• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»ICC: Jean-Pierre Bemba Ahanishijwe Igifungo Cy’umwaka Gisubitse N’amande Y’Amayero 300,000

ICC: Jean-Pierre Bemba Ahanishijwe Igifungo Cy’umwaka Gisubitse N’amande Y’Amayero 300,000

Ubwanditsi 17 Sep 2018 POLITIKI

Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Nzeri, Jean-Pierre Bemba wigeze kuba visi perezida wa Congo, yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) igihano cy’umwaka w’igifungo, wahise usubikwa kubera igihe yafunzwe, ndetse acibwa amande y’Amayero 300,000 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya bagombaga kumurenganura ku byaha by’intambara yari akurikiranweho.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye rwagize umwere uyu mugabo wari umukuru w’inyeshyamba ku byaha by’intambara n’’ibyibasiye inyokomuntu mu mezi atatu ashize, ariko ikindi cyaha cyoroheje yari akurikiranweho gikomeza kumukurikirana no mu nzozi ze za politiki.

Nubwo bimeze gutyo, Bemba n’abandi bantu batanu bareganwa bahamijwe muri Werurwe icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya no kwigisha abatangabuhamya 14, bo kumurenganura, ibyo bagombaga kuvuga mu rukiko. Bemba yahise akatirwa umwaka w’igifungo n’amande y’amadolari 350,000, ariko abacamanza mu bujurire bavuga ko igihano yahawe ari gito basaba ko urubanza rusubirwamo.

Abashinjacyaha bakaba bari barasabye ko Bemba, umunyamategeko we, Aime Kilolo n’uwari ushinzwe gukurikirana urubanza rwe, Jean-Jacques Mangenda bahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kuri uyu wa Mbere saa saba ku saha ndangamasaha ya GMT, akaba ari saa cyenda ku isaha yo mu Rwanda rukaba rwatanze umwanzuro warwo rwemeza igifungo cy’umwaka yari yahawe, ariko cyasubitswe kubera igihe yamaze afunzwe n’uru rukiko, rwemeza ko agomba gutanga amande y’Amayero 300,000.

2018-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwibuka ntibyavanyweho ahubwo bizajyana n’ibihe turimo bidasanzwe- Dr Bizimana

Kwibuka ntibyavanyweho ahubwo bizajyana n’ibihe turimo bidasanzwe- Dr Bizimana

Ubwanditsi 06 Apr 2020
Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame

Imikorere yacu banenga ni yo dukesha iterambere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

RUSHYASHYA 01 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022
Amakuru

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022

Ubwanditsi 14 Oct 2021
Ngoma: Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi
Mu Rwanda

Ngoma: Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X
Amakuru

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

RUSHYASHYA 20 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru