• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amezi arenze arindwi kuva Mageza Emmanuel apfiriye mu bitaro bya Butabika mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’urwego rwa Gisirikari CMI;  ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje gusabwa gushyikiriza umubiri wa Mageza umuryango we maze ashyingurwe mu cyubahiro ariko bwagumye kuvunira ibiti mu matwi nkaho ayo makuru ari mashya kuribo.

Uyu Mageza Emmanuel ni umwe mu Banyarwanda biciwe muri za kasho za CMI nyuma y’ibikorwa by’iyicarubozo bagiye bakorerwa bihagarikiwe na Major Gen Abel Kandiho, Mageza yakorewe iyicarubozo mu gihe kingana n’umwaka maze aza kugeza igihe ata ubwenge, nyuma CMI yaje kumujugunya mu bitaro bya Butabika bisanzwe bijyanwamo abantu bafite ibibazo byo mu mutwe akaba ari naho yaje gusagwa kubera ingaruka z’iyicarubozo.

Francoise Kagoyire na Safari ndetse n’abandi bo mu muryango baganiriye na Virungapost bakomeje gusaba ko hagira icyakorwa  babashe kubona umubiri w’umuvandimwe wabo kugirango bamushyingure mu cyubahiro, Kagoyire yagize ati ”Turizera ko umunsi umwe tuzasezera kuri musaza wacu  kandi ubuyobozi bwacu ntibwahwemye kuvuga ku kibazo cyacu ndetse ko hakenewe iperereza ryimbitse dore ko aribyo igihugu cyacu gihora gisaba ubugande”.
Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kwerekana ko hari abanyarwanda bakomeje kugirirwa nabi mu gihugu cya Uganda ndetse rugakomeza gusaba ibisobanuro mu rwego rwo kuba hagaruka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi byakagombye kuba bibanye kivandimwe; ku bijyanye n’umurambo wa Mageza u Rwanda rwari rwasabye ko wazanwa mu Rwanda ukaba ariho ushyingurwa ndetse hakaba hakorwa iperereza ku cyaba cyarateye urupfu rwe ibintu ubutegetsi bwa Uganda bwirengagije nkana.

Mageza Emmanuel yakuwe muri Bisi ya Mbarara n’abakozi ba CMI mu kwezi kwa mbere 2019, ndetse icyo gihe ahita ajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke giherereye I Mbarara mu buryo butemewe n’amategeko kuko yashimuswe, nyuma yaho yaje kwimurirwa mu kindi kigo cya gisirikari cya Mbuya kugeza icyo gihe ntiyigeze anagezwa imbere y’urukiko kugirango amenyeshwe ibyo yaregwaga, binavugwa ko yasanze abandi Banyarwanda benshi aho bari bafungiye muri Mbuya nabo bagiye bashimutwa.

Aho bagiye bakorerwa iyicarubozo ritandukanye nko gukubitishwa amashanyarazi, kubinika mu mazi ndetse n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri kugira babahatire kwemera ko ari abatasi baje kuneka muri Uganda batumwe n’u Rwanda  muri ibyo bikorwa bya kinyamanswa niho Mageza yaje guta ubwenge.

Uwamwunganiye mu mategeko Eron Kiiza yahamije ko Mageza yamaze amezi 12 yose afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri icyo gihe cyose yakorerwaga ibikorwa by’iyicarubozo byaje no kuba intandaro y’urupfu rwe.

Uyu Mageza ni umwe muri benshi bagiye batakariza ubuzima bwabo mu bikorwa bya leta ya Uganda byo gushimuta Abanyarwanda bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa ngo kuba intasi z’u Rwanda, ibirego leta y’u Rwanda yagiye ifata nk’urwitwazo no gukinga amahanga ibikarito mu maso kugirango itabazwa uruhare ishinjwa rwo gukorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba irimo RNC, RUD-Urunana ndetse binyuze muri bamwe mu bategetsi muri Uganda bakaza gutiza umurindi igitero cyagabwe mu Kinigi mu mwaka ushize kigahitana inzirakarengane z’abanyarwanda 14; icyo gihe abafashwe bahamije uruhare rwa Philemon Mateke.

Leta ya Uganda yakunze gusa nkaho yerekana ko nta kibazo ifitanye n’u Rwanda ariko uko iminsi yagiye ishira niko hagiye hagaragara ibizibiti (gihamya) yerekana ibikorwa bya kinyamanswa Leta ya Kampala yagiye ikorera Abanyarwanda ndetse abaenshi bagapfira mu magereza atandukanye muri icyo gihugu; utirengagije ubufasha bagiye baha abarwanya u Rwanda nka Charlotte Mukankusi igihe bamuhaga Passport ya Uganda kandi bizwi neza ko aba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, wakongeraho no kuba ubutegetsi bwa Museveni bwaranze gutanga umubiri wa Emmanuel Mageza ngo ushyingurwe bikerekana kugenda biguruntege mu gushyira mu bikorwa ibyasinyiwe I Luanda mu mwaka ushize ndetse n’ibiganiro bya Gatuna muri Gashyantare uyu mwaka.

2020-09-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa

Interahamwe ruharwa  Kabuga Felicien yatawe muri Yombi mu gihugu cy’u Bufaransa

Ubwanditsi 16 May 2020
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

RUSHYASHYA 28 Sep 2026
Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0

Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0

Ubwanditsi 16 Aug 2022
Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Ubwanditsi 11 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay
IMIKINO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze
SHOWBIZ

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Ubwanditsi 07 May 2018
Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki
INKURU NYAMUKURU

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Ubwanditsi 18 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru