• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n’Igihugu, ugitatiye kiramusama

Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n’Igihugu, ugitatiye kiramusama

Ubwanditsi 22 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu burenganzira ahabwa n’itegeko, ariko cyane cyane muri gahunda yo gutanga amahirwe ngo abanyabyaha bikosore, bongere bafatanye n’abandi kubaka igihugu, mu mpera z’icyumweru gishize Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye guha imbabazi abagororwa basaga 2000, barimo n’abazwi cyane nka Emmanuel Gasana wigeze kuyobora Polisi y’uRwanda, na Edouard Bamporiki wabaye Minisitiri w’Umuco.

Iyo nkuru igisohoka, benshi mu Banyarwanda, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bashimiye Umukuru w’Igihugu impuhwe n’ubushishozi bimuranga, ariko banasaba by’umwihariko Gasana na Bamporiki kutazatera inyoni ayo mahirwe, ahubwo bakazerekana ko Inkotanyi nyakuri ari iyemera guterwa icyuhagiro, igihano ntikibe umuvumo, ahubwo kikayibera imbarutso yo kuzinukwa icyakongera kuyiteranya n’Igihugu.

Abanditse ubu butumwa, ngo bakurikije uko basanzwe bazi Gasana na Bamporiki, bagaragaje ko babizeyeho umutima wo gushima no kwikosora. Icyakora, uku gukebura abagiriwe imbabazi barabishingira kubo tuzi batindijwe no kurenga umuryango wa gereza, maze bakatwereka ko aho kugororwa bagoramye kurusha mbere.

Urugero ni nka Ingabire Victoire na Paul Rusesabagina, berekanye ko kubababarira ari nko gutokora ifuku, cyangwa kuhagira ingurube yibera mu isayo!

Izi ndashima zombi Perezida Kagame yazigiriye impuhwe, azivana mu gifungo zagombaga kuzamaramo igihe kitari gito cy’ubuzima bwazo, none zasubiye mu bugambanyi bugamije kumena amaraso y’Abanyarwanda.

Nyamara kandi iyo batakamba wagirango babaye abantu! Nko mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame yemera icyaha akanagisabira imbabazi, yarahiraga ko atazongera kugaragara mu migambi mibisha nk’iyo ubutabera bwari bwamuhaniye. Nyamara ubu uwo mugome ntasiba mu manama no mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko yarenganye, anashishikariza abandi kujya mu mitwe igambiriye kugirira nabi Perezida Kagame wamukuye ahakomeye.

Uyu Rusisibiranya yirirwa akwiza ibinyoma ngo yafungiwe “mu ibagiro”, yirengagije ko ubwo yari muri gereza ya Mageragere yasuwe n’amacuti ye, akibonera, ndetse akayibwirira ko afashwe neza cyane.

Umunyarwanda ati” bazirunge zange zibe isogo”! Ingabire Victoire nawe ntiyitaye ku neza yagiriwe. Reka da! Ingabire ntiyatezutse ku kugambanira uRwanda n’abayobozi barwo, abinyujije mu ishyaka rye FDU/FDLR, ku mizindaro ye nk”uwo yise “Imbaritso ya Demokarasi”, za BBC- Gahuzamiryango, VOA n’abandi bashishikajwe no kubona Abanyarwanda bongeye kumarana. Nta munsi wira Ingabire Victoire ateretse uwamufunguye ko yamwibeshyeho, ko umutuzo w’Abanyarwanda umubangamiye cyane.

Ubundi umuntu ushyira mu gaciro azi ko kugirirwa imbabazi na Perezida wa Repubulika atari amahirwe aza kenshi, cyangwa abonwa na benshi. Niyo mpamvu uwo asekeye aba akwiye kuyasigasira, akirinda icyakongera kumugusha mu byaha. Keretse wiyemeje kuba “mpanavuba” nka Rusesabagina na Ingabire, kandi ntibihira benshi.

Niyo mpamvu aba basaga 2.000 bagize uyu mugisha wo kuva muri gereza batarangije ibihano, basabwa kwerekana ko bahindutse koko. Bakaba intangarugero mu bo basanze, kuko ari byo bizatuma bakirwa neza, ntibafatwe nk’ibicibwa, ahubwo bagafashwa kugera kubyo abandi bagezeho mu gihe bari mu igororero.

2024-10-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA

Oda Gasinzigwa yatorewe gusimbura Bazivamo mu Nteko ya EALA

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Abakinnyi 64 bo mu bihugu 22 nibo bazitabira irushanwa rya Tennis, Rwanda Open M25

Abakinnyi 64 bo mu bihugu 22 nibo bazitabira irushanwa rya Tennis, Rwanda Open M25

Ubwanditsi 20 Sep 2024
Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Ubwanditsi 09 Jul 2021
Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Ubwanditsi 13 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana
HIRYA NO HINO

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe
Amakuru

Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe

Ubwanditsi 15 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru