• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

Ubwanditsi 14 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo shampiyona y’u Rwanda yakinwaga ku munsi wayo wa gatanu ku matsinda abiri ya C ndetse na D, amakipe amwe n’amwe akomeje kwitwara neza ndetse anashimangira kugera mu makipe umunani agomba gukina imikino yo gushaka igikombe naho andi akomeza kugana habi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gicurasi 2021, hakinwe imikino ine mu matsinda yombi.

Duhereye ku itsinda C, ikipe ya Police FC yari yakiriye ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali i Nyamata aho kubera kuri sitade Amahoro bitewe nuko iyi sitade yahagaritsweho kuberaho imikino bitewe nuko ikibuga cyangiritse.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Police FC itsinzwe ibitego bibiri ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Nkinzingabo Fiston ubwo hari ku munota wa 25 w’umukino, nyuma rutahizamu w’umurundi Tshabalala yongeyemo igitego cya kabiri ubwo hari ku munota wa 71 w’umukino, gutsinda iki gitego kuri Hussein Tshabalala byatumye ageza ibitego bitandatu akaba ari nawe ukomeje kuyobora abamaze gutsinda ibitego byinshi nyuma y’umunsi wa gatanu.

Mu wundi mukino wo mu itsinda C, ikipe ya Musanze FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitatu kuri kimwe.

Ibitego bya Musanze byatsinzwe ba Rachid Mutebi ku munota wa 15, Twizerimana Onesme atsinda icya kabiri naho Akayezu Jean De Dieu wa Etincelles yitsinze ikindi gitego, mu gihe ku ruhande rwa Etincelles yatsindiwe na Songa Isaie ku munota wa 11 w’umukino.

Muri iri tsinda ikipe ya AS Kigali iyoboye iri tsinda aho ifite amanora 12 kuri 15 ndetse ikaba yamaze no kwizera kugera mu makipe umuunani agomba guhatanira iki gikombe cy’uyu nwaka wa 2020-2021, ku mwanya wa kabiri hari ikipe ya Police FC n’amanota 9, Musanze FCifite amanota 6 naho Etincelles FC yo iri ku mwanya wa kane n’amanota atatu gusa.

Mu mikino yo mu itsinda D, ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye yaraye itsinzwe na Espoir FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Muhozi Fred, naho ikipe ya Marines FC yatsinze ikipe ya Sunrise FC ibitego bibiri ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Ishimwe Fiston ndetse na Mugenzi Bienvenu.

Muri iri tsinda ikipe ya Marines irariyoboye n’amanota 10, Espoir FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 9 mu gihe ikipe ya Sunrise iri kumwanya wa gatatu n’amanota 7 mu gihe Mukura VS iri ku wanya wa kane n’amanota abiri.

Kuri uyu wa gatanu imikino y’umunsi wa gatanu irakinwa mu itsinda rya A ndetse na B:

APR FC vs AS Muhanga FC
Bugesera FC vs Gorilla FC
Rayon Sports vs Kiyovu Sports
Rutsiro FC vs Gasogi United FC

2021-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ubwanditsi 15 Nov 2022
Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 11 Mar 2021
” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Ubwanditsi 02 Jul 2024
Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata

Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata

Ubwanditsi 10 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura
IMIKINO

Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura

Ubwanditsi 29 Jan 2018
Abakozi 2 ba Sacco Namba bakekwaho kunyereza akayabo k’iyi Sacco batawe muri yombi
Mu Rwanda

Abakozi 2 ba Sacco Namba bakekwaho kunyereza akayabo k’iyi Sacco batawe muri yombi

Ubwanditsi 07 May 2018
Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP
Amakuru

Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP

RUSHYASHYA 06 Jul 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru