• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Ubwanditsi 01 Mar 2024 INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Abasirikare b’Abarundi bapfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu rwego rwo gushyigikira Perezida wa congo Felix Tshisekedi mu ntambara n’inyeshyamba za M23.

Abasirikare b’abarundi bahahuriye n’uruva gusenya kuko boherejwe ku gahato, ababyanze bamwe barishwe abandi barafungwa.

Ibi bikomeje guteza impagarara n’impaka muri iki gihugu gikomeje gukaza mu iteranyuma. Abarundi benshi baburiye ababo mu ntambara Perezida Neva yishoyemo atayishoboye, bakomeje kwibaza ibibazo batabonera ibisubizo cyane ko uwakabashubije ahubwo abishongoraho

Abakenguzamateka berekana ko abasoda b’Abarundi bahatiwe kugira uruhare mu ntambara ya Kongo.
Byongeye kandi, bavuga ko abo basirikare bashyirwa imbere kurusha bagenzi babo bo muri Kongo, aho usanga babwirwa n’abo bagiye gutabara ko aribo bahembwa menshi bakwiye gutega agatuza kagahondwa.

Intwazangabo z’uburundi zoherejwe muri iki gihugu zidafite imyitozo ikwiriye umusirikare woherezwa ku rugamba, ndetse nta n’intwaro zikwiriye guhangana n’intare z’intarumikwa z’i Sarambwe.

Izo mbogamizi zose iyo zigaragarijwe Perezida Ndayishimiye, abwira imiryango yabuze ababo ko basinyiye gupfa ubwo binjiraga mu gisirikare cy’u Burundi, akanarenzaho kubihanangiriza kudakomeza kwivanga mu bitabareba.

M23 yerekanye abasirikari b’Abarundi bafashwe, maze birushaho kurakaza imiryango yabo yasigaye i Burundi. Perezida Ndayishimiye yabajijwe iki kibazo maze asubiza ko abo babonye berekanwa mu binyamakuru atari abasirikare b’u burundi ahubwo ari inyeshyamba za RED Tabara ngo bagiye muri M23.

KUKI NEVA AKOMEJE KOHEREZA ABASIRIKARE B’U BURUNDI MU IBAGIRO?

U Burundi bwabanje kohereza ingabo muri Congo mu rwego rw’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC).
Izi ngabo zaje kwirukanwa na Tshisekedi washinje kubahiriza amasezerano yasinye azishinja ko zitarwanya M23 yamunaniye.

Hagati aho Tshisekedi yagiranye amasezerano na Perezida w’u Burundi (accords bilaterale) maze bemeranywa ubufatanye bwo kurwanya M23.
Perezida wa congo yemeye ko azajya yishyura kuri buri musirikare amadolari ibihumbi bitanu (5000$).
aya mafaranga yishyurwa umusirikare woherejwe muri congo, ntamugeraho kuko uretse amadolari 300 ahabwa umusirikare w’u Burundi buri kwezi, asigaye yigira mu mufuka wa Ndayishimiye n’umuryango we.

Ukomoje kuri iki kibazo wese, Perezida Ndayishimiye amusamira hejuru akamushinja guhungabanya umutekano.

2024-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuze ko EAC atari yo ikwiriye gutinza ubuhahirane muri Afurika

Perezida Kagame yavuze ko EAC atari yo ikwiriye gutinza ubuhahirane muri Afurika

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Ubwanditsi 16 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatangiye isimburanya ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika (MINUSCA)
Mu Rwanda

Hatangiye isimburanya ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika (MINUSCA)

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Rwanda Day y’uyu mwaka yahawe umwihariko wo kuganira ku muco
Mu Mahanga

Rwanda Day y’uyu mwaka yahawe umwihariko wo kuganira ku muco

Ubwanditsi 03 Sep 2016
Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops
Amakuru

Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops

Ubwanditsi 03 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru