• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Umupolisi mukuru yarashe umugore we ahita apfa, amuziza ko yamubujije kurarana n’indaya mu nzu

Burundi: Umupolisi mukuru yarashe umugore we ahita apfa, amuziza ko yamubujije kurarana n’indaya mu nzu

Ubwanditsi 07 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Uyu mu polisi mukuru uzwi ku izina rya Major  Nduwimana Prime arashinjwa kwica umugore we amurashishije imbunda y’akazi ya Pisitoli, nyuma y’amakimbirane bari bagiranye.

Nduwimana yarashe umugore we mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, mu rugo rwabo ruri i Kajiji, Komini Muha, mu mujyi wa Bujumbura. Abaturanyi bakaba bavuga ko yamurashe isasu ryamwishe ubwo yari asohotse mu nzu yiruka ahunga.

Aya makuru avuga ko  uyu mu Polisi Major primé yarashe uyu mugore we ahetse umwana,  uwo mugore yahise  yitaba Imana, umwana arakomereka cyane. Uyu mwana  akaba ari kuvurirwa muri  MSF, uyu muryango wari ufite  abana batandatu.

Aba ni abana basigaye mu gahinda nyuma y’urupfu rwa nyina

Nyirabayazana  w’ubu bwicanyi ni uko  uyu mugore yabujije umugabo we  Major prime ko atararana  n’indaya yari yazanye mu nzu babamo, bivugwa ko uyu mu Polisi nyuma yo gukora ibara yaje gutabwa muri yombi bigoranye.

Umwe mu baturanyi wabo yagize ati “Ni muri Kajiji, iruhande yo ku musigiti niho yamurasiye,  yari umugore we,  yatangiye kumurasira mu nzu ariko ayanyuma yayamurashe yiruka; ni ukuvuga ngo yitwa Nduwimana Prime”

Mu burundi hamaze igihe hari ubwicanyi nk’ubu bwa kinyamanswa, ari nabyo Komisiyo ya Loni muri raporo yayo yagaragaje ko muri icyo gihugu hari ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu.

Aho kugirango Leta n’abayobozi bayo bikubite agashyi, ahubwo  Leta,yahisemo kwirukana burundu  iyi Komisiyo n’ubundi yari isanzwe yarahagaritswe by’agateganyo kuva mu mwaka wa 2016.

Tariki 5 Ukuboza nibwo u Burundi bwandikiye ibaruwa Umuhuzabikorwa wa Loni i Bujumbura, bumusaba kumenyesha abamukuriye i Genève gufunga ibiro y’iyo Komisiyo.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangarije AFP ko iyo Komisiyo n’abakozi bayo, bahawe amezi abiri bakaba bavuye ku butaka bw’u Burundi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, yabwiye Jeune Afrique ko nta mpamvu y’uko iyo Komisiyo ikomeza kuba ku butaka bw’icyo gihugu.

Umwe mu bakozi ba Loni yabwiye AFP ko u Burundi busa n’uburi gushyira ku ruhande umuntu wese utumva ibintu nkabwo.

Ni nyuma y’iminsi mike iyo Leta yanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yagombaga gufata umwanzuro ku biganiro bihuza Abarundi.

Iki gihugu kandi mu Ukwakira 2016 cyivanye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, nyuma y’uko rutangije iperereza ku bwicanyi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa mu Burundi kuva mu 2015.

2018-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Ubwanditsi 31 May 2018
Kuva muri RDR kugeza muri DALFA-Umurinzi: Impamvu Ingabire Victoire atigeze ahinduka

Kuva muri RDR kugeza muri DALFA-Umurinzi: Impamvu Ingabire Victoire atigeze ahinduka

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Apr 2019
#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Jun 2019

5 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    December 7, 20183:44 pm -

    ARIKO SE MWAZADUHA IKENGERANYO
    KUBAGABO BARASA ABAGORE BABO MU AMERICA,UBUFARANSA,UBWONGEREZA
    NA ITALIE !!NIBA UMUGABO CYANGWA UMUGORE ASHORA KWICA UMUGABOWE
    NUHONYERA AGATEKA KAZINA MUNTU????!!!!MWAJYIYE MWANDIKA KINYAMWUGA??
    MWABAYE IKINYAMAKURU WAMATIKU !!MWANDIKA BYISHI BIBI
    KU UGANDA NUBURUNDI ??UGANDA NUBURUNDI NTAKIZA KIBAYO!!!ESE
    MU RWANDA NTABWICANYI BUHABA MUMIRYANGO NTIBASUBIRANO ,BAKICANA.

    Subiza
  2. Emmy
    December 7, 20185:30 pm -

    Ubwo se Rugendo ushyigikiye aba bicana koko yewe ubanza nawe uri muri abo ukwiye gukizwa pe ntawe ubwicanyi bwakijije abarundi bavugango amaraso arahuma(arasama )mureke ibyo urimo kuko amaherezo bazabibazwa.

    Subiza
  3. nimbare
    December 8, 20182:24 pm -

    ee kinogipolice gifite mumaso nkahi ihuku(injangwe)bigaragarako arumugome pe urabona ukuntu areba nkinjangwe iteze imbeba kweli numurozi bien bien.

    Subiza
  4. Amahe
    December 10, 20182:32 pm -

    Aba ngo nibo bazafata u Rwanda da!!! Ngaho namwe nimurebe uko umwana wa major mu gipolisi asa!!!

    Aba bantu ba CNDD FDD ni babandi bita Vya vyasaya vyibirobeli, aba babahaye akazi kubera ko mukinyeshyamba bali abakozi cyane, navuga abicanyi kabuhariwe.
    Gutwika amamodoka, kwiba abaturage inkono zitogota, bacungaga umuturage atetse yakwibeshya akinjira munzu asize inkono kuziko ,bakayikorera.
    Erega niko naba nkurumbi bakuze. Nzaba mbarirwa,….

    Subiza
  5. nyirabukorikori bwa nzikoraho
    October 10, 20199:38 am -

    Iki kivagundu se kirabona kidateje abana umugoko, uretse ko nubundi ndabona ntacyo yarabamariye kuko ntibagaragara nkabana ba officier mukuru. Gusa birababaje cyane.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama  za Yesu Kristo.
Amakuru

Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama za Yesu Kristo.

Ubwanditsi 26 May 2021
Abapolisi 20 barerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika mu mpera z’iki cyumweru
Mu Mahanga

Abapolisi 20 barerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 20 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru