• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU» Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Nyuma yuko Guverinoma y’Abatabazi yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi itsinzwe ku mugararagaro igahungira mu bihugu duturanye, bari bizeyeko bazagura nyuma y’igihe gito kuko kuribo FPR Inkotanyi bitaga Inyenzi ntiyagombaga gutegeka igihugu amezi atatu. Bishe Miliyoni irenga y’Abatutsi, bambukana miliyoni zisaga eshatu hanze y’igihugu, basahura banki zose,batwara umutungo wose w’igihugu nuko barambuka  ngo FPR ntizategeka amabuye.

Mukugera hanze y’igihugu, icyo babanje gukora ni uguhakana icyaha cya Jenoside bari bamaze gukora, bakabishyira kuri FPR byose. Nibwo bamwe babashije kugera mu bihugu byo hanze biyita abarokotse Jenoside mu mpamvu zitandukanye, harimo gukomeza gahunda yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gushinjura ababyeyi babo, ndetse no gukomeza umurage w’ingengabitekerezo ya Jenoside barazwe n’ababyeyi babo.

Bamwe muri bo turavuga uyu munsi Claude Gatebuke na mushiki we Alice Gatebuke. Nubwo bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntibateze guhakana ko ari abana ba Gatsinzi Gatebuke, umuhutu wo ku Gisenyi muri Kayove, intagondwa iri muri bamwe baririmbaga ko u Rwanda n’ibirimo byose ni iby’abahutu. Abazi neza Gatsinzi Gatebuke ubyara Claude na Alice Gatebuke, cyangwa se abakoranye nawe mu kigo cya leta cyari gishinzwe kuringaniza imbyaro kizwi nka ONAPO, bahamya ubutagondwa bwe bwo kutihanganira ko Abatutsi nabo ari abanti nk’abandi. Nta nubwo abakozi bagenzi be b’Abatutsi bashoboraga kwicarana nawe aho bafatiraga amafunguro mukazi.

Nyuma rero abana be nibo bagiye bazenguruka mu mashuri hirya no hino muri Amerika bakavuga ko barokotse Jenoside. Kubera ikimwaro n’ipfunwe ntibanavuga Jenoside barokotse, bavuga Jenoside yo mu kirere, bigaherekezwa n’ubuhamya butagira aho bushingiye bakuye mu kirere.

Iyo Gatebuke Claude yagiye guteka imitwe ngo aratanga ubuhamya, avuga ko bavuye I Kigali mu modoka bakajya I Gisenyi (iwabo ku ivuko), aho Jenoside yakozwe mu gihe kitarenze iminsi itanu noneho mu nzira ngo bakamubwira ngo niyicukurire. Nuko agera ku Gisenyi. Abazi u Rwanda mu gihe cya Jenoside, bazi neza ko hagati ya Mata na Nyakanga, nta metero 500 zashobokaga kuboneka nta bariyeri n’imwe y’interahamwe ihari, ubwo rero Gatebuke uko yidegembyaga mu modoka kuva Kigali kugera Gisenyi nuko atari mubo Interahamwe zashakaga. Ikindi Gatebuke avugako Kigali mu gihe cya Jenoside, byari byoroshye kubona Grenade kurusha icupa rya Fanta, ko byari nka Mogadishio, umurwa mukuru wa Somalia muri 1993.

Ibi Gatebuke abivuga kugirango yigarurire imitima y’abazungu b’abanyamerika bacyibuka amateka mabi muri Somalia kubera ingabo zabo zahaguye mu mwaka wa 1993. Abatutsi mu gihe cya Jenoside birwanyeho bakoresha amabuye, bagatinza ababisha kubica amasaha make, iyo bishoboka kugura Grenade ntabwo Interahamwe ziba zarabarundarundiye mu Kiliziya no mu mashuri ngo zihabicire. Ibi Gatebuke aba ashaka kugaragaza ko byari intambara hagati y’amako ubundi ibisigaye byose akabigereka kuri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside nk’abandi bahutu b’intagondwa bose.

Ntabwo Claude Gatebuke umugambi we akura ku murage w’ingengabitekerezo ya Jenoside yarazwe na Se urangirira mu gutanga ubuhamya bugoramye gusa, yanashinze ishyirahamwe ryitwa  AGLAN ( African Great Lakes Action Network) yise ko rigamije guharanira uburenganzira bwa muntu nyamara rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse. Gutagatifuza Interahamwe no gusiga icyasha FPR Inkotanyi.

Gatebuke yemeza ko u Rwanda rwari Paradizo mbere ya 1990, yirengagije ko hari politiki yahezaga binyuze mubyitwaga iringaniza n’ikandamiza. Ariko kuba Gatebuke yaravukiye mu Bushiru, umurwa mukuru wa MRND, kuri we yumva ko byose byari Paradizo, igihugu ari icyabo, igisirikari ari icyabo, imyanya yose y’ubuyobozi ari iyabo.

Ubu Gatebuke yirirwa agendana na Judi Rever, wahariye ubuzima bwe guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yiyegereza abana b’interahamwe bahuriye muri Jambo asbl akaba kandi akorana byahafi nundi witwa Denise Zaneza nawe uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inyandiko za Gatebuke ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nabo bagenda bose bigaragaza imitekerereze ye ishingiye ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gutagatifuza Interahamwe na Ex FAR bateguye umugambi wa Jenoside. Nicyo agamije ntakindi.

 

2020-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Ubwanditsi 28 Dec 2018
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Ubwanditsi 08 Apr 2019
“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Ubwanditsi 23 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Justus Kangwagye yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Justus Kangwagye yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Interahamwe nka Ndereyehe Charles zasanze inzira zaraharuwe mu Buholandi, menya Frans Van Hoof wabigizemo uruhare nyuma yo kumarana imyaka 10 n’abateguye umugambi wa Jenoside
INKURU NYAMUKURU

Interahamwe nka Ndereyehe Charles zasanze inzira zaraharuwe mu Buholandi, menya Frans Van Hoof wabigizemo uruhare nyuma yo kumarana imyaka 10 n’abateguye umugambi wa Jenoside

Ubwanditsi 23 Jul 2020
Umufaransa yavuze ku buryo Inkotanyi zafashe mpiri abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise
INKURU NYAMUKURU

Umufaransa yavuze ku buryo Inkotanyi zafashe mpiri abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise

Ubwanditsi 09 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru