• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti
Dr Diane Gashumba avuga ko ikoranabuhanga ryamuritswe rizihutisha serivise zijyanye n’ubucuruzi bw’imiti

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti

Ubwanditsi 12 Dec 2017 IKORANABUHANGA

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ryiswe ‘PRIMS’ rizagabanya iminsi yo kubona ibyangombwa ku bacuruza imiti bityo ntizongere kubura aho igomba kuba iri.

Byatangangarijwe mu muhango wo gutangiza iri koranabuhanga ku mugaragaro, wabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2017, rikaba rigenewe ibihugu byose bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, abacuruza imiti, abayobozi batandukanye ndetse n’ukuriye Ikigo Trade Mark East Africa (TMEA) ari cyo muterankunga w’iki gikorwa.

Murenzi Daniel ushinzwe ikoranabuhanga muri EAC, avuga ko ubwo buryo buziye igihe kuko buje gukemura ibura ry’imiti ryajyaga ribaho.

Agira ati “Ubusanzwe ibura ry’imiti rikunze kugaragara mu bihugu byinshi byo ku isi. Ubu buryo rero buzatuma abacuruza imiti babona aho iri banyuze kuri Internet bityo byorohe kuyitumiza kuko bitazanyuzwa mu mpapuro hanyuma igere ku Banyarwanda bayikeneye byihuse”.

Arongera ati “Ubundi mu buryo busanzwe bw’impapuro, kwemererwa kuzana umuti mu gihugu byamaraga amezi ari hagati y’atatu n’atandatu kubera ingendo no gusinyisha ahantu henshi. Kubera iri koranabuhanga, ibyo byose bizajya bikorwa mu munsi umwe n’ibitinda ibe itatu”.

Akomeza avuga ko ubwo buryo buzatuma imiti itumizwa izajya iza hasuzumwe ubuziranenge bwayo mu buryo bworoshye, bityo ntihazongere kubaho magendu mu icuruzwa ry’imiti.

JPEG - 563.5 kb
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye bignjemo abacuruza imiti

Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko hari byinshi iryo koranabuhanga rije gukemura byatumaga servisi itaba nziza.

Ati “Abashoramari bajyaga binubira itinda ry’amadosiye muri Minisiteri kubera gutinda kwigwaho bitewe n’ubuke bw’abakozi cyangwa bikaza birimo amakosa. Ibi bikaba byajyaga bituma bizinesi zitagenda neza none bigiye kujya byihuta n’ikurikirana ry’imisoro ryorohe yinjire yose nta kwibeshya”.

Akomeza avuga ko iki ari igikorwa gishimishije MINISANTE igezeho kuko kizagira ingaruka nziza ku buzima bw’Abanyarwanda.

 

2017-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Ubwanditsi 08 Aug 2025
Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize akanama k’ubuyobozi bwa Smart Africa

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize akanama k’ubuyobozi bwa Smart Africa

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi

Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Ubwanditsi 17 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko
Mu Rwanda

Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 26 Sep 2017
U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM
UBUKUNGU

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

Ubwanditsi 13 Mar 2020
Gatsibo  : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa
Mu Mahanga

Gatsibo : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa

Ubwanditsi 03 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru