• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

Ubwanditsi 20 Nov 2016 Mu Mahanga

Mu butumwa busoza umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana, Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku bw’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda rikubiyemo zimwe mu ngingo zigaragaza gusaba imbabazi ku bw’abayoboke bayo bijanditse mu byaha birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Abepisikopi icyenda b’amadiyosezi Gatolika atandukanye yo mu Rwanda ku wa 17 Ukwakira uyu mwaka, rikaza gusomwa nyuma ya misa mu gihe cy’amatangazo ku wa 20 Ugushyingo 2016, ririmo ingingo ivuga ko Yubile bivuga no gusaba imbabazi ku kibi cyose abayoboke b’iyi kiliziya bakoze.

Riti”Turasaba imbabazi tuzisabira n’abakiristu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze, Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu bana ba Kiliziya batatiye igihango bagiranye n’Imana muri Batisimu biyibagiza amategeko yayo. Turasaba imbabazi ku nabi twagize yose tuyigirira Imana n’abana bayo; ibyaha byose by’ubwikunde, by’ingeso mbi, byo kutita ku barwayi, ku banyantege nke n’abashonje. Turasaba Imana imbabazi kubera ibyaha byose by’inzangano n’ibyo kutumvikana byabaye mu gihugu cyacu bigera n’aho tugirira urwango bagenzi bacu tubaziza inkomoko.”

Bavuga ko Kiliziya Gatolika nta we yigeze ituma gukora icyaha cya Jenoside, ariko ko kuba cyarakozwe, ikwiye kugisabira imbabazi.

Bati ” Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepiskopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakiristu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Koko rero bakoze icyaha gikomeye cy’inabi ya muntu.”

Muri uku gusaba imbabazi, bavuga ko bitandukanya ku buryo bwose n‘icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imigirire yose n’imyumvire yose bijyanye n’ivangura n’irondamoko bigikomeza gutoneka ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bije nyuma y’aho Kiliziya Gatolika yakunze gushijwa kwinangira gusaba imbabazi ku bw’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Nyakanga 2015, Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi wari n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Smaragde Mbonyintege, yari yavuze ko biteguye gusaba imbabazi kubera abayoboke babo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, gusa yavugaga ko bizakorwa mu buryo bwo kwitandukanya n’ikibi atari ukucyishinja.

Yagiraga ati “Kiliziya nk’umubyeyi izasaba imbabazi, yumvikanisha ko gusaba imbabazi ari uburyo bwo kwitandukanya n’ikibi, ariko ntabwo ari ukucyishinja. Tuzabisabira imbabazi kandi tunagaya ibyabaye. Ni ikintu twavuzeho kandi Kiliziya ntiyigeze ihakana ko yasaba imbabazi.”

Musenyeri Mbonyintege yavugaga ko Kiliziya Gatolika yababajwe kuva kera na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igafata iya mbere mu bikorwa bigamije gusubiza agaciro n’ubumuntu abari barabwambuwe.

-4742.jpg

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Smaragde Mbonyintege

2016-11-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba

Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Ubwanditsi 17 Oct 2022
Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Madame wa Perezida wa Bénin yasuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 09 Nov 2016
FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura

FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura

Ubwanditsi 19 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo
Amakuru

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo

Ubwanditsi 23 Jan 2022
[AMAFOTO]: IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016
Mu Mahanga

[AMAFOTO]: IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

Ubwanditsi 10 Jan 2017
Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali yeguye
Mu Rwanda

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali yeguye

Ubwanditsi 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru