• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!   |   09 Apr 2021

  • Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro   |   09 Apr 2021

  • Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.   |   08 Apr 2021

  • Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!   |   07 Apr 2021

  • Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ndetse na Arsenal yo mu Bwongereza bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994   |   07 Apr 2021

  • Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina   |   06 Apr 2021

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

Editorial 10 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ku minsi w’ejo twabagejejeho inkuru igaragaza uko David Himbara, arimo gusebya umukandida w’u Rwanda  mubinyamakuru byo muri Canada ndetse no kuri za twitter none  arasebye kuko yari muri campain yo guharabika Madamu  Louise  Mushikiwabo  none abo yamuharabitseho muri Quebec,  bamaganye uwo bari bahanganye Michael Jean ahubwo  amahirwe bayaha Louise Mushikiwabo.

Amakuru dukesha urubuga rwa internet rukorera muri Canada  www.journaldemontreal.com, rwatangaje ko  Canada yateye umugongo uwahoze ari Guverineri Mukuru wayo, Michaëlle Jean, uri gushaka uko yatorerwa manda ya kabiri yo kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF

Harabura amasaha make ngo amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa abere mu nama y’Abakuru b’ibihugu muri Armenia.

Ibihugu birenga 80 na za Guverinoma bigomba guhitamo umuyobozi mushya hagati ya Mushikiwabo Louise uhagarariye Afurika na Michaëlle Jean.

Jean yari Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2014. Afite ikizamini gikomeye cyo guhigika Mushikiwabo ushyigikiwe n’u Bufaransa ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ufite ibihugu byinshi bikoresha Igifaransa.

Minisitiri w’Intebe wa Canada kuri uyu wa Kabiri nibwo yerekeje muri Armenia ahazabera iyi nama.

Canada yashyigikiye umukandida wa bose

Minisitiri wa Canada ushinzwe Ubukerarugendo, Indimi zemewe n’Umuryango wa Francophonie, Mélanie Joly,ni umwe mu bayobozi bari muri Armenia ahagiye kubera aya matora.

Yatangaje ko batagishyigikiye Jean ahubwo biyunze ku mubare munini w’ibihugu bishyigikiye Louise Mushikiwabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga we, Jeremy Ghio, rivuga ko bashima byimazeyo uruhare rwa Jean mu iterambere ry’uyu muryango by’umwihariko mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ariko ko batazamujya inyuma kuri iyi nshuro.

Rigira riti “Mu mahitamo y’Umunyamabanga Mukuru utaha, Canada iziyunga ku bitekerezo rusange nk’uko ari amahame y’umuryango.”

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Canada, byatangaje ko amakuru byahawe n’abantu bo muri delegasiyo ya Canada bari muri Armenia ari uko amahirwe ya Jean yo gutsinda ari hafi zeru.

Canada ishingiye kuri ibyo, ngo ‘ntishobora kugonga igikuta’ ishyigikira kandidatire ya Jean.

Nyuma y’uko Canada itangaje ko itagishyigikiye Jean, Minisitiri w’Intebe wa Quebec, François Legault, umugabo wari umwe mu bashyigikiye uyu mugore cyane, nawe yavuze ko azashyigikira Mushikiwabo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Quebec rigira riti “Minisitiri w’Intebe ntazashyigikira ukongerera manda Michaëlle Jean ku Bunyamabanga bwa OIF.”

Rikomeza rivuga ko Afurika ari umugabane ugaragaza neza ahazaza h’ururimi rw’igifaransa ari yo mpamvu ‘mfite ubushake bwo gushyigikira umukandida uturutse kuri uyu mugabane’.

Mushikiwabo yashimye Quebec yashyigikiye kandidatire ye

Hagati aho ariko Minisitiri w’Intebe Trudeau ku murongo wa telefone yari aherutse guhamagarira ibihugu bitandukanye gushyigikira kandidatire ya Jean.

Ubu busabe bwe bwabayeho mu mpeshyi y’uyu mwaka mu gihe habaga inama ya G7 ahitwa Charlevoix muri Canada. Gusa nabwo icyizere cy’uko Jean yazatsinda Mushikiwabo cyari gike cyane.

Mu myaka ine ishize ubwo Jean yatorerwaga kuyobora uyu muryango, ntabwo umugabane wa Afurika wari wabashije kumvikana ku mukandida umwe.

Gusa ibi si ko byagenze uyu mwaka kuko abakuru b’ibihugu bya Afurika bateye ingabo mu bitugu Mushikiwabo.

Mbere y’uko Guverinoma ya Canada itangaza aho ihagaze muri aya matora, umuvugizi wa Jean yari yavuze ko azakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza

Umuvugizi we Bertin Leblanc yatangarije CBC News ati “Jean azakomeza kurwanirira akazi. Yifuza ko yazagenzurirwa ku mirimo ye n’umusaruro.”

Uyu mugore yakunze kunengwa uburyo akoresha amafaranga nk’Umuyobozi wa OIF. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikinyamakuru cyitwa Quebecor cyanditse inkuru zivuga ko hafi igice cya miliyoni y’amadolari yagendeye mu kuvugurura inzu uyu mugore yari atuyemo i Paris.

Jean mu kwiregura kwe yavuze ko ayo makuru ari ibihimbano. Gusa umwe mu badepite ba Canada yavuze ko ibi ari igisebo ku gihugu.

François Legault nawe yanenze uburyo uyu mugore akoresha umutungo.

Michaëlle Jean anengwa gukoresha nabi umutungo w’uyu muryango. Yavuzwe ho gukoresha ibihumbi 500 by’amadolari mu kuvugurura inzu i Paris anagura ‘Piano’ y’ibihumbi 20 by’amadolari

2018-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

Editorial 01 Aug 2019
Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Editorial 20 Sep 2019
Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 09 Apr 2019
Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Editorial 11 Dec 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Lille
    October 10, 20189:31 am -

    Ubu rero murabona ko ari byiza ko Canada yanga uwayo igashyigikira uwanyu!!! Ahubwo ndi mwe narushaho gutinya!
    Abazungu ????

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

08 Apr 2021
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

29 Mar 2021
Bitewe n’urukumbuzi afitiye abakunzi b’umuziki we , Eric Senderi Hit yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bugaruka ku iterambere u Rwanda rwagezeho

Bitewe n’urukumbuzi afitiye abakunzi b’umuziki we , Eric Senderi Hit yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bugaruka ku iterambere u Rwanda rwagezeho

22 Mar 2021
Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda

Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda

21 Mar 2021
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

19 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

30 Mar 2021
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

29 Mar 2021
Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

28 Mar 2021
Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

21 Mar 2021
Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

21 Mar 2021
Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru