• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 22 Apr 2017 Mu Rwanda

Umukino wo kwishyura mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup urangiye kuri stade Amahoro, Rayon sports inganyije na Rivers United yo muri Nigeria 0-0 bituma isezererwa muri iri rushanwa kuko yatsinzwe 2-0 mu mukino ubanza.

Iyi kipe yaje mu kibuga izi neza ko nta yandi mahitamo uretse gutsinda uyu mukino hejuru y’ibitego bibiri ku busa, niyo yatangiye isatira cyane mu minota 10 ya mbere ibona uburyo bubiri bwari kubyara igitego harimo aho ku munota wa kane Savio Nshuti Dominique yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso gusa ntiyaha umupira Moussa Camara wari uhagaze neza ngo atsinde igitego.

Umutoza Stanley Eguma utigeze wicara mu gice cya kabiri, yakoze impinduka akuramo Aliassou Sanou wari wananiwe yinjiza Lukman Muhammed kugira ngo akomeze kurinda izamu rye. Kuri iyi minota umuntu wari hanze ya Stade Amahoro ntiyari kumenya ko hari umukino uri kuyiberamo kuko abafana bari batuje cyane, icyizere cy’abareyo cyo gukomeza gisa n’icyamaze kuyoyoka.

-6369.jpg

Umutoza Masoudi yakoze impinduka za nyuma akuramo myugariro Mugabo Gabriel ashyiramo Manishimwe Djabel mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi gusa abasore ba Rivers United bitwara neza nubwo bari bake.

Abafana bo batangiye gusohoka mu kibuga n’umukino utararangira kuko nubwo ikipe yabo yakinaga neza inarusha Rivers United kwiharira umupira, kubona igitego cyari gikenewe byakomeje kugorana.

Inzozi za Rayon Sports zo kwandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF Confederation Cup zarangiriye muri 1/16 ikaba igomba gukomeza urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona.

Iyi kipe kandi inananiwe kwegukana amadorali ibihumbi 275 arenga miliyoni 200 z’amanyarwanda, yari guhabwa iyo ibasha gusezerera Rivers United.

-6368.jpg
Ikipe ya Rayon Sports

-6370.jpg
Ikipe ya Rivers Utd yo muri Nigeria

2017-04-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo

Ubwanditsi 04 Aug 2017
Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Ubwanditsi 02 May 2017
Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR

Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Igisilikare cy’u Rwanda ‘RDF ‘ cyasobanuye iby’Umurundi bivugwa ko yarasiwe muri Rweru

Igisilikare cy’u Rwanda ‘RDF ‘ cyasobanuye iby’Umurundi bivugwa ko yarasiwe muri Rweru

Ubwanditsi 31 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yahaye ibyangombwa  Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC
INKURU NYAMUKURU

Amerika yahaye ibyangombwa Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 31 Mar 2019
Kicukiro:  Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica atwitse mushiki we babyaranye
Mu Mahanga

Kicukiro: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica atwitse mushiki we babyaranye

Ubwanditsi 27 Oct 2016
Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura
IMIKINO

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Ubwanditsi 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru