• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»‘Ntabwo tuzakomeza kwihanganira umuco wo gutanga Serivisi mbi’ – Minisitiri Murekezi

‘Ntabwo tuzakomeza kwihanganira umuco wo gutanga Serivisi mbi’ – Minisitiri Murekezi

Ubwanditsi 01 Feb 2017 Mu Mahanga

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase aravuga ko Guverinoma itazakomeza kwihanganira abagize umuco imitangire ya serivisi idahwitse.

Ibi yabitangaje ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyashyiraga ahagaragara ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere cy’umwaka wa 2016 aho imitangire ya serivisi iherekeje ibindi bipimo.

Muri ubu bushakashatsi bagaragaza ko imitangire ya serivisi iri inyuma y’ibindi bipimo byagendeweho aho ije kuri uyu mwanya ku nshuro ya kane mu nshuro eshanu ubu bushakashatsi bumaze gukorwa.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yagize ati “mu bipimo byose byagaragajwe, igipimo kiri hasi kuruta ibindi ni imitangire ya serivisi iri kuri 72,93%, iki gipimo kije kuri uyu mwanya ku nshuro ya kane, ni ikibazo gikomeye! Mu nama y’umushyikirano hemejwe ko ingamba zikomeye zigomba kujya zifatirwa inzego zaba iza Leta cyangwa izigenga zikomeza kugenda biguru ntege mu mitangire ya serivisi. Ntabwo twakomeza kwihanganira uyu muco wo gutanga serivisi zitanoze.”

Minisitiri Murekezi yavuze ko Guverinoma igiye gushyira ingufu muri iki kintu, kandi buri wese akumva ko imitangire ya serivisi inoze ari yo ntego ye ya mbere.

Yongera ho ko gutanga serivisi inoze atari ikintu abantu bagomba kwigishwa, ahubwo ko igikenewe ari uko abantu bahindura imyumvire yabo kuko bashoboye kubikora ahubwo bakabyica babizi.

Muri ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu bipimo 8, ku isonga hazaho umutekano n’ituze mu gihugu aho iki gipimo gifite amanota 92,62% mu mwaka wa 2016, mu gihe mu mwaka wa 2014 iki gipimo cyari kuri 91,6%.

Kuri ibi Murekezi avuga ko bisobanuye ko inzego z’umutekano mu gihugu zikomeje gukora akazi kazo kandi neza bigatuma abaturage bazigirira icyizere.

Ibyiciro bitatu byonyine ni byo bifite amanota ari hejuru ya 80, birimo Umutekano n’Ituze Rusange, hakiyongeraho kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo gifite 86.56% kivuye kuri 79.04% mu 2014; n’uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage cyagize 81.83% kivuye kuri 77.05%.

Umuyobozi wa RGB Prof Shyaka Anastase yavuze ko mu myaka itanu ishize hari ibipimo byagiye bizamuka ariko hakaba n’ibindi byasubiye inyuma birimo ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, ati “uburyo dushyira mu bikorwa gahunda z’imibereho myiza yaba iza Girinka n’ibindi hari ibyo Abanyarwanda bakimyoza ko bitanoze natwe tuzi ko hagikenewe imbaraga ngo binozwe, iyo bitameze neza bituma igipimo kimanuka.”

Akomeza avuga ko ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bisuzumwa hagendewe ku bipimo mpuzamahanga ndetse hakifashishwa amakuru atuma byakifashishwa mu gusuzuma imiyoborere no gufasha mu kuzamura imibereho mu baturage.

Abaturage bakomeje kugaragaza ko batagira uruhare mu bibakorerwa…

Muri ibi bipimo uretse imitangire ya serivisi iza ku isonga mu kugira amanota aringaniye, n’uruhare rw’abaturage mu bikorwa bakorerwa rukomeje kuba ruto kuko rufite amanota 76.48%, ruvuye kuri 75.36% mu mwaka wa 2014.

Aha Prof Shayaka avuga ko usibye mu bikorwa by’umuganda abaturage bagaragaza ko bahabwa uruhare, ibindi nko gutegura ingengo y’imari n’igenamigambi usanga badahabwa ijambo, ati “iyo ubabajije uruhare rwabo mu muganda, mu kwikemurira ibibazo, mu gufata ibyemezo abaturage bava hasi bakavuga ko bibanyuze, ariko hari irindi tsinda aho usanga abantu bavuga ngo ni ibintu biri tekiniki abaturage ntabwo bari bubimenye, aho usanga uruhare rw’abaturage mu gutegura ingengo y’imari, mu igenamigambi no mu mihigo, turasanga muri rusange uruhare rwabo ruracyari hasi.”

Prof Shayaka avuga ko ibi bikorwa abo bireba bagomba kubishyira ku rwego rw’umuturage aho kumva ko ari ibintu by’abahanga agasaba ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Igenamigambi babifataho ingamba ihamye.

-5571.jpg

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

-5572.jpg

-5573.jpg

Abitabiriye uyu muhango basoma raporo

Ubu bushakashatsi bwamuritswe na RGB bushingiye ku bipimo 8 birimo ubutegetsi bugendera ku mategeko gifite 79,69%, Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage bufite 81,83%, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa 76,48%, Umutekano n’ituze rusange 92,62%, imibereho myiza y’abaturage 74,88%, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo 86,56%, Imitangire ya serivisi 72,93% ndetse n’ Iterambere ry’ubukungu 76,82%.

2017-02-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Ubwanditsi 05 May 2018
ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIZWA MURI POLISI Y’IGIHUGU

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIZWA MURI POLISI Y’IGIHUGU

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Ubwanditsi 30 Dec 2023
Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha

Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha

Ubwanditsi 08 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Toy Nzamwita wari Avoka  yarasiwe na Polisi  hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima
Mu Mahanga

Toy Nzamwita wari Avoka yarasiwe na Polisi hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 31 Dec 2016
Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside
Amakuru

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025
Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda
IMIKINO

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Ubwanditsi 18 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru