• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Ubwanditsi 18 Jul 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Yamen Zelfani yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Ubwo yahageraga Alefani wasinye amasezerano y’umwaka umwe atoza Gikundiro yakiriwe n’ushinzwe itumanaho muri iyi kipe , Ngabo Roben.

Yamen Zelfani yahise yerekeza ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove aho yahasanze imyitozo irimo gukoreshwa n’umutoza wungirije ariwe Rwaka Claude.

Muri iyi myitozo kandi niho umutoza mukuru Yamen yahise yerekena n’umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa we waraye ahageze mu ijoro ryakeye.

Kuri uyu mutoza byari biteganyijwe ko agomba gutangira imyitozo y’ikipe yitegura gukina imikino Nyafurika ndetse na Shampiyona y’u Rwanda.

Hakaba hazabanza imikino ya gishuti Gikundiro izakina harimo n’uwo kwerekana abakinnyi bayo bashya ndetse hakaba hazanakinwa umukino uruta iyindi yose wa SuperCup.

Ni umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC ukazabera kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino uzakinwa tariki ya 12 Kanama 2023.

Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC nayo irimo kwitegura imikino Nyafurika ndetse n’iyi mbere mu gihugu, izakira abatoza bayo kuri uyu wa Kane.

Nk’uko byatangajwe na Fine FM, umutoza uzatoza APR FC ni Umufaransa witwa Thierry Froger, azungurizwa na Khouda Karim nawe ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Aba kandi biyongeraho umutoza wongerera abakinnyi imbaraga (Preparateur Physique), umunya-Tunisa Dr Dr Adel Zrani.

Iyi kipe y’ingabo z’igihihu ikaba yaratangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024.

2023-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2024
Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo

Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo

Ubwanditsi 19 Feb 2024
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Ubwanditsi 22 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

” Ubushotoranyi bw’u Burundi, Uganda na Congo ku Rwanda: Ibisinde bizahitana uwabirimye “-Marc
INKURU NYAMUKURU

” Ubushotoranyi bw’u Burundi, Uganda na Congo ku Rwanda: Ibisinde bizahitana uwabirimye “-Marc

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza
INKURU NYAMUKURU

Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza

Ubwanditsi 23 Jul 2020
RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi  w’Umugande mu ndege yayo
ITOHOZA

RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi w’Umugande mu ndege yayo

Ubwanditsi 29 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru