• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Ubwanditsi 18 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyo urebye ibivugwa, ibyandikwa n’ibikorwa na Patrick Habamenshi, wibaza niba ari wa wundi RPF-Inkotanyi yajanduye mu banywarumogi muri Canada, ikamuhanagura ivu, cyane ko    abenshi bibeshyaga ko ubuzererezi abuterwa n’ubukene. Ibitutsi bimuhora mu kanwa, gusebya Igihugu cyamubyaye, kwifatanya n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba umuzindaro w’abayipfobya n’abayihakana, dore ibyo iyo ndashima yituye Igihugu cyamuhaye  amahirwe ngo yerekane icyo ashoboye, nubwo kitatinze kubona ko kibeshye.

Abakurikirana amateshwa Patrick Habamenshi abamo, bavuka ko ari Parmehutu ikimukurikirana aka wa mugani ngo”nta yima nyina akabara”. Icyakora, kuba  avuka kuri Callixte Habamenshi wamamaye cyane mu “mpirimbanyi”za Parmehutu, ntibyagombye gutuma, mu gihe tugezemo ,imitekerereze ya”Dogiteri”  ikimeze nk’iyo muri za 59!

Si ngombwa ko twibutsa Patrick Habamenshi amafaranga ya Leta yanyereje ubwo yari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, mbere y’uko yirukanwa muw 2005, akaza kubikurikirwanwaho mu rukiko. Si ngombwa ko tumwibutsa umugabo wo muri iyo Ministeri yari yarigaruriye yitwaje umwanya ukomeye. Ibi byose byaje kugutera ikimwaro tubyirengagije, icyo tubaza Patrick Habamenshi ni iki: Wumva ibinyoma birimo ubugome n’ubujiji wirirwa ukwiza, wowe n’abandi mwabaswe n’ingegabitekerezo ya Huru-Power muhuriye muri Jambo ASBL, bizatsinda ukuri kugaragararira isi yose?Womva “mpemuke ndamuke” izakugaburira kugeza ryari? Ese koko umwanya muto wamaze mu Rwanda, ntiwakweretse ko Abanyarwanda bagusize mu bitekerezo, ku buryo kubahuma amaso, ubashukisha amoko, babirenze?

Impanuro ni imwe, Bwana Habamenshi: Icyo kiryabarezi “ Umurage Foundation”wifashisha mu gusabiriza,usiribanga isura y’Urwakubyaye, amaherezo kizakubyarira amazi nk’ibisusa.Urashyigikira imitwe igambiriye kumena amaraso y’ abo musangiye Ubunyarwanda?Buriya ubona Rusesabagina, Sankara, Mudacumura n’abandi muhuje imyumvira byarabaguye neza? Uzegere mushiki wawe Solange, mujye inama, muzasanga ntacyo Igihugu kitabahaye. Kuguha ineza ukacyitura inabi rero, ntawe nzi byahiriye.

2021-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 19 Jan 2021
Mwenedata Gilbert  yeruye ko yiyongereye mu mubare w’ abagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda

Mwenedata Gilbert yeruye ko yiyongereye mu mubare w’ abagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2018
AMAFOTO – APR FC idafite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa Musanze FC

AMAFOTO – APR FC idafite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa Musanze FC

Ubwanditsi 17 Nov 2025
Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Ubwanditsi 18 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame ategerejwe mu Misiri
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ategerejwe mu Misiri

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 25 Jul 2016
Agathon Rwasa abona amatora ya kamarampaka Abarundi biteguye azasiga abaciyemo ibice
INKURU NYAMUKURU

Agathon Rwasa abona amatora ya kamarampaka Abarundi biteguye azasiga abaciyemo ibice

Ubwanditsi 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru