• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 18 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu mwaka wa 1959 mu Rwanda Umwami Rudahigwa amaze gutanga agatabarizwa I Mwima ya Nyanza, Uwari Sushefu wa Ndiza Dominiko Mbonyumutwa yazanywe kuyobora U Rwanda by’agateganyo aruyobora amezi icyenda kuko yahereye muri Mutarama ageza mu Ugushyingo 1961 nyuma asimbuzwa Kayibanda Gerigora bakundaga kwita Masudi akimara kuvanwa k’ubutegetsi yasubiye iwabo I Nyabikenke ajya gupima Byeri ashinga Depo afatanyije na Madame we Sofiya kugeza ubwo Habyarimana amwibutse amaze guhabwa inkwenene aramuzana amugira ushinzwe gutanga impenda n’imidende

Burya ngo Ntayima iyayo akabara Muhungu we Shingiro Mbonyumutwa ninako yirukanywe muri Guverinoma ubwo yari inkingi ya Mwamba muri MDR Pawa  ajya gushinga iduka ry’Imyenda aryita SHINPEX ryahoze imbere yo Venant mu mujyi wa Kigali kugeza muri Jenoside yakorewe abatutsi ntawe utazi Uruhare rwe yewen abo yibarutse bamwe muri bo magingo aya barakiyita ko bavugira Abahutu boshye Leta y’Ubumwe hari umunyarwanda iheza, kari agaciyemo gusa tubibutse ko Mbonyumutwa yapfuye mu mwaka wa 1959 agwa I Buruseri mu Bubiligi bamwimitse, Habyarimana asaba ko bamushyingura muri Stade ya Demokarasi i Gitarama kuri Route Kibuye (Muhanga).

Uwimana Nkusi Agnes rero nawe yahisemo kwibera itiyo rinyuzwamo amagambo mabi atamikwa n’abarwanya Leta y’u Rwanda n’Umurongo wayo mugari wo gukomeza kwunga abanyarwanda, mu Kinyamakuru cye Umurabyo na TV yacyo yasohoye ikiganiro yakoranye na Hakuzimana Abdul Rashid nawe ufite amagambo yuzuye uburozi banabanye muri Gereza wigamba ibinyoma by’uko ngo yashatse kunga uwari Perezida Bizimungu na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Uyu Rashid rero ntabwo ari we tugarukaho turavuga uko iki kiganiro cyakiriwe mu Banyarwanda by’Umwihariko abanyamakuru bashingiye ku magambo yavuzwe na Agnes Uwimana ko Abatutsi muri 1959 icyabateye guhunga ari ubwibone kuko bari banze kuyoborwa n’abahutu.

Kuri Twitter Umunyamakuru Egidie Bibio Ingabire yandikanye agahinda mu magambo agira ati “Nyamara, abo duhuje uyu umwuga, mucyo dushyire imbaraga mu guhora twihugura, dore kwiga ni uguhozaho, Amateka agaragaza ko Abatutsi mu 1959 birukanwe ntatwereka ko bagize ubwibone, Hato tuzanavaho tuvuga ko mu 1994 Abatutsi bishwe kuko wenda bigometse” Yasubijwe n’abakoresha Twitter batandukanye barimo Niwemwiza Anne Marie ati “Hari ibyo wumva ubwonko bwawe bukananirwa kubyakira. Harya nk’ubu ibi ni ibiki???? Bizakomeza bitya kugeza ryari? Uwimana Agnès rwose aze duhugurane mu kivandimwe, naho ubundi ntaho tugana’’

Hari benshi bagiye bamuha ingero z’uko ababyeyi babo bishwe icyo gihe nyamara barengwanywa,batari gukomeza kwicwa bahitamo guhunga abatarahunze bamwe bagiye bicwa uruhongohongo mu myaka yakurikiyeho nka 1962,1973 ndetse kugeza ku ndunduro ari yo Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yateguwe ndetse inashyirwa mu Bikorwa na Leta yari Iyobowe na Habyarimana Juvenal naho bamwirasiye ikomeza gushyirwamo ingufu na Leta yiyise iy’abatabazi

Ni akamenyero aho imbuga za Youtube z’abiyita ko batavuga rumwe na Gahunda za Leta baterwa inkunga n’intagondwa z’abacyumva ko bahora bahungabanya umutekano n’ubusugire bw’abanyarwanda abo twavuga nka Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan n’Ishema Tv ye, Umubavu Online Tv, karundura Umurabyo wa Agnes Uwimana Uyu wigize indakoreka agahitamo inzira yo kuyobya abanyarwanda udahwema guhabwa inkunga y’amafaranga akanabyigamba ko ari ingemu agomba guhaho n’abari muri Gereza bakurikiranyweho ibyaha nk’ibyo yigeze gufungirwa ubwo Ubutabera bwamusabiraga guhanishwa igifungo cy’imyaka 17 agafungwa itanu

Uyu muyoboro w’abapawa rero ntuhwema kugira Idamange na Karasira intwari ndetse no guha ijambo utuka FPR Inkotanyi wese ukibaza niba ubu ari bwo buryo bwo kubaka igihugu bikakuyobera ahubwo ukabona wagirango bafite Misiyo yo kworeka umuryango nyarwanda, Uwimana rero yagakwiye kumva ko abanyarwanda bose basenyera umugozi umwe akirinda icy’abatanya akareka kuba imizindaro ya bene Mbonyumutwa bahora bamwereka uwo gutumira ndetse n’ugezweho mu kugira imvugo nyandagazi.

2021-08-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ubwanditsi 18 Mar 2025

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

RUSHYASHYA 31 May 2026
Iperereza rya Loni ryagaragaje ko mu Burundi hagikorwa ibyaha byibasira inyokomuntu

Iperereza rya Loni ryagaragaje ko mu Burundi hagikorwa ibyaha byibasira inyokomuntu

Ubwanditsi 06 Sep 2018
AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu

AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu

RUSHYASHYA 18 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe
IKORANABUHANGA

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Kabishi mu bakinnyi bashya muri Mukura VS yasinyishije umunyarwanda wakinaga mu Burundi
IMIKINO

Kabishi mu bakinnyi bashya muri Mukura VS yasinyishije umunyarwanda wakinaga mu Burundi

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 20 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru