• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan

Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan

Ubwanditsi 20 Dec 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Cote d’Ivoire kuri uyu wa kane mu gitondo yahawe urufunguzo rw’umugi wa Abidjan ndetse atangazwa nk’umuturage w’icyubahiro w’uyu mujyi.

Ibi byabereye ku biro by’umujyi wa Abidjan aho Perezida Kagame yashyikirijwe imfunguzo na Guverineri w’uyu mujyi wamuhaye icyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu n’Umuturage w’icyubahiro wa Abidjan.

Kagame yashimye icyubahiro yahawe avuga ko yishimiye kwakira imfunguzo z’umujyi mwiza.

Ati “Iki cyubahiro tukishimiye jyewe ubwanjye, umugore wanjye n’abaturage b’u Rwanda nishimira gukorera.”

Yavuze ko ibi abifata nk’ikimenyetso n’igitekerezo cy’umujyi wa Abidjan cyo guhuriza hamwe Abanyafurika b’impande zose z’umugabane, bakamera nkabavandimwe basangiye ikerekezo.

Kagame yavuze ko ubwigenge bw’umujyi wa Abidjan atari umwihariko wawo ko ahubwo ari ikerekezo kimwe cyo kwigenga nk’umugabane wose wa Africa.

Yakomoje ku masezerano agamije isoko rusange ry’umugabane wa Africa,
Continental Free Trade Area (CFTA), avuga ko gukuraho inzitizi zose mu buhahirane bizoroshya guhahirana, kumvikana, gukorera hamwe no gutsimbataza ubucuti bw’abatuye Africa.

Perezida Kagame na Jeannette Kagame baraye bambitswe imidari, Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire n’uwitwa  Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire

Perezida Paul Kagame kandi yahawe icyubahiro nk’icyumuyobozi Mukuru w’umuryango (Traditional Chief of Abidjan District), avuga ko imico y’Abanyafurika ari yo soko y’indangagaciro.

Ati “Uko Africa irushaho gutera imbere, ni ngombwa ko tuguma ku murage wacu, kandi tukawusigira ababyiruka.”

Kagame, wahise ahura n’abikorera mu mujyi wa Abidjan yavuze ko yishimiye igihembo yahawe kandi ngo azahora ari umuturage w’icyubahiro wa Abidjan.

Mu biganiro byakurikiyeho Perezida Paul Kagame yabajijwe ku ruzinduko aherukamo mu gihugu cya Autriche mu nama ihuza Africa n’Uburayi.

Ubwo yageraga muri Cote d’Ivoire ejo ku wa gatatu tariki 19, Perezida Paul Kagame yahawe umudari witwa Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire, naho  Jeannette Kagame ahabwa uwitwa Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire, bayambitswe na Perezida Alassane Ouattara n’umugore we, Dominique Ouattara.

Ku kicaro cy’Urwego rw’Abikorera  (La Confédération Générale des Entreprises de Côte d’Ivoire, CGECI) Perezida Kagame yaganiriye na bamwe mu bikorera muri iki gihugu

2018-12-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi

Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi

RUSHYASHYA 17 Aug 2026
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Ubwanditsi 06 Dec 2018
Congo – Brazza yiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana Abakoze Jenoside babarizwayo

Congo – Brazza yiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana Abakoze Jenoside babarizwayo

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside

Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 17 Apr 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye, Rugarama
    December 21, 201812:54 pm -

    Perezida Wacu Nukuri Yaramamaye Aho Ageze Hose Bamwubahe Asigaye Arenze Abaperesida Bose

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi
Amakuru

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

Ubwanditsi 08 Jul 2023
Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika
Mu Mahanga

Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza
Mu Mahanga

Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Ubwanditsi 09 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru