• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abatwara abagenzi basabwe gushishoza ngo badatwara ibintu bitemewe n’amategeko

Abatwara abagenzi basabwe gushishoza ngo badatwara ibintu bitemewe n’amategeko

Ubwanditsi 28 Jun 2016 Mu Mahanga

Mu gihe hakomeje ubukangurambaga ngo hatagira abashora abatwara abagenzi mu gutwara ibintu bitemewe n’amategeko, tariki 25 Polisi y’u Rwanda mu turere twa Rubavu na Musanze yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto n’amagare bagera ku 1100 baganira uko bashimangira ubufatanye busanzweho mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Muri ibyo biganiro, abo banyonzi n’abamotari bibukijwe kurangwa n’ubushishozi no kudatiza umurindi inkozi z’ibibi, birinda gutwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge na magendu.

Ibi biganiro biri muri gahunda za Polisi zo gukangurira abaturage kwicungira umutekano, aho ihuriza hamwe abantu bahurira mu mashyirahamwe runaka n’abaturage muri rusange ikabakangurira gukumira no kwirinda ibyaha.

Aganira n’abamotari bo muri Rubavu bagera kuri 400 bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo ryitwa Union des Cooperatives de Taxi Motos de Rubavu (UCOTMRU) , Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa, yabasabye gukorana neza n’inzego z’umutekano, batanga amakuru y’ikintu cyose badashira amakenga cyangwa babona cyahungabanya ituze rya rubanda.

Yarababwiye ati:”Bamwe mu bakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’urumogi bakunze kwifashisha abamotari igihe bashaka kuruvana ahantu runaka barujyana ahandi. Mumenye ko uwo muntu nafatwa yari ari kuri moto yawe nawe uzafatwa kandi ufungwe nk’umufatanyacyaha.”

Yakomeje ababwira ati:”Kugirango umuntu yirinde ibi, ni ukwitondera abantu n’imizigo mutwara, mwagira uwo mugiraho amakenga mugaha amakuru yihuse Polisi y’u Rwanda kugirango abantu nkabo bafatwe.”

Aha yatanze urugero rw’umuturage watanze amakuru yatumye ku itariki 7 Kamena hafatwa ibiro 400 by’urumogi byari bitwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAB 721W.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe yabo (UCOTMRU) Sentibagwe Gafora, mu izina rya bagenzi be yijeje ko bagiye gukomeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira umutekano, yongeraho ko kuwubumbatira bireba abanyarwanda bose n’abamotari barimo.

Muri Musanze, umuyobozi wa Polisi muri aka karere Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva, nawe yahuye n’abamotari n’abanyonzi bagera kuri 700, abasaba buri gihe kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Uretse ibyo kandi yabasabye kumenya uwo batwaye uwo ariwe mu rwego rwo kwirinda gutiza umurindi abanyabyaha, aho gukora nk’abagamije kwibonera amafaranga gusa.

Umuyobozi wa Cooperative Velo Musanze (CVM) Ngayaberura Casimir, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nama yabahaye, asaba bagenzi be kuzizirikana no kuzikukiza.

-3072.jpg

Iki ni igitekerezo cy’umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda

2016-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Uganda yashyizwe ku gitutu ku gukurikirana abishe abarenga 100 mu bwami bwa Rwenzururu

Uganda yashyizwe ku gitutu ku gukurikirana abishe abarenga 100 mu bwami bwa Rwenzururu

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Ubwanditsi 20 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30
Mu Mahanga

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Ubwanditsi 17 Jan 2017
U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia
IMIKINO

U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia

Ubwanditsi 15 Oct 2019
U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa
Amakuru

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Ubwanditsi 26 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru