• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri Aurore Mimosa n’umujyi wa Kigali bashimiye AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, APR FC yo yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0

Minisitiri Aurore Mimosa n’umujyi wa Kigali bashimiye AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, APR FC yo yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0

Ubwanditsi 19 Sep 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022, amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yakinaga imikino yo kwishyura, muri CAF Champions League ikipe ya APR FC yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0, naho AS Kigali yo yabonye itike nyuma yo gusezerera ikipe ASAS Djibouti Telecom.

Mu mukino wo kwishyura wabereye i Huye, ikipe ya AS Kigali ibifashijwemo na Kalisa Rachid yabonye igitego kimwe cyagaragaye muri uyu mukino cyanatumye iyi kipe y’abanyamujyi yerekeza mu ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederations Cup.

Gutsinda kwa AS Kigali bitumye izahura n’ikipe ya Al-Nasr yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri ryo muri iki cyiciro, ni umukino ubanza uzabera muri Libye tariki ya 7 Ukwakira naho uwo kwishyura uzaba kuya 14 Ukwakira 2022.

Nyuma y’iyi tsinzi, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa abinyujije kuri Twitter yagize ati, “Mwakoze AS KigaliFC kubw’intsinzi y’uyu munsi! Amahirwe masa mu cyiciro gikurikiye! Muhetse u Rwanda”.

Umujyi wa Kigali nawo usanzwe utera inkunga iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter bagize bati, “Murakoze cyane bahungu b’umujyi wa Kigali muduhesheje ishema. Mukomeze mukotane no mubindi byiciro bikurikira tubari inyuma.”

Kuri APR FC, ikipe y’ingabo z’igihugu yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yaraye isezerewe na US Monastrir ku giteranyo cy’ibitego 3-1, ni nyuma yaho mu mukino wo kwishyura APR FC yatsinzwe 3-0.

Iyi kipe ya APR FC ikaba isezerewe mu ijonjora rya mbere ry’iyi mikino Nyafurika ikaba igomba kugaruka mu Rwanda igakomeza kwitegura imikino ya Shampiyona igomba gukomeza mu ntangiriro z’umwezi gutaha k’Ukwakira.

2022-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yatsinze Congo Kinshasa

Amavubi yatsinze Congo Kinshasa

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Ubwanditsi 31 Aug 2020
APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 11 Jun 2021
Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Ubwanditsi 05 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa bivugwa ko batwitswe n’Abanyerondo.
Amakuru

Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa bivugwa ko batwitswe n’Abanyerondo.

Ubwanditsi 28 Apr 2017
Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro
INKURU NYAMUKURU

Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Birababaje!! Umugabo yarumye umunwa w’umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye
HIRYA NO HINO

Birababaje!! Umugabo yarumye umunwa w’umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye

Ubwanditsi 17 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru