• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Zabyaye amahari hagati ya Rayon Sports na Ferwafa kubera umukinnyi wo muri Brésil

Zabyaye amahari hagati ya Rayon Sports na Ferwafa kubera umukinnyi wo muri Brésil

Ubwanditsi 12 Dec 2018 IMIKINO

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya- Brésil, Jonathan Rafael da Silva, inabona ibyangombwa bya FIFA bimwemeza nk’umukinnyi wabo ariko FERWAFA ntiramuha icyangombwa kimwemerera gutangira gukina.

Iki kibazo cyatumye abayobozi ba Rayon Sports bayobowe na Paul Muvunyi bazindukira ku biro by’iri shyirahamwe ariko bataha amara masa.

Ku wa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018 nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ‘FIFA’ yemeje ko ikipe ya Sousa Esporte Clube yo muri Brésil igurishije Jonathan Rafael da Silva muri Rayon Sports yo mu Rwanda.

Byabaye nyuma y’iminsi itatu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga rifunguye tariki 7 Ukuboza 2018 rikazafungwa tariki 21 Ukuboza 2018.

Abayobozi ba Rayon Sports bandikiye FERWAFA bayisaba icyangombwa (License) cyemerera uyu rutahizamu w’imyaka 27 guhita atangira gukina ku buryo akoreshwa ku mukino bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018.

Bategereje igisubizo baraheba bituma bafata umwanzuro wo kujya ku cyicaro cya FERWAFA ari itsinda ry’abayobozi bane bayobowe n’Umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi, Umwungirije Muhirwa Frédéric, umunyamategeko Me Zitoni n’ushinzwe gukurikirana ibyo kugura abakinnyi bashya Nkubana Adrien.

Aba bayobozi bageze ku cyicaro cy’iri shyirahamwe i Remera saa 10:20 bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa FERWAFA buyobowe na Sekamana Jean Damascène bimara hafi amasaha abiri kuko basohotse mu biro bye saa 12:12 nta gisubizo bahawe ku kibazo cyabazanye.

Byatumye umunyamategeko wa Rayon Sports yemeza ko abona FERWAFA ikomeje kwica amategeko nkana.

Me Zitoni Pierre Claver yabwiye IGIHE  dukesha iyi nkuru ati “Twaje kuganira na FERWAFA ku kibazo cy’umukinnyi wacu ufite ibyangombwa byuzuye ariko bo banga kuduha uburenganzira bwo gutangira kumukinisha.”

“Tumaranye nabo amasaha ariko nta tegeko bashoboye kutwereka rimubuza kubona ‘License’. Bashatse kuvuga ko hari amategeko avuga ko abakinnyi bongerwa ku rutonde mu mikino yo kwishuyura ariko si cyo FIFA iteganya kuko hashyizweho amatariki yabyo kandi niyo turimo, ni hagati ya tariki 7 na 21 Ukuboza.”

Aba bayobozi basabwe gusohoka mu biro by’iri shyirahamwe bagategerereza iminota 30 hanze hagaterana inama y’abakozi ba FERWAFA bakiga ku mategeko agenga ibyo kugura no kugurisha abakinnyi.

Iyo minota yashize ntacyo barageraho kuko ubwo abahagarariye Rayon Sports basubiraga kubaza bongeye kubasaba indi saha bitashimishije Paul Muvunyi n’abamwungirije bafata umwanzuro wo kwitahira nta gisubizo bahawe.

Me Zitoni Pierre Claver yakomeje avuga ko ibiri kubabaho batabyita akarengane.

Ati “Turi abanyamuryango ba FERWAFA sintekereza ko baturenganya ku bushake. Ariko na none twayobewe impamvu bakomeje kudusiragiza kuko nta mpamvu baduha nta n’itegeko batwereka rishyigikira umwanzuro wo kudatanga ibyangombwa ku mukinnyi wacu.”

IGIHE yagerageje kuvugisha abayobozi ba FERWAFA ariko ntibemera kuvugisha abanyamakuru kuri iki kibazo kitarafatirwa umwanzuro.

Ibi bibaye mu gihe habura amasaha make ngo Rayon Sports ikine na APR FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda ubera kuri stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

FIFA ibinyujije ku rubuga rwa internet rwayo rwemeza ko hagati ya tariki 7 na 21 Ukuboza amakipe yo mu Rwanda aba yemerewe kugura abakinnyi

Ingingo ya cyenda igenga ibyo kugura no kugurisha abakinnyi yemerera Rayon Sports gukoresha Da Silva kuko afite ITC

Icyangombwa cya FIFA cyemeza Da Silva nk’umukinnyi wa Rayon Sports

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Ubwanditsi 23 Apr 2021
U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

U Rwanda rwageze muri kimwe cya kane cy’imikino Nyafurika ya Volleyball, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Burikina Faso amaseti atatu ku busa

Ubwanditsi 10 Sep 2021
Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa

Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa

Ubwanditsi 20 May 2022
Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Ubwanditsi 29 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo
ITOHOZA

Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Ubwanditsi 18 Oct 2018
World Ventures yahagaritswe na RDB, yahakanye gukorera mu Rwanda
Mu Rwanda

World Ventures yahagaritswe na RDB, yahakanye gukorera mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Sep 2018
Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru