• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Ubwanditsi 22 Sep 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku itariki ya 10 Nzeri 2025, ba Wazalendo bari mu mujyi wa Uvira batangaje ko baha Abatutsi iminsi icumi ngo babe bamaze kwivana muri uwo mujyi, baburirwa ko uzasigara azicwa. Uwo mwanzuro waje nyuma y’ibyumweru by’imirwano hagati ya Wazalendo n’ingabo za leta, bituruka ku rwikekwe rushingiye ku ivangura ry’amoko.

Mu butumwa bw’amajwi bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu barwanyi yagize ati: “Turaha Abatutsi ba Uvira iminsi 10 ngo basubire iwabo. Ntimuzatubwire ko tubirukanye ngo tubambure ibintu byanyu, mubijyane. N’iyo mwazana amazu yanyu mu modoka, muyashyireho maze musubire mu Rwanda.”

Kuva mu mpera za Kanama 2025, Uvira yabaye indiri y’imidugararo. Byatangiye ku muhango wo gushyingura Col. Patrick Ngabonziza Rusimbi, uzwi nka Gisore, ukomoka mu Banyamulenge. Icyo gihe, imvugo z’urwango z’abarwanyi ba Wazalendo zandikiye ku Banyamulenge ko batemerewe kuba Abanyekongo, zibita “abanyamahanga n’abanyeshyamba b’abanyarwanda.”

Nyuma yaho, izina ry’umugaba mushya mu rwego rw’ubutasi bw’igisirikare, Gen. Olivier Gasita, nawe ukomoka mu Banyamulenge, ryashotoye cyane na Wazalendoi Ku itariki ya 2 Nzeri, Wazalendo bafunze imihanda, bategura ibikorwa bya ville morte byamaze iminsi ine, basaba ko Gasita yirukanwa.

Imirwano hagati y’ingabo za FARDC n’aba wazalendo yatumye abasivili benshi bahasiga ubuzima. Amashusho yakwirakwijwe agaragaza abarwanyi ba Wazalendo barimo barasa ku modoka yari itwaye abaje mu muhango wo gushyingura Col. Gisore, bayitoteza bavuga ko aribo “Banyamulenge baje kwigarurira Congo.”

Mu minsi yakurikiyeho, ibikorwa byo kwibasira Abanyamulenge byafashe indi ntera. Mu bice bimwe, babujijwe no kuvoma amazi, abandi barashimuswe cyangwa baraburirwa irengero. Abaturage benshi babarizwa mu Banyamulenge bemeza ko bari mu bwoba bukomeye, kandi ko ntaho babona bahungira.

Ku itariki ya 10 Nzeri, ubwo Kinshasa yari imaze kwemera gukura Gasita i Uvira, Wazalendo ntibahagaritse ibikorwa byabo. Ahubwo, bakwirakwijwe ubutumwa bushya busaba ko “nta Mututsi n’umwe ugomba gusigara i Uvira.” Bemeza ko bafite urutonde rw’abagomba kwirukanwa, ndetse bongeraho ko n’abacuruzi b’Abamasai bakwiye gufatwa nk’“abanyamahanga.”

Iyi mvugo yurwango ntiyigeze yamaganwa n’abandi bayobozi ba Wazalendo, ahubwo yagiye isubirwamo n’abandi bayobozi babo barimo William Yakutumba na René Itongwa.

Kugeza ubu, abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kangaratete. Muyoboke Ntabaye, uyobora ihuriro ryabo i Uvira, yagize ati: “Abaturage bacu barafashwe bunyamaswa, barasahurwa, barashimutwa. Nta mutekano bafite na busa.”

Uvira, umujyi wa kabiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ubu wahindutse indiri y’ivangura, imidugararo n’ubutegetsi bwa Kinshasa bwabuze uko bwifata imbere y’amamilisi bwari bwemereye amategeko.

2025-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi, Jacob Zuma ashobora gufungwa

Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi, Jacob Zuma ashobora gufungwa

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Hayatou wayoboye CAF yarezwe uburiganya mu isoko ryo kwerekana umupira nyafurika

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Dec 2016
Umuganura 2016 uzahuza iby’i Rwanda n’Umuco Nyafurika

Umuganura 2016 uzahuza iby’i Rwanda n’Umuco Nyafurika

Ubwanditsi 27 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo
Amakuru

Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo

Ubwanditsi 30 Nov 2023
Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano
ITOHOZA

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Ubwanditsi 16 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru