatora, ntabwo Jacob Zuma azaba afite umuntu ukomeye wo kumurwanaho ku mugaragaro nk’uko we ubwe yirwanagaho akiri Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi. Kwa kugerageza rero kumukura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bikananirana, noneho byashoboka akagenda mbere yuko manda ye irangira muri 2019.

Ariko Zuma atanakuweho ku gahato akarangiza iyo manda akiri ku buyobozi bw’igihugu, yazasimburwa kuri uwo mwanya na Ramaphosa uzaba atamufitiye imbabazi ku buryo ya murwanaho aramutse akurikiranywe n’inkiko kuri ibyo byaha bikomeye ashinjwa. Uko bimeze rero n’uko ubu Zuma ari umukandida ukomeye cyane wo kuba yazasaziri muri gereza nava kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika 2019. Bitabaye bityo kizaba ari igitangaza cy’imboneka rimwe. Ashobora kubabarirwa ibindi ariko ntabwo abaturage ba Afurika y’Epfo bazashobora kurezaho ngo bamureke asazane miliyoni 22 z’amadorali ashinjwa kuba yaranyuruje igihugu yubaka za nyubako za Nkhandla muri Kwazulu Natal !

Casmiry Kayumba

2017-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!

Ubwanditsi 04 Feb 2021
Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ubwanditsi 03 Oct 2019
Uganda:  Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Uganda: Undi mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa

Ubwanditsi 24 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994
Amakuru

Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994

Ubwanditsi 03 Jun 2025
Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze
Mu Mahanga

Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Ingabo za Rusesabagina zishiriye ku icumu, Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe
INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Rusesabagina zishiriye ku icumu, Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe

Ubwanditsi 12 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru