• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Zabyaye amahari hagati ya Rayon Sports na Ferwafa kubera umukinnyi wo muri Brésil

Zabyaye amahari hagati ya Rayon Sports na Ferwafa kubera umukinnyi wo muri Brésil

Ubwanditsi 12 Dec 2018 IMIKINO

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya- Brésil, Jonathan Rafael da Silva, inabona ibyangombwa bya FIFA bimwemeza nk’umukinnyi wabo ariko FERWAFA ntiramuha icyangombwa kimwemerera gutangira gukina.

Iki kibazo cyatumye abayobozi ba Rayon Sports bayobowe na Paul Muvunyi bazindukira ku biro by’iri shyirahamwe ariko bataha amara masa.

Ku wa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018 nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ‘FIFA’ yemeje ko ikipe ya Sousa Esporte Clube yo muri Brésil igurishije Jonathan Rafael da Silva muri Rayon Sports yo mu Rwanda.

Byabaye nyuma y’iminsi itatu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga rifunguye tariki 7 Ukuboza 2018 rikazafungwa tariki 21 Ukuboza 2018.

Abayobozi ba Rayon Sports bandikiye FERWAFA bayisaba icyangombwa (License) cyemerera uyu rutahizamu w’imyaka 27 guhita atangira gukina ku buryo akoreshwa ku mukino bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018.

Bategereje igisubizo baraheba bituma bafata umwanzuro wo kujya ku cyicaro cya FERWAFA ari itsinda ry’abayobozi bane bayobowe n’Umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi, Umwungirije Muhirwa Frédéric, umunyamategeko Me Zitoni n’ushinzwe gukurikirana ibyo kugura abakinnyi bashya Nkubana Adrien.

Aba bayobozi bageze ku cyicaro cy’iri shyirahamwe i Remera saa 10:20 bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa FERWAFA buyobowe na Sekamana Jean Damascène bimara hafi amasaha abiri kuko basohotse mu biro bye saa 12:12 nta gisubizo bahawe ku kibazo cyabazanye.

Byatumye umunyamategeko wa Rayon Sports yemeza ko abona FERWAFA ikomeje kwica amategeko nkana.

Me Zitoni Pierre Claver yabwiye IGIHE  dukesha iyi nkuru ati “Twaje kuganira na FERWAFA ku kibazo cy’umukinnyi wacu ufite ibyangombwa byuzuye ariko bo banga kuduha uburenganzira bwo gutangira kumukinisha.”

“Tumaranye nabo amasaha ariko nta tegeko bashoboye kutwereka rimubuza kubona ‘License’. Bashatse kuvuga ko hari amategeko avuga ko abakinnyi bongerwa ku rutonde mu mikino yo kwishuyura ariko si cyo FIFA iteganya kuko hashyizweho amatariki yabyo kandi niyo turimo, ni hagati ya tariki 7 na 21 Ukuboza.”

Aba bayobozi basabwe gusohoka mu biro by’iri shyirahamwe bagategerereza iminota 30 hanze hagaterana inama y’abakozi ba FERWAFA bakiga ku mategeko agenga ibyo kugura no kugurisha abakinnyi.

Iyo minota yashize ntacyo barageraho kuko ubwo abahagarariye Rayon Sports basubiraga kubaza bongeye kubasaba indi saha bitashimishije Paul Muvunyi n’abamwungirije bafata umwanzuro wo kwitahira nta gisubizo bahawe.

Me Zitoni Pierre Claver yakomeje avuga ko ibiri kubabaho batabyita akarengane.

Ati “Turi abanyamuryango ba FERWAFA sintekereza ko baturenganya ku bushake. Ariko na none twayobewe impamvu bakomeje kudusiragiza kuko nta mpamvu baduha nta n’itegeko batwereka rishyigikira umwanzuro wo kudatanga ibyangombwa ku mukinnyi wacu.”

IGIHE yagerageje kuvugisha abayobozi ba FERWAFA ariko ntibemera kuvugisha abanyamakuru kuri iki kibazo kitarafatirwa umwanzuro.

Ibi bibaye mu gihe habura amasaha make ngo Rayon Sports ikine na APR FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda ubera kuri stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

FIFA ibinyujije ku rubuga rwa internet rwayo rwemeza ko hagati ya tariki 7 na 21 Ukuboza amakipe yo mu Rwanda aba yemerewe kugura abakinnyi

Ingingo ya cyenda igenga ibyo kugura no kugurisha abakinnyi yemerera Rayon Sports gukoresha Da Silva kuko afite ITC

Icyangombwa cya FIFA cyemeza Da Silva nk’umukinnyi wa Rayon Sports

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Ubwanditsi 27 Dec 2022
Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Ubwanditsi 14 Feb 2023
Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

Ubwanditsi 18 Nov 2017
Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC

Abeza b’u Rwanda muri Basketball batsinzi ab’i Burundi, APR FC ikomeje kuyobora, APR WVC yatsinze POLICE WVC

Ubwanditsi 11 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO
Mu Mahanga

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO

Ubwanditsi 05 Dec 2016
Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu  mu minsi itatu yikurikiranya
INKURU NYAMUKURU

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu mu minsi itatu yikurikiranya

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch
Amakuru

Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch

Ubwanditsi 18 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru