• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU, Addis-Ababa

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU, Addis-Ababa

Ubwanditsi 27 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yayoboye inama y’abagize Inama Nyobozi y’uyu muryango, yanitabiriwe na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamaht.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu i Addis-Ababa muri Ethiopia, yakurikiye inama nyunguranabitekerezo ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bagera kuri 15; abayobozi b’imiryango y’ubukungu y’uduce dutandukanye twa Afurika.

Icyaganirwaga muri izi nama ni ukureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura yakozwe n’ibijyanye n’icyemezo cyo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango.

Perezida Kagame yavuze ko kugaragaza inshingano za Komisiyo n’Imiryango y’ubukungu y’uturere mu gushyira mu bikorwa amavugurura ya AU, bigomba gushingira ku busesenguzi buhamye kandi bwemeranyijweho.

Yavuze ko nta nzitizi zikwiye kwitambika iyi gahunda igamije gukomeza guharanira ahazaza heza ha Afurika, ashimangira ko ubwitange bwa Komisiyo, imiryango y’uturere n’akanama k’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ari ingenzi muri uru rugendo.

Yagize ati “Ku bw’ubufasha n’ubwitange bwa buri rwego, tuzagera ku ntego y’amavugurura n’inyungu zose umugabane uzayakuramo. Intego yanjye ni uko iyi nama iba gusangira ibitekerezo mu buryo bweruye by’uko twakomeza kujya imbere.”

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe urimo gukora amavugurura ajyanye n’imiyoborere n’imikorere yawo, kwishakamo ingengo y’imari, kugera ku cyerekezo 2063 n’ibindi.

Mu nama ya AU yabereye mu Rwanda mu 2016 nibwo hemejwe ko ibihugu bitanga umusanzu wa 0.2% by’umusoro ku bitumizwa mu mahanga hagati y’igihugu kiri mu muryango n’ikitawurimo, hagamijwe gukuraho ko AU yakomeza kugendera ku nkunga mu bikorwa byayo.

Ni gahunda byitezwe ko izafasha Afurika gukusanya miliyari 1.2 Frw buri mwaka, azatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’mahoro.

Muri Mutarama uyu mwaka ibihugu birenga 20 byari muri gahunda yo gutanga 0.2% yemejwe yo kujya mu bikorwa by’umuryango, naho ibindi 30 biri muri gahunda yo gutanga imisanzu mu Kigega cy’Amahoro.

Mu kigega cy’ibikorwa by’amahoro n’umutekano muri Afurika, AU Peace Fund, buri karere muri dutanu tugize Afurika kazajya gatanga miliyoni 65 $ buri mwaka avuye muri wa musoro wa 0.2%, akazagenda azamuka akagera kuri miliyoni 80 $kuri buri karere mu 2020.

Byateganywaga ko mu 2017 hazakusanywa miliyoni 325 $ ku buryo nibura mu 2020 azaba ageze kuri miliyoni 400 $ azajya mu bikorwa by’amahoro.

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU

Perezida Kagame uyoboye AU; Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamaht

Amafoto: Village Urugwiro

2018-05-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni

Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni

Ubwanditsi 21 Sep 2019
Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe

Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [ RDB ]

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [ RDB ]

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Ubwanditsi 23 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tennis: U Rwanda na Kenya bihariye ibikombe mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16
Amakuru

Tennis: U Rwanda na Kenya bihariye ibikombe mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16

Ubwanditsi 10 May 2022
Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha
Amakuru

Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Ubwanditsi 30 Jul 2021
Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa
POLITIKI

Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa

Ubwanditsi 01 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru