• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imyigaragambyo i Bujumbura n’Uko Museveni yapanze ko  UBurundi bugomba gupfa akabigereka k’u Rwanda

Imyigaragambyo i Bujumbura n’Uko Museveni yapanze ko  UBurundi bugomba gupfa akabigereka k’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nkuko tumaze iminsi tubivuga mu nkuru zacu zitandukanye  iyo usesenguye ibibera mu Burundi muri kino gihe wibaza aho bigana bikakuyobera, ariko abasesenguzi bavuga ko ntahandi  u Burundi bugana uretse kurohama mu manga.

Perezida Nkurunziza amaze igihe kinini  yiyenza, ashakisha impamvu  iyo ariyo yose  yakora u Rwanda mujisho ariko  u Rwanda rukamera nka ya ntare isinziriye. Perezida Nkurunziza ageze aho ameze nk’ikihebe kuko afite ibibazo byinshi byamunaniye gukemura, agashaka uwo abyegekaho [ u Rwanda ] arashakisha ibintu  byose yitwaza, ajijisha amahanga, aho  kugirango amahanga amenye ibibera i Burundi n’uburyo ibibazo byugarije u Burundi n’Abarundi byatorerwa umuti nkuko byari ku murongo w’ibyigwa munama ya 20  y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kubera i Arusha,  yasubitswe ku munota wa nyuma abayobozi bageze muri Tanzania, bategereje abahagarariye u Burundi baraheba.

Kuri ubu u Burundi burasaba inama idasanzwe y’uyu muryango yo kurangiza umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Mu ibaruwa u Burundi  bwakwirakwije kuri Social Media nyamara yari yagenewe  Perezida Museveni akaba na Chairman wa EAC kuwa 04 Ukuboza, Perezida Pierre Nkurunziza yasabye ko haba inama idasanzwe y’umuryango wa EAC, izigirwamo gusa ikibazo cy’amakimbirane hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Ati: “By’umwihariko ndashima icyemezo cyanyu cyo kongera amakimbirane y’u Burundi n’u Rwanda ku byagombaga kwigirwa mu nama yo mu Ugushyingo 2018, gusa, ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda kirakomeye ku buryo kigomba kwigwa nk’ingingo ukwayo.”

Perezida Nkurunziza arageraka ikibazo cye ku Rwanda mugihe mu Burundi abantu bakomeje kuburirwa irengero abandi bakicwa ntibitorerwe umuti, niyo mpamvu Nkurunziza ari kwandika amabarowa yo kujijisha ashaka y’uko ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda cyajya kuri gahunda y’inama ya EAC yo kuri 27 kuko azi neza ko bitazakunda abone impamvu yo kutitabira iyo nama. Ibyo gufata ba Buyoya ni ukugirango ajijishe amahanga, arangaze abantu kuko azi neza ko Buyoya ari muri  Union Africaine, noneho UA aho kugirango ihange amaso ikibazo cy’uBurundi, irangarire mu gukemura ikibazo cya Buyoya.

Perezida Nkurunziza yivanye muri CPI, none yirukanye na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu, ubu arashakisha amayeri yose  ya mukura muri EAC, akaba wenyine  I Ngozi ntawe ugira icyo azamubaza ku mahano yabereye i Burundi akozwe n’ ubutegetsi bwe. Yigize ikihebe !arasha kubaka ubwami,  abarundi bamuramye, abe nka babami bakera  n’amahanga ntamenye ibibera mu Burundi kugeza avuye k’ubutegetsi.

Ni muri urwo rwego Perezida Nkurunziza yategetse Abaturage bose bo  mu makomini n’umujyi wa Bujumbura kubyukira mu myigaragambyo ejo kuwa gatandatu tarikiya 8 Ukuboza 2018, yo kwamagana  u Rwanda nk’uko bamaganye Ububiligi,  aho Nkurunziza  yategetse ko abantu benshi baturuka mu makomini anyuranye y’umujyi wa Bujumbura, bakora urugendo rurimo n’imyigaragambyo.

Imyigaragambyo

Muri uru rugendo, abazarwitabira bazaririmba  indirimbo  ziramya Nkurunziza ari nako zamagana igihugu cy’u Rwanda. Bavuga ko Ababiligi  n’u Rwanda bishe Rwagasore, Ndadaye, Ntaryamira, none muri iki gihe ngo barashaka kwica Perezida wabo  Pierre Nkurunziza,  ayo niyo magambo y’intero yaririmbwaga n’abantu bari imbere bayoboye imyigaragambyo  yamaganaga Ububiligi ninako bizagenda ku munsi w’ejo aho bazaba baririmba  bamagana u Rwanda nkuko amakuru yatugezeho avuga.  Mu ndirimbo bazaririmba, imbonerakure,  ngo zizizeza Perezida Nkurunziza ko « Bari maso », bagiraga bati “Nkurunziza yaracakiye ntabwo azongera kurekura” . Reba [ Video ]

Abigaragambije  bose bahurira ku kibuga kiri imbere y’ibitaro bya kaminuza yo mu Kamenge, bigaragambya babanje kunyura  mu ibarabara rya « Boulevard du 28 Novembre », rinyura imbere y’ambasade y’igihugu cy’Ububiligi.

Iyi myigaragambyo ikaba itegurwa no kumunsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 yo gushyigikira Nkurunziza no kwamagana u Rwanda na EAC.

UBurundi bumaze igihe bwegeranya FDLR, Interahamwe n’ Imbonerakure nyinshi zegerezwa ku mupaka w’u Rwanda, ari nako bohereza intasi hakurya mu Rwanda zinyuze ku rubibe u Rwanda ruhana n’u Burundi za Kayanza, Kirundo , Mugombwa mu cyahoze ari Kibayi aho hose ni mu Ntara y’amajyepfo.

Museveni yapanze ko UBurundi bugomba gupfa noneho akabigereka ku  Rwanda, niyo mpamvu Perezida Museveni ari gukora ibishoboka byose  ngo mukarere habe akaduruvayo. Nkurunziza ari kwiyenza kuri buri wese, azura akaboze  harimo no gufata aboyita ko bagize uruhare mu rupfu rwa Ndadaye, barimo na Buyoya  w’umututsi kugirango Abatutsi mu Burundi bagumuke bityo UBurundi bubemo akaduruvayo bigerekwe k’u Rwanda.  Uganda ibone impamvu ya nyayo yo kugera ku mugambi  w’igihe kirekire  wo guteza intambara mu Karere , ashyigikire u Burundi na RNC ya Kayumba nyamwasa, byitwako arimo gutabara akarere. Nguwo umugambi wa panzwe na Uganda ariko izaba ari intambara ngo yo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Muri Amerika hari ikigo  cy’abazungu  gikomeye kitwa pax enomas,  gikorana na Congress b’Amerika  ni cyo kimaze iminsi gitanga inkunga yo kujya kuburanira abo bose bafungurwa mu Rwanda,  icyo kigo gifite amafaranga menshi ngo nicyo cyiteguye gufasha UBurundi na Uganda gukuraho ubutegetsi mu Rwanda,  ngo ninacyo kimaze iminsi kigura intwaro  za gisikare  muri Rumania, Russia zikoherezwa I Burundi, bagamije gutera akaduruvayo mu karere kose. Ngizo inama zimaze iminsi zihuza abasilikare bakuru b’uBurundi na Uganza zikabera i Kampala mu ibanda rikomeye.

N’ubwo bimeze gutyo hari amakuru avuga ko muri systeme ya CNDD/FDD harimo abantu bababaye cyane, batishimiye ibyo Nkurunziza arimo muri iki gihe, abo  bivugwa ko bashobora gukora akantu.

2018-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 04 May 2021
Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Ubwanditsi 21 Apr 2018
Impamvu Kayumba akomeje kuba umwizerwa wa Museveni

Impamvu Kayumba akomeje kuba umwizerwa wa Museveni

Ubwanditsi 28 Jan 2019

9 Ibitekerezo

  1. Emmy
    December 7, 20185:13 pm -

    Mana urinde igihugu cyacu aba banzi b’amahoro nkuko warinze Abisirayeri ,Goliati akicwa n’akana gato.David
    ibyiburundi byo namayobera dore vubaha muri komine Kigamba mu ntara ya CANKUZO hanyerejwe umuhungu wumusore wumuganga nubu yaburiwe irengero.

    Subiza
    • Sunday
      December 9, 20182:37 pm -

      Good job. Narabivuze ko akarere karihafi kugira umutekano Abanyarwanda duhabwe uburenganzira bwacyu

      Subiza
  2. Kanuma
    December 7, 20185:44 pm -

    Ariko rushyashya urasetsa rwose, ngo mu burundi abantu baburirwa irengero ?? mu rda se ho bimeze bite ???

    Subiza
    • Sunday
      December 9, 20182:39 pm -

      Babwire izomburamukoro

      Subiza
  3. Kanuma
    December 7, 20185:53 pm -

    Ikindi kandi ko mu rda ngo pressure ibakorerwa ubwo abanyamerika bagowe baje bate mu manza zanyu ???

    Subiza
  4. Daniel
    December 7, 201810:39 pm -

    Urwanda ruzatsinda iyi ntambara.
    Museven azacishwa bugufi naho nkurunziza we urwango afite ruramugusha, bisa nibyarenze igaruriro.

    Subiza
    • Sunday
      December 9, 20182:42 pm -

      Hahahaha. Kagome ahambire utworoshye ahungire iyoyavuye dore ko atari numunyarwanda

      Subiza
      • Sacyega
        December 9, 20185:29 pm -

        Icyo navuga Ibihugu bibane mu mahoro kuko Nkurunziza yagumye k’ubutegetsi mandat ye yarangiye, Museveni we yararambiranye , nta mu Perezida wo gutegeka imyaka irenga 10,no mu Rda itegekonshinga ryarahindutse , amakosa aterwa no gutinda k’ubutegetsi ntakindi, habanze hakemurwe icyo kibazo, Tanzania hari ibibazo nk’ibi ifite? Kubona bigera aho umuntu utoresha atinyuka kubwira umuntu ngo tora aha ? İmpapuro zigacibwa commussion y’amatora ntugire icyo ibikoraho? Igisubizo twubahane , twubake ahazaza h’igihugu heza kuko twe turi gusaza dusige umurage mwiza.

        Subiza
  5. Sacyega
    December 9, 20185:27 pm -

    Icyo navuga Ibihugu bibane mu mahoro kuko Nkurunziza yagumye k’ubutegetsi mandat ye yarangiye, Museveni we yararambiranye , nta mu Perezida wo gutegeka imyaka irenga 10,no mu Rda itegekonshinga ryarahindutse , amakosa aterwa no gutinda k’ubutegetsi ntakindi, habanze hakemurwe icyo kibazo, Tanzania hari ibibazo nk’ibi ifite? Kubona bigera aho umuntu utoresha atinyuka kubwira umuntu ngo tora aha ? İmpapuro zigacibwa commussion y’amatora ntugire icyo ibikoraho? Igisubizo twubahane , twubake ahazaza h’igihugu heza kuko twe turi gusaza dusige umurage mwiza.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 Mar 2023
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Ubwanditsi 14 Jun 2017
Musanze: Gen. Gatama ukuriye ingabo yijeje abashoramari umutekano usesuye nyuma y’igitero cya FDLR
HIRYA NO HINO

Musanze: Gen. Gatama ukuriye ingabo yijeje abashoramari umutekano usesuye nyuma y’igitero cya FDLR

Ubwanditsi 10 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru