• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Ubwanditsi 12 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu kiganiro yagiranye na TV1 tariki ya 12 Ukwakira 2019, Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije yatangaje byinshi ku mutwe wa FDLR yayoboraga mbere yuko ataha ku mugaragaro mu Rwanda.  Mbere yuko ataha Gen Rwarakabije yatangaje ko yifuje gutaha akabanza akavugisha umuyobozi mu ngabo nawe wabaga mu ngabo z’u Rwanda, ubundi yandikira Rucagu Boniface wahoze ari Perefe w’icyahoze ari Ruhengeli, abaza uko yataha, Rucagu amusubiza kuvugana na Guverinoma y’u Rwanda.

Nyuma Rwarakabije yaje guhuzwa na Gen Kabarebe baraganira; Gen Kabarebe yamubwiye ati ese izo mbaraga z’Abanyarwanda mugumisha mu mashyamba ya Kongo tuzihuje ntitwagira imbaraga nyinshi z’igihugu? Gen Kabarebe yakomeje amubwira abahoze mu ngabo za kera (Ex FAR) ziri mu ngabo ndetse no mu buyobozi bukuru, harimo Stanley Nsabimana, hakaza Juvenal Marizamunda wungirije umukuru wa Polisi, Kanimba…..Nyuma Rwarakabije arataha, atahana abasirikari bakuru harimo na  Maj Gen (Rtd) Jerome Ngandahimana wari wungirije umugaba w’ingabo z’inkeragutabara.

Gen Kabarebe kandi yahamagaye na Ntawunguka Pacifique, usigaye uyobora ibisigisigi bya FDLR anyuze ku mugore we wari umwarimu mu karere ka Rubavu. Ntawunguka atitaye ku muryango we wari mu Rwanda yasubije Gen Kabarebe ko azagaruka mu Rwanda nta mututsi numwe ugihari.

Gen Kabarebe yagarutse kuri Ntawunguka ubwo yari amaze gutanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo kiganiro yakigezaga ku barimu b’amateka bari mu Itorero I Nyanza mu cyumweru gishize. Umwe mu babajije ibibazo yamusabye kubasobanurira uburyo yavuganye Ntawunguka, amusaba gutaha mu Rwanda.

Gen Kabarebe yasobanuye ko mu 2009 yamenye ko umugore wa Ntawunguka Pacifique ari umwarimu mu Karere ka Rubavu, ahitamo kumusanga kugira ngo avugane n’umugabo we, amugire inama yo gutaha.

Ati “Ndamubwira ngo ahamagare umugabo we baravuga, arangije nti mumpe noneho. Ndamubwira nti ’dore igihugu aho kigana, wowe uri umupilote, Jenoside yabaye uri mu Bufaransa wiga ubupilote, uraza ujya muri FDLR, abandi bose baratashye, ba Rwarakabije (Paul) baratashye, ba General Jerome (Ngendahimana) baratashye, dore Gen Murenzi (Evariste) ubu ni Brigade Commander i Karongi, icyo gihe Murenzi yari atarataha.”

Iki gisubizo kandi, nicyo Michel Habimana wiyitaga Edmond Ngarambe wari umuvugizi wa FDLR yabwiye umunyamakuru wa The Guardian ko nawe azataha nta mututsi ukiba mu Rwanda. Nyuma yaje gutabwa muri yombi muri Operation Umoja Wetu yabaye muri 2009. Uyu Michel Habimana niwe wari ushinzwe ingabo zarindaga Agathe Uwilingiyimana akamwica n’urupfu rubi.

Rwarakabije yatangajeko yagerageje kenshi kuvugana na Mudacumura ahubwo akamwirengagiza, telephone ye yitabwaga na Gaspard wari umunyamabanga wa hafi wa Mudacumura. Rwarakabije kandi yahamagaye umuvugizi wa FDLR wari wasimbuye Michel Habimana ariwe La Forge Bazeye Fils, nuko Bazeye aramwiyama amubwirako niba yaratashye we adateze gufata icyemezo nkicye. Nyuma Bazeye nawe yaje gufatwa avuye mu gihugu cya Uganda mu biganiro na RNC babifashijwemo na Uganda. Rwarakabije yongeyeho ko abayobozi bose ba FDLR yabazengurutse abashishikariza gutaha.

Mu gitero FARDC yagabye ku birindiro bikuru bya FDLR, byahitanye umukuru wayo Mudacumura ndetse n’abasirikari bakuru bari kumwe harimo na Gaspard witabaga telephone za Rwarakabije. Iyo baza kumwumvira baba baratashye amahoro.

Mu bandi basirikari bakuru bashishikarijwe gutaha harimo Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare wishwe na Mai Mai mu  mwaka wa 2016 arahira avuga ko atazashyira imbunda hasi kandi ko azataha mu Rwanda ku ngufu akabona kurongora.

Uwamusimbuye ariwe Gen de Brig Juvenal Musabyimana Alias Jean Michel Afrika nawe yaje kwicwa mu mwaka ushize wa 2019.

Mu gihe FDLR bigaragara ko yacitse intege ku mugaragaro, hasigaye urugamba rwo ku rwanya ingengabitekerezo ya Jenoside babibye mu bayibagamo ndetse n’imiryango yabo.  Nkuko byatangajwe na Rwarakabije aho yavuzeko ikibazo nyamukuru cyabari nababaye muri FDLR ni ingengabitekerezo ya Jenoside yabo bagenderaho.

2020-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingamba z’Ubwirinzi z’u Rwanda ni Ntayegayezwa Interahamwe n’Abambari bazo Bishengura Bazimanike

Ingamba z’Ubwirinzi z’u Rwanda ni Ntayegayezwa Interahamwe n’Abambari bazo Bishengura Bazimanike

RUSHYASHYA 18 Feb 2026
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ubwanditsi 21 Jan 2017
Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba Nyamwasa?

Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba Nyamwasa?

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside

Ubwanditsi 28 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC
Mu Rwanda

Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi
Mu Rwanda

Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia
IMIKINO

Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia

Ubwanditsi 07 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru