• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

Ubwanditsi 06 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera aravuga ko umutwe urwanya leta y’u Rwanda uzwi nka RNC iri mu marembera ati :“ Ni umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, cyamaze amasaha hafi abiri, Minisitiri Sezibera yasubije umunyamakuru ko RNC atari ikibazo mu bihangayikishije u Rwanda kuri ubu.

Minisitiri Sezibera, yavuze ko ikibazo cy’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakorera muri Uganda bibumbiye mu mutwe RNC wa Kayumba Nyamaswa, ari kimwe mu bibazo bitatu u Rwanda rufitanye na Uganda.

Avuga ko abayobozi ba RNC basize bakoze ibyaha mu Rwanda ndetse bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.

Ikindi kibazo kiriho ngo ni uko hari agatsiko ka RNC kari muri Uganda kagenda kagahimba ibihuha by’ibyo bita ngo ’ibirimo kubera muri Uganda’ bakoherereza RNC muri Afurika y’Epfo na yo igahamagara Uganda iyibwira ngo mufunge kanaka na kanaka.

Ibindi bibazo bibiri muri bitatu bibangamiye umubano w’u Rwanda na Uganda, harimo icy’Abanyarwanda bafatwa bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo nta mpamvu, ku buryo nta muryango cyangwa abahagarariye u Rwanda bashobora kubasura, ibi bikaba byaratangiye mu 2017.

Ikindi kibazo ngo n’icy’ibicuruzwa by’Abanyarwanda bifatirwa na Uganda nta mpamvu kadi nta bisobanuro babihereye u Rwanda.

Yagize ati “Ibyo byose tumaze imyaka ibiri tubiganira na Uganda ariko kugeza ubu nta gisubizo.”

RNC igizwe n’abantu bahunze ibyaha bitandukanye mu Rwanda, aba bamwe ni abahoze mu ngabo z’igihugu RDF n’abandi bahunze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitekerezo by’ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri FDLR niyo yigishwa no muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, ari nayo mpamvu bihurije hamwe mukiswe P5. Ndetse abo bagaragara no mu ngabo za Kayumba ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’amajyepfo, bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru akomeza kugaragara avugako ibyo kwihuriza hamwe  kw’inyeshyamba za Kayumba, bitamaze kabiri aho bari muri  Congo [ Sud- Kivu ] mubice bya Bijabo aha ni mu misozi miremire ya Minembwe,inda nini no kutagira umurongo nibyo byatumye basubiranamo  bararasana ndetse  kuri ubu haravugwa ibice bibiri kimwe kiyobowe n’uwitwa Karemera n’ikindi kiyobowe na Ali udacana uwaka n’uwo Karemera.

Impamvu nyamukuru y’uku gicikamo ibice no kurasana  n’inkunga bahabwa na Rujugiro Tribert binyuze muri Leta y’u Burundi, iyi nkunga rero bananiwe kuyigabana birangira basubiranyemo, kuri ubu abasigaye barabarirwa ku ntoki nkuko bivugwa n’uwaduhaye aya makuru wanayahagazeho.

Tubibutse ko RNC yacitsemo ibice, bamwe mu bayigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.

Uku kutumvikana kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba.

Mu myaka itanu ishize bivugwa ko iri shyaka ririmo ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’abarishinze iyobowe na Dr.Theogene Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye. Rudasingwa yaje kuvuga ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa”.

2019-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yifurije Abagore Umunsi mukuru mwiza

Perezida Paul Kagame yifurije Abagore Umunsi mukuru mwiza

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni  na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ubwanditsi 23 Jun 2019
Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Ubwanditsi 14 Apr 2021
Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya Jenoside abana bakura ku babyeyi, urugero rwa Peter Mutabaruka na Se umubyara Celestin Mutabaruka

Ubwanditsi 17 Mar 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Bazibaza
    March 6, 20193:29 pm -

    Ubu u Rwanda rurimo ibibondo, incuke, ingimbi, abageni,abakwe, incike,n’abandi. Icyo bakeneye ni amahoro n’umutekano.

    Ese abarwanya Leta bashaka kuzana Akarusho?
    Ese bifitemo imitegekere ya kimarayika?

    Aho gushyigikira Marayika ntazi, ntabonye, nashyigikira Umuntu nzi, nabonye, kdi ugenda arushaho gutunganya ibidatunganye.

    Nibyo ubona tutarageraho, bikitubereye inzozi nabyo tuzabigeraho. Hari ibitaragerwaho kubera abo bose bashinyitse amenyo bashaka kumira bunguri umutekano, iterambere n’ituze by’abanyarwanda.

    Nibatuze maze urebe ko byose bitagenda neza. Ubu rero Dutange Freedom, liberte d’expression 100%,…, kwigaraganza,…mu gihe FDRL RNC, Ubujiji, bikiri hariya? BIZAZA ARIKO IGIHE NTIKIRAGERA. SI UKO BITAZWI ariko n’ubu ntitubayeho nabi. KORANORYA.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya – ISSA HAYATOU  yatsinzwe
Mu Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya – ISSA HAYATOU yatsinzwe

Ubwanditsi 16 Mar 2017
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho
POLITIKI

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Batanu mu bahatanira MissRwanda2016  batsinze ikizamini cya Leta
IMIKINO

Batanu mu bahatanira MissRwanda2016 batsinze ikizamini cya Leta

Ubwanditsi 21 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru