• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

  • Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League   |   16 Apr 2026

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’   |   15 Apr 2026

  • Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?   |   15 Apr 2026

  • Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”   |   11 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Ubwanditsi 12 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuva tariki 07 Mata 2024, Abakongomani baribaza aho Perezida wabo Félix Tshisekedi yarengeye, dore ko n’ibyegera bye bitabasha gusobanura uko kuburirwa irengero k’umukuru w’igihugu.

Igitutu kimaze kuba cyinshi ku bategetsi, umuyobozi w’ibiro bya Perezida niwe wikuye mu isoni, yandika ku rubuga rwa “X” ko Perezida ari mu mahanga “mu nyungu z’igihugu”.

Icyakora, hari inkuru zivuga ko Perezida Tshisekedi yaba arwariye mu bitaro by’i Buruseli mu Bubiligi, ariko nta yandi makuru ahari afatika, uretse kuvuga gusa ko hari abamubonye ku kibuga cy’indege ahaguruka i Kinshasa.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bariye karungu, bibaza uburyo ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu bwagizwe ubwiru, kuko ngo n’iyo yaba arembye nk’uko bihwihwiswa, “abamutoye” bakeneye kumenya uko bazaziba icyuho cye.

Uko byamera kose, Tshisekedi yaba arwaye, cyangwa yaragiye kwirira iraha nk’uko nabyo binugwanugwa, ibura rya Perezida ryahagaritse ubuzima bw’igihugu, kuko inzego z’ubutegetsi ziri mu rungabangabo.

Mbere yo kuburirwa irengero, Tshisekedi yashyizeho Madamu Judith Suminwa Tuluka nka Minisitiri w’Intebe mushya, ariko aramutererana, yifatira rutemikirere batanagiye inama ku madosiye manini areba imiyoborere y’igihugu.

Minisitiri w’Intebe agomba kwemezwa n’inteko ishinga amategeko. Nyamara nubwo abagize iyo nteko bazwi, biro igomba kuyiyobora ntirajyaho. Nta n’uwakwemeza ko izajyaho vuba urebye intambara iri hagati ya Christophe Mboso usanzwe ayobora iyo nteko, Vital Kamerhe wabyemerewe na Tshisekedi, n’abandi barwanira iyo myaka ikomeye. Birasaba rero ko Perezida Tshisekedi ahaba agahosha ubwo bushyamirane.

Kuba Minisitiri w’Intebe ataremezwa, bivuze ko adashobora no gushyiraho abagize guverinoma, ngo anatangaze imigabo n’imigambi izagenderaho. Ibi bisobanuye ko Kongo ikomeza kuyoborwa na Guverinoma ya Sama Lukonde, kandi imaze ukwezi n’igice yareguye.

Kongo kandi ubu ntifite sena yemewe n’amategeko, kuko iyari ihari nayo yacyuye igihe. Abasenateri bashya bagomba gutorwa n’ inteko zihagarariye intara(parlements provinciaux), kandi nubwo abazigize batowe ariko ntibaremezwa ngo batangire inshingano ku mugaragaro, zirimo nyine gutora abasenateri no gushyiraho ba guverineri b’intara. Ubwo intara nazo ziri mu gihirahiro, kuko ubu ziyobowe n’abatemewe n’amategeko.

Muri rusange rero ubutegetsi bwa kongo burandaraye, kubera Tshisekedi utazi cyangwa udaha agaciro ubuzima bw’abanyagihugu yitwa ko areberera.

Iyo bavuze imiyobirere iciriritse rero ni nk’ibi baba bashaka kuvuga.Tshisekedi n’abambari be ntibashaka kwemera ko nta bushobozi bafite bwo kuyobora Kongo, ahubwo buri gihe amafuti yabo bakayegeka ku bandi, by’umwihariko ku Rwanda rwagowe.

2024-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Ubwanditsi 25 Nov 2020
Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Ubwanditsi 17 May 2016
Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Ubwanditsi 04 Jun 2021
Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Ubwanditsi 26 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi
Mu Mahanga

Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Amaburakindi: Abambari ba FDU bashimuse mugenzi wabo babeshya ko Police yamufashe
POLITIKI

Amaburakindi: Abambari ba FDU bashimuse mugenzi wabo babeshya ko Police yamufashe

Ubwanditsi 25 Sep 2016
U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye
ITOHOZA

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

Ubwanditsi 17 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru