• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

Ubwanditsi 20 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya bayo bane yongereye mu ikipe yayo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe yambara umweru n’umukara yatangaje ko abakinnyi bayo bashya ari Mugiraneza Frodouard, Tuyisenge Arsène, Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier.

Ikipe y’ingabo z’Igihugu kandi yerekanye yahamije ko umunyezamu Ruhamyankiko Yvan  yazamuwe mu ikipe nkuru ya APR FC aavuye mu ikipe nto yayo y’Intare FC.

Aba bakinnyi bashya uko ari bane kandi baherutse kugaragara mu mukino wo gusogongera ubwiza bwa Sitade Amahoro, ni umukino wabahuje na Rayon Sports ukarangira banganyije 0-0.

Mugiraneza Frodouard ukina mu kibuga hagati aje muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène yakiniraga Rayon Sports akaba yari yasoje amasezerano.

Byiringiro Gilbert uzwi nka Tioté ageze muri APR FC avuye mu ikipe Marines FC, Toté akaba asanzwe akina nka Myugariro w’inyuma i Buryo.

Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu ageze muri APR FC avuye mu ikipe ya Bugesera FC, uyu akaba yari aherutse no guhamagarwa mu ikipe y’Amavubi nkuru gusa ntiyabashije kujayana nayo muri Cote d’Ivoire ndetse no muri Afurika y’Epfo.

Aba bakinnyi bose baje muri iyi kipe bitegura gutangira umwaka w’imikino wa 2024-2025 aho bazakina amarushanwa y’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda.

Usibye kuba aba bakinnyi bahawe amasezerano bose y’imyaka 2, APR FC yaraye itangaje ko Nshimiyimana Younussu na Nigena Clément bongerewe amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yatwaye shampiyona iheruka.

Aba barabisikana n’abandi bame basoje amasezerano ntibongererwe, abo ni: Ombolenga Fitina, Ishimwe Christian, Rwabuhihi Aime Placide na Bizimana Yannick.

2024-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Gisagara VC yatangaje Gatsinzi Vénuste nk’umukinnyi wayo mushya avuye muri APR VC

Ubwanditsi 19 Aug 2025
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023
Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Ubwanditsi 21 Mar 2023
Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa

Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa

Ubwanditsi 20 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zifashisha amashanyarazi mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Oct 2019
Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe
Amakuru

Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe

Ubwanditsi 29 Nov 2024
Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu
Mu Rwanda

Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu

Ubwanditsi 24 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru