• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI i Mbarara

Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI i Mbarara

Ubwanditsi 07 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku wa 4 Mutarama uyu mwaka, ahagana saa mbiri z’ijoro, abantu batanu mu bagize Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), bashimuse Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda.

Iki gikorwa cyiyongereye ku bindi bya hato na hato byo guta muri yombi Abanyarwanda batandukanye, bagakorerwa iyicarubozo, bamwe bakagarurwa mu Rwanda abandi baracyategereje imyanzuro y’inkiko.

Cyemayire yatwawe abana be babiri Patrick Cyemayire na Partine Cyemayire bareba ubwo bari iwabo mu rugo. Yajyanywe mu modoka ya Toyota Hilux y’imiryango ibiri, yerekezwa mu kigo cya gisirikare cya Mbarara.

Ikinyamakuru Virunga Post cyatangaje iyi nkuru, kivuga ko cyamenye ko Maj. Fred Mushambo ukora muri CMI muri ako gace, yari yagaragaye mu rugo rwa Cyemayire mbere y’uko ashimutwa. Gusa ngo icyo gihe ntiyahamusanze.

Cyemayire yari asanzwe akorera i Mbarara, aho afite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryitwa Sanyu Electronics. Yahakoreraga guhera mu 2013, hamwe n’umugore we Yvonne Mukakalisa.

Amakuru avuga ko Cyemayire kimwe n’abandi Banyarwanda batandukanye, yari amaze igihe akurikiranwa cyane n’Umupasiteri witwa Deo Nyirigira ufite itorero AGAPE i Mbarara, uwo akaba ari umwe mu bantu bagize umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, uyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amakuru y’imikoranire ya hafi ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda, CMI, n’ibindi bikorwa byo gushimuta abantu byagiye bigirwamo uruhare na Nyirigira.

Abandi bantu bavugwa cyane muri ibyo bikorwa babarizwa muri RNC barimo Charles Sande (uzwi nka Robert Mugisha), Felix Mwizerwa (umuhungu wa Pasiteri Nyirigira) na Dr. Sam Ruvuma uheruka gufatwa nyuma akarekurwa, mu iperereza ku mikoranire na CMI mu gushakira abayoboke RNC muri Uganda.

Pasiteri Nyirigira bivugwa ko akuriye itsinda ry’ibanga rigira uruhare mu gushakisha Abanyarwanda, bagashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo mu birindiro bya CMI, bashinjwa ko bari mu kazi ka Guverinoma y’u Rwanda.

Mu kwezi gushize ibyo bikorwa byari bimaze gufata indi ntera muri Mbarara, ubwo Abanyarwanda barindwi b’abacuruzi bafatwaga bakajyanwa i Kampala mu nyubako za CMI bagakorerwa iyicarubozo.

Ibyo bikorwa byose bivugwa ko bihagarariwe na Rugema Kayumba (mubyara wa Kayumba Nyamwasa) na Corporal Mulindwa wo muri CMI uzwi nka Mukombozi, bose bari bakingiwe ikibaba na Gen. Abel Kandiho uyobora CMI.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru nibwo Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wari mu Rwanda nk’intumwa ya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, bagirana ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bya dipolomasi biri hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Kutesa rwabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utameze neza nyuma y’ibikorwa byo gufata no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri Uganda.

Ni no mu gihe kandi Uganda ishinjwa ko imaze kuba indiri y’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kudindira kw’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwaremezo ibihugu byombi bihuriyeho.

U Rwanda ruherutse gusaba ibisobanuro Uganda ku mpamvu z’ifungwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda ndetse n’ibijyanye n’abantu bashaka guhungabanya umutekano warwo bari muri icyo gihugu.

2018-01-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Ubwanditsi 13 Nov 2020
Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Ubwanditsi 30 Aug 2021
Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Ubwanditsi 11 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle
Amakuru

Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle

Ubwanditsi 16 Jan 2024
Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.
INKURU NYAMUKURU

Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.

Ubwanditsi 05 Apr 2019
Kigali: Umupasiteri yafatiwe muri Lodge asambanya umwe mubo bafatanya umurimo w’Imana
Mu Mahanga

Kigali: Umupasiteri yafatiwe muri Lodge asambanya umwe mubo bafatanya umurimo w’Imana

Ubwanditsi 08 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru