• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

Ubwanditsi 06 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera aravuga ko umutwe urwanya leta y’u Rwanda uzwi nka RNC iri mu marembera ati :“ Ni umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, cyamaze amasaha hafi abiri, Minisitiri Sezibera yasubije umunyamakuru ko RNC atari ikibazo mu bihangayikishije u Rwanda kuri ubu.

Minisitiri Sezibera, yavuze ko ikibazo cy’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakorera muri Uganda bibumbiye mu mutwe RNC wa Kayumba Nyamaswa, ari kimwe mu bibazo bitatu u Rwanda rufitanye na Uganda.

Avuga ko abayobozi ba RNC basize bakoze ibyaha mu Rwanda ndetse bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.

Ikindi kibazo kiriho ngo ni uko hari agatsiko ka RNC kari muri Uganda kagenda kagahimba ibihuha by’ibyo bita ngo ’ibirimo kubera muri Uganda’ bakoherereza RNC muri Afurika y’Epfo na yo igahamagara Uganda iyibwira ngo mufunge kanaka na kanaka.

Ibindi bibazo bibiri muri bitatu bibangamiye umubano w’u Rwanda na Uganda, harimo icy’Abanyarwanda bafatwa bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo nta mpamvu, ku buryo nta muryango cyangwa abahagarariye u Rwanda bashobora kubasura, ibi bikaba byaratangiye mu 2017.

Ikindi kibazo ngo n’icy’ibicuruzwa by’Abanyarwanda bifatirwa na Uganda nta mpamvu kadi nta bisobanuro babihereye u Rwanda.

Yagize ati “Ibyo byose tumaze imyaka ibiri tubiganira na Uganda ariko kugeza ubu nta gisubizo.”

RNC igizwe n’abantu bahunze ibyaha bitandukanye mu Rwanda, aba bamwe ni abahoze mu ngabo z’igihugu RDF n’abandi bahunze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitekerezo by’ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri FDLR niyo yigishwa no muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, ari nayo mpamvu bihurije hamwe mukiswe P5. Ndetse abo bagaragara no mu ngabo za Kayumba ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’amajyepfo, bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru akomeza kugaragara avugako ibyo kwihuriza hamwe  kw’inyeshyamba za Kayumba, bitamaze kabiri aho bari muri  Congo [ Sud- Kivu ] mubice bya Bijabo aha ni mu misozi miremire ya Minembwe,inda nini no kutagira umurongo nibyo byatumye basubiranamo  bararasana ndetse  kuri ubu haravugwa ibice bibiri kimwe kiyobowe n’uwitwa Karemera n’ikindi kiyobowe na Ali udacana uwaka n’uwo Karemera.

Impamvu nyamukuru y’uku gicikamo ibice no kurasana  n’inkunga bahabwa na Rujugiro Tribert binyuze muri Leta y’u Burundi, iyi nkunga rero bananiwe kuyigabana birangira basubiranyemo, kuri ubu abasigaye barabarirwa ku ntoki nkuko bivugwa n’uwaduhaye aya makuru wanayahagazeho.

Tubibutse ko RNC yacitsemo ibice, bamwe mu bayigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.

Uku kutumvikana kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba.

Mu myaka itanu ishize bivugwa ko iri shyaka ririmo ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’abarishinze iyobowe na Dr.Theogene Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye. Rudasingwa yaje kuvuga ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa”.

2019-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urujijo kuri Raporo y’iperereza k’urupfu rwa Camille Nkurunziza

Urujijo kuri Raporo y’iperereza k’urupfu rwa Camille Nkurunziza

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024
Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Ubwanditsi 03 Mar 2022
Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Ubwanditsi 06 Jul 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Bazibaza
    March 6, 20193:29 pm -

    Ubu u Rwanda rurimo ibibondo, incuke, ingimbi, abageni,abakwe, incike,n’abandi. Icyo bakeneye ni amahoro n’umutekano.

    Ese abarwanya Leta bashaka kuzana Akarusho?
    Ese bifitemo imitegekere ya kimarayika?

    Aho gushyigikira Marayika ntazi, ntabonye, nashyigikira Umuntu nzi, nabonye, kdi ugenda arushaho gutunganya ibidatunganye.

    Nibyo ubona tutarageraho, bikitubereye inzozi nabyo tuzabigeraho. Hari ibitaragerwaho kubera abo bose bashinyitse amenyo bashaka kumira bunguri umutekano, iterambere n’ituze by’abanyarwanda.

    Nibatuze maze urebe ko byose bitagenda neza. Ubu rero Dutange Freedom, liberte d’expression 100%,…, kwigaraganza,…mu gihe FDRL RNC, Ubujiji, bikiri hariya? BIZAZA ARIKO IGIHE NTIKIRAGERA. SI UKO BITAZWI ariko n’ubu ntitubayeho nabi. KORANORYA.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC –Ishaje yadukanye  ‘Agashya ‘ noneho igeze no mubapfakazi
ITOHOZA

RNC –Ishaje yadukanye ‘Agashya ‘ noneho igeze no mubapfakazi

Ubwanditsi 20 Feb 2017
Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa
IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC
ITOHOZA

Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC

Ubwanditsi 28 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru