• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Ubwanditsi 05 Nov 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu ya RDC yitegura guhangana n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 igiye gukorera umwiherero mu Mujyi wa Goma uri hafi y’akarere ka Rubavu, ahazabera umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Tariki 14 Ukwakira 2018 nibwo Umutoza Christian Nsengi Biembe yatangaje urutonde rw’abakinnyi 36 barimo 19 bakina imbere mu gihugu bagombaga gutangira imyitozo tariki 20 Ukwakira ariko babura amikoro yo gucumbikira iyi kipe.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwemeje ko iyi kipe igomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2018 ariko abakinnyi bakajya bicumbikira.

Ku wa Gatatu tariki 7 Ukwakira 2018 nibwo iyi kipe izatangira umwiherero uzabera mu Mujyi wa Goma wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bazamara iminsi itanu bakorera imyitozo kuri Stade de l’unité y’i Goma ifite ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano (pelouse synthétique) busa n’ubw’ikibuga cya Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu ahazabera umukino.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Over Mandanda (Girondin De Bordeaux/ mu Bufaransa), Enzo D’alberto (RSC Anderlecht/mu Bubiligi), Jackson Lunanga (Maniema Union/RDC), na Mabruki Nathan (DCMP /RDC)

Ba myugariro: Arnaud Nkodi Luzayadio (PSG/mu Bufaransa), Stanley Nsoki (PSG/mu Bufaransa), Gédéon Kalulu (Lyon/mu Bufaransa), Amale (DCMP/RDC), Herve Beya (AS Nyuki/RDC), Tshibwabwa Trésor (FC Lupopo/RDC), Zola Arsene (TP Mazembe/RDC), Mapumba Marcel (Maniema Union/RDC), Djuma Shabani (AS V Club/RDC), Luzolo Ernest (AS V Club/RDC), Kitoto Eric (Lubumbashi Sport/RDC) na Atibu Radjabu (AS Dauphin Noir/RDC)

Abakina hagati: Christopher Nkunku (PSG/mu Bufaransa), Tristan Muyumba (Cercle Bruges/mu Bubiligi), Bangu Andy Luzayadio Vinzenza (Fiorentina/mu Butaliyani), Loic Ntambwe (Stade Rennais/mu Bufaransa), Isaac Matondo (Stade Rennais/mu Bufaransa), Bryan Mavinzi (FC Nantes/mu Bufaransa), Kayembe Edo (RSC Anderlecht/mu Bubiligi), Mutunosi Peter (AC Ranger/RDC), Kambale Bienvenu (AS Nyuki/RDC), Likonza Glody (TP Mazembe/RDC) na Mukoko Tonombe (AS Vclub/RDC).

Ba rutahizamu: Aldo Kalulu Kyatengwa (FC Sochaux/mu Bufaransa), Yann Kitala (Lyon/mu Bufaransa), Timothée Nkada (Stade Rennais/mu Bufaransa), Taylor Luvambo (FC Nantes/mu Bufaransa), Jonathan Okita (Nec Nijmegen/mu Buholandi), Muzungu Chadrak (AS Vita Club/RDC), Kayembe Alidor (FC Lupopo/RDC), Mamba Mukombozi (AS Nyuki/RDC), na Tuisila Kisinda (Maniema Union/RDC).

Stade de l’unité y’i Goma niyo ikipe y’igihugu ya RDC izakoreraho imyitozo

Umutoza Christian Nsengi Biembe yahamagaye abakinnyi ariko batinda gutangira imyitozo kubera ibibazo by’amikoro

2018-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

Ubwanditsi 15 Oct 2024
Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera

Manizabayo Jean de Dieu na Umutoni Sandrine begukanye irushanwa rya Youth Racing Cup ryakiniwe i Bugesera

Ubwanditsi 14 Oct 2024
Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025

Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025

Ubwanditsi 11 Oct 2024
Police Volleyball Club yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa Volleyball 2024-2025

Police Volleyball Club yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 17 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kugirango  u Rwanda  rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese  birashoboka ?
ITOHOZA

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru