• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi ashobora kuririra ku makimbirane ari mu ikipe ya Ghana yatewe ni gabanywa ry’Agahimbazamushyi

Amavubi ashobora kuririra ku makimbirane ari mu ikipe ya Ghana yatewe ni gabanywa ry’Agahimbazamushyi

Ubwanditsi 25 Aug 2016 IMIKINO

Ibinyamakuru byo muri Ghana byanditse ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Ghana bagomba kugabanyirizwa agahimbazamusyi bahabwaga ku mukino batsinze bakaba bazajya bahabwa amadorari magana inani aho guhabwa amadorari igihumbi bivuze ko bakuriweho 20%.

Ibi ngo byavuye mu nama yahuje abakinnyi na Minisitiri wa Siporo muri Ghana Nii Lante Vanderpuye abakinnyi babwiwe ko bagomba kugabanyirizwaho 20 ku ijana ku gahimbazamusyi bafataga. Ibi binyamakuru bikomeza bivuga ko iki cyemezo cyateje umwuka mubi mu ikipe kuko abakinnyi batemeraga kugabanyirizwa agahimbazamusyi

-3818.jpg
Kesi Nyantakyi uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana

Kesi Nyantakyi, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana na we ntiyemeranye n’iki cyemezo ndetse ngo n’inama cyafatiwemo ntayo azi. Ati: ” nta nama n’imwe natumiwemo ivuga ku gahimbazamusyi k’abakinnyi b’ikipe y’igihugu, sinzi n’uburyo agahimbazamusyi k’ikipe y’igihugu gatangwamo nta makururu rero natangaho”

Nyantakyi kandi yanenze imiyoborere y’uyu mu Minisitiri amushinja gutesha agaciro umupira wo muri Ghana aho kuwubaka. Ati: ”nari nizeye ko Minisitiri azashyigikira umupira wacu aho kuwunenga, numvise Minisitiri avuga ko amarushanwa yacu adashimishije ariko se igitekerezo cye ni ikihe?…ntekereza ko akwiye guhagarika gusebya umupira wacu”

-3817.jpg
Ghana mu gikombe cy’isi

Si ubwa mbere ibibazo by’amafaranga bivugwa mu ikipe ya Ghana igiye gukina n’Amavubi y’u Rwanda kuko n’umukino wa mbere wabereye i Kigali, Ghana igatsinda igitego kimwe ku busa, abakinnyi bari banze kuza batabonye amafaranga basaba ko Minisitiri yazana amafaranga mu ndege bakayahabwa bakimara gutsinda bemera kuza ari uko bikozwe gutyo.

-3819.jpg
ubwo baheruka mu igikombe cy’isi muri Brazil

Ibi kandi ni nako byagenze mu gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Brazil mu mwaka wa 2014 na bwo bemeye kugenda ari uko agahimbazamusyi kabo bakajyanye mu ndege bakamara gukina bahita bagahabwa.

Ntakirutimana Alfred

2016-08-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Ubwanditsi 03 Feb 2022
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry,  Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Ubwanditsi 07 Dec 2023
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Ubwanditsi 23 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Polisi ya Handball yatsinze Polytechnique Kibogora
Mu Mahanga

Ikipe ya Polisi ya Handball yatsinze Polytechnique Kibogora

Ubwanditsi 20 Mar 2016
Perezida Kagame yegukanye  igihembo mu guharanira iterambere  k’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga
Mu Mahanga

Perezida Kagame yegukanye igihembo mu guharanira iterambere k’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Taliki ya 10 Mata 1994: Abasirikare ba Habyarimana bishe abarwayi kuri Faisal
INKURU NYAMUKURU

Taliki ya 10 Mata 1994: Abasirikare ba Habyarimana bishe abarwayi kuri Faisal

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru