• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Ubwanditsi 29 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu itangazo Leta ya Uganda yahise ishyira ahagaragara amasaha make u Rwanda rutangarije ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa tariki ya 31 Mutarama 2022, abategetsi ba Uganda baravuga ko biyemeje kuvana mu nzira ibintu byose byakuruye urwikekwe no kurebana ay’ingwe, kugeza igihe umubano w’ibihugu byombi uzaba wongeye kuba ntamakemwa.

Ibi byanashimangiwe na Amb. Adonia Ayebare,uhagarariye Uganda mu Muryango w’Abibumye, ubwo yabwiraga televiziyo NTV, ko igihugu cye cyavanye isomo rikomeye mu bibazo cyagiranye n’u Rwanda, bityo ngo bakaba biteguye gukora ibisabwa byose ngo umwuka wa gicuti na kivandimwe ugaruke hagati y’ibi bihugu bisangiye byinshi.

Hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyo Uganda ivuga byaba atari amareshyamugeni. Dore nk’ubu hari Abanyarwanda 58 bari bafungiye ahantu hatazwi bahise barekurwa, iyi ngo akaba ari intangiriro nziza yo gufungura n’abandi amagana bari bararenganyijwe na Gen abel Kandiho uherutse kuvanwa ku buyobozi bw’urwego rw’ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI.

Amb. Ayebare yavuze ko Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse kuza mu Rwanda kubonana na Perezida Paul Kagame, ari umusemburo w’impinduka nziza (game changer), ngo kuko yumva neza imiterere y’ikibazo, kandi akaba afite ubushake bukomeye bwo kugikemura.

Uretse guhohotera Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda muri Uganda, Leta y’u Rwanda inavuga ko hari ibindi bibazo Uganda igomba kubonera umuti, birimo guhagarika ubufasha yahaga abagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abakurikiranira hafi iby’umubano wa Uganda n’u Rwanda bategereje kureba niba koko abategetsi ba Uganda bagiye gucutsa RNC ya Kayumba Nyamwasa, n’indi mitwe y’iterabwoba nka FDLR n’iyindi.

Amakuru ava mu bigarasha aravuga ko ba David Himbara, Kayumba Rugema, Charles Kambanda, Sula Wakabiligi Nuwamanya, Prossy Bonabana n’abandi CMI ihembera guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo, bahiye ubwoba ko bagiye kuvanwa amata mu kanwa.

Nyamara wabona uwahekwaga agiye kwigenza nako gucumbagira!

2022-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Nyuma y’imyaka 7 akinira APR FC, Buregeya Prince yatandukanye n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu

Nyuma y’imyaka 7 akinira APR FC, Buregeya Prince yatandukanye n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu

Ubwanditsi 14 Jun 2024
Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Ubwanditsi 18 Jul 2023
Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 26 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa arakoresha Sande Charles mu bikorwa byo guhiga abitwa abanzi ba RNC

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe
Amakuru

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Ubwanditsi 30 Dec 2021
Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma
INKURU NYAMUKURU

Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma

Ubwanditsi 06 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru