• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Ubwanditsi 26 Sep 2018 IKORANABUHANGA

Ibigo bicuruza serivisi z’itumanaho muri Afurika bikomeje kwaguka ari nako bikangukira gushora imari mu gukwirakwiza internet ya 4G ku bakiliya bayo.

Imishinga yo gukwirakwiza 4G-LTE muri Afurika imaze gutangizwa n’ibigo 103 mu bihugu 35; ibindi 11 na byo bikomeza gutanga serivisi zo kuyagura.

U Burayi bumaze imyaka 10 butangije internet ya 3G na 4G mu gihe muri Afurika ihamaze imyaka igera kuri itanu.

Niger iri mu bihugu byatangiye gukoresha internet ya 4G ku wa 23 Mata, ibifashijwemo n’Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel. Aya masezerano bafitanye angana na miliyoni 18,3 z’amayero.

Mu mwaka wa mbere Airtel Niger izahaza Umujyi wa Niamey. Internet ya 4G izaba ikoreshwa n’abaturage ba Niger bagera kuri 90% izabageraho mu myaka itanu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati cya Xalam Analytics, Guy Zibi, yavuze ibigo byinshi byahaye imbaraga kwagura internet ya 4G kurusha serivisi zo guhamagarana.

Jeune Afrique yanditse ko Ikigo cy’Itumanaho cya Orange giteganya gushora 20% muri miliyari y’amayero gikoresha buri mwaka muri Afurika.

Mu 2016 cyashoye miliyoni 75 z’amayero muri Jumia (Africa Internet Group) iyoboye ubucuruzi bwo kuri internet muri Afurika. Kuva mu mwaka ushize, Orange yashyize miliyoni 50 z’amayero mu iterambere ry’imishinga mito yo kuri uyu mugabane.

Orange imaze gutangiza 4G mu bihugu 12 bya Afurika birimo Ibirwa bya Maurice (2013), Maroc (2015), Côte d’Ivoire na Misiri (2017). Iri kuganira na Burkina Faso.

Perezida wa Orange, Bruno Mettling yatangaje ko yanyuzwe n’iterambere rimaze kugerwaho.

Ati “Afurika yose ikeneye internet yihuta. Ni ingenzi ku iterambere ry’ikoranabuhanga n’irya serivisi. »

Ingo 75% muri Afurika zigerwaho na internet hifashishijwe telefoni zigezweho.

Xalam Analytics yagaragaje ko umubare wa telefoni zikoresha 4G wikubye kabiri hagati ya 2016 na 2017, ugera kuri simcard zikora miliyoni 73.

Urebye uko ibihugu bikoresha internet ya 4G, umuyoboro wayo uri ku kigero cya 95% mu Rwanda; Afurika y’Epfo kuri 80 %; Cameroun 40 % na Nigeria ifite 13 %.

Ibihugu bimwe bigorwa no guhuza imijyi n’ibyaro cyangwa gukoresha uburyo bwo munsi y’amazi mu bihugu bidakora ku nyanja ahakoreshwa fibre optique nka Madagascar.

Xalam yatangaje ko abagera kuri 5% batunze telefoni bakoreshaga 4G mu 2017. Mu Buhinde iyi mibare yageraga kuri 20%. Abakoresha internet ya 2G bagera kuri ½ cy’abatuye mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ihuriro mpuzamahanga ry’Ibigo by’Itumanaho (GSMA) ryatangaje ko 3G ariryo koranabuhanga rikoreshwa cyane n’abatunze telefoni (42 %).

GSMA yagaragaje ko hari ibigo by’imishinga y’ikoranabuhanga 142 mu Burengerazuba bwa Afurika, irimo 5K Startups Hub (Côte d’Ivoire), MEST (Ghana), CC Hub (Nigeria) na CTIC Dakar (Sénégal).

Raporo y’Ikigo cya Ericsson gicuruza internet yagaragaje ko abagera kuri miliyoni 310 bo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bazaba bakoresha internet ya 4G mu 2023 bavuye kuri miliyoni 30.

Abazaba bakoresha telefoni bazava kuri miliyoni 700 bakagera kuri miliyoni 990, muri bo abagera kuri miliyoni ebyiri bazaba bakoresha internet ya 5G mu 2023. Smartphone zikoreshwa zizava kuri miliyoni 340 zigere kuri miliyoni 850.

2018-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa

Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Ubwanditsi 07 Nov 2019
Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Ubwanditsi 16 Jul 2019
Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Ubwanditsi 16 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC
Amakuru

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Ubwanditsi 21 Jun 2022
Kayonza: Umuturage yafatanywe ibiro 12 by’urumogi mu nzu iwe
Mu Rwanda

Kayonza: Umuturage yafatanywe ibiro 12 by’urumogi mu nzu iwe

Ubwanditsi 14 Aug 2017
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro
Mu Mahanga

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Ubwanditsi 30 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru