• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese abahoze ari abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Uganda [ ISO ] bavanywe ku kazi kubera iki?
Gen. Jim Muhwezi

Ese abahoze ari abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Uganda [ ISO ] bavanywe ku kazi kubera iki?

Ubwanditsi 29 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Hari mu mwaka wa 1987, ubwo abantu bangana na maganabiri na cumi n’umunani (218), batoranywaga kujya gutozwa imirimo y’ubutasi ndetse n’igisirikare muri Uganda.

Bakaba baroherejwe ahitwa Guda muri Entebbe, aho bamaze amezi atatu (3) biga ibijyanye n’igisirikare (military drills), nyuma yizo nyigisho baje kwimurirwa ahitwa Makajjo Mitiyana, ho mu Karare ka  Mubende, aho bamaze amezi makunyabiri (20) bigishwa ibijyanye n’ubutasi.

Muri icyi gihe cyose iryo shuli ryayoborwaga n’umugabo witwa Sergeant Herbert Muramage, ubu ufite ipeti rya majoro, naho Commandant w’iryo shuli, uyu akaba ngo yari ashinzwe kwigisha ibya gisirikare, mu gihe Muramage we yari ashinzwe ubuyobozi bw’Ikigo muri rusange(administration)  uyu akaba yari nyakwigendera Liyetona Karemera.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Rushyashya, avuga ko kuba amasomo yaratinze, byakorwaga nkana, mu buryo bwo kugirango bakomeze kwisarurira amashilingi, dore ko ngo amahugurwa nkayo atwara akayabo, bityo ababa bashinzwe bene ibyo bikorwa bagakomeza kwibonera kuri iryo shilingi, muri ibyo bihe, uwari ushinzwe iyinjiza mu gisirikare no kwigisha ingabo, Chief of Training and Recruitment (CTR) Colonel Kyanda, nkuko umwe mu bakozi ba Internal Security Organization (ISO) Urwego rushinzwe ubutazi imbere mu gihugu cya Uganda,  yatangarije Ikinyamakuru Rushyashya, ngo aya masomo yamaze igihe kingana n’amezi makumyabiri n’atatu (23), nyamara kandi ubusanzwe, amara amezi atandatu, aba bakaba aribo bambere bafunguye Ikigo cya Makajjo, noneho igitangaje nuko abakurikiye imfura za Mkajjo, bamaze amezi atandatu gusa, maze basoza amasomo yose, ndetse n’abagiye bakurikira.

Bakaba barashyizwe mu kazi muri Nyakanga 1989, muri 1994, abenshi muri bo baje guhagarikwa mu kazi, ari nabwo batangiye kugana inkiko, bagirango barenganurwe, urubanza rwaje kurangira muri 2008, abahoze ari abakozi ba ISO batsinze Leta, aho Urukiko rwaje gutegeka Leta ko izabaha amashilingi angana na miliyari 72,000,000,000, kubera kurambirana cyane, impande zombie zaje kwemeranya ko hazatangwa miliyari (39 billion), nkuko byatangajwe mu nkuru yacu yo ku wa 27 Ugushyingo 2017.

Nyuma yo gusezerera abo  bahoze ari abakozi ba ISO, ngo Perezida Museveni yaje kumenya ko harimo amanyanga, ashingiye ku ndonke abashinzwe kwigisha no kwinjiza abakozi ba ISO mu murimo, nuko ababwira ko bagomba kugarura mu kazi abari barahagaritswe, ari bo bagitakamba ngo bahabwe imperekeza yabo, ubwo nibwo urwego rwari rukuriye ISO, ruyobowe na Brigadier General Jim Muhwezi ubu akaba ari Generali Majoro uri mu kiruhuko cy’izabukuru, basaba ko abakozi basezerewe, bagaruka mu kazi, ariko abakozi bari barasezerewe, basaba ko babanza guhabwa imperekeza yabo, hanyuma noneho abashaka kugaruka mu kazi bakagasubiramo, abari bakuriye urwego rwa ISO mur’ibyo bihe, barabyanga, bavuga ko nta cyibazo cyari gihari, ko amafaranga bazayabona nta shiti.

Uyu mu ofisiye ukorera urwego rwa ISO, yagize ati, ‘’ Factually, the problem with most of the officers within the Uganda People’s Defense Forces (UPDF) is lack of patriotism, and immense greed, actually I do liken them to a a mischievous herdsman who milk the cows while grazing, whereas he is the beneficiary of the milk,’’ the officer lamented, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga no ‘’ Mu by’ukuri, njye mbagereranya n’umushumba gito, ugoba izo aragiye mu rwuri, hanyuma yacyura bakaza kumuha amata akanywa, kandi aba yiriwe arimo kugoba,’’ amagambo y’umukozi w’urwego rwa ISO.

Cyiza D.

2017-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu

Ubwanditsi 22 Feb 2021
Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Ubwanditsi 28 May 2018
Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 20 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho
Mu Rwanda

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Ubwanditsi 26 May 2017
Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?
Amakuru

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Ubwanditsi 04 Apr 2022
Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba icyaha

Ubwanditsi 25 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru