• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Twibutse Abantu Ubusambo n’Ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa, Uwo ari we aho kubeshya abatamuzi

Twibutse Abantu Ubusambo n’Ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa, Uwo ari we aho kubeshya abatamuzi

Ubwanditsi 10 Aug 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Mu mpera ziki cyumweru, icyihebe gikuru Kayumba Nyamwasa cyagarutse kuri Radio ya RNC ikorera kuri Internet maze si ukwitaka yivuga ibigwi nkuwiyamamaza. Yivuze imyato ya baringa mu rugamba rwo kubohora u Rwanda nkaho ariwe wari umuyobozi akabivuga rwose nta soni afite. Sinagaruka ku binyoma bya Kayumba ariko namubaza ikibazo kimwe? Ko abayobozi bakuru ba APR bamaze gupfa babimburiwe na Fred Rwigema, ko atigeze aba umuyobozi kugeza igihe Nyakubahwa Paul Kagame aziye? Mu bigaragara n’igisirikari cyawe kirakemangwa mu gihe utubaha ugukuriye.

Mu ngingo ndi bugarukeho ni uburyo Kayumba Nyamwasa yitatse nk’umusirikari mukuru mwiza igisirikari cya RPA cyari gishingiyeho; ibi ndabigarukaho kuko nabibayemo, igihe cyose Kayumba Nyamwasa yari umukuru w’ingabo igihugu kicyiyubaka aho yaciyemo ibice abasirikari abiyegereza agasesagura umutungo w’ingabo awukoresha mu nyungu ze bwite. Yihereranaga bamwe mu basirikari akabaha amazu, abarongoye akabatwerera, akabaha kubyo yasahuraga bityo mu gisirikari haza kuvukamo abitwaga abantu ba Kayumba.

Kayumba kuva urugamba rwo guhagarika Jenoside rusozwa, igihugu gitangiye kwiyubaka, we yari ashishikajwe no gusahura cyane cyane za frigo na Cuisinieres maze agapakira imodoka akajya kubigurisha muri Uganda.

Kayumba Nyamwasa ari mu bantu bacaga inyuma bagaha amakuru ibinyamakuru bisebanya kugirango bisebye Perezida Kagame. Numero zose z’ikinyamakuru Umuseso zavugaga uburyo Kayumba Nyamwasa ari umuntu mwiza ariko zigasebya Perezida Kagame yibwiraga ko azasimbura. Kayumba na Karegeya nibo basebyaga abayobozi banze kujya mu kwaha kwabo bagasebya Umuryango RPF Inkotanyi kandi bitwa ko bawurimo. Nta kindi kayumba yashakaga ni ukugirango yigaragaze neza ashaka ubuyobozi dore ko abantu yakundaga kwiyegereza ari abacuruzi ariko mu kiganiro cye yabyise gusabana. Ndibutsa Nyamwasa ko gusabana wabaye umuyobozi mukuru ushinzwe abantu bose bigira aho bigarukira.

Tugarutse mu myaka Kayumba yari amaze guhunga, yiyegereje abiyita ko batavuga rumwe n’u Rwanda cyane cyane Interahamwe kabombo dore ko yanifotozanyaga na Ndereyehe Karoli, Interahamwe ibarizwa mu Buholandi ubwo bakoraga ihuriro hagati y’ishyaka rya Kayumba RNC n’ishyaka ry’interahamwe FDU Inkingi Ndereyehe abarizwamo ryashinzwe na Ingabire Victoire.

Hadaciye kabiri abashinze RNC mu mwaka wa 2010 bacitsemo ibice kubera igitugu cya Kayumba Nyamwasa, nkuko ikigarasha Theogene Rudasingwa cyabitangaje kivuga iby’imbere byose muri RNC. Abari muri uwo mutwe bavuyemo umusubirizo uhereye kuri Paulin Murayi, umukwe wa Kabuga Felecien, Paul Rusesabagina wigiye kuri Kayumba gushinga umutwe w’ingabo zirwanya Leta n’abandi.

Inyota y’ubutegetsi kuri Kayumba Nyamwasa yarazamutse kugeza noneho afashe icyemezo cyo gushinga umutwe w’ingabo uzwi nka P5. Kayumba Nyamwasa wirase kuba umuntu mwiza witangira abandi wamubaza Maj (Rtd) Mudathiru Habib wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikari mu mutwe wa Kayumba Nyamwasa wafatiwe mu mashyamba ya Kongo akoherezwa mu Rwanda we na bagenzi be none bakaba bari mu rukiko. Kayumba Nyamwasa yabohereje mu mashyamba abizeza ko ibikoresho byose Bihari ariko we bamukubita amafaranga akayakubita umufuka umwana w’umuhungu yigurira ikamyo z’Actross nkuko byagiye bitangwamo ubuhamya na bamwe bakoranaga na Kayumba Nyamwasa.

Uburyo Kayumba Nyamwasa yanyereje amafaranga asaga miliyari n’igice y’amadorali ngo aragura intwaro za P5

Mu kiganiro n’umumotsi we Serge Ndayizeye, Kayumba yivuga nk’umuyobozi w’igitangaza utarya ruswa wanga akarengane, ariko se niba anyereza amafaranga yatanzwe n’abanyamuryango b’ishyaka rye mu buhungiro ubwo ayoboye igihugu yakigeza hehe?

Abanyamuryango bamwizeye nkuwahoze ari Jenerali mu ngabo z’igihugu bakusanya amafaranga baramuhereza ngo bakureho ubutegetsi buyobowe na Perezida Kagame. Hari mu mwaka wa 2017 ubwo u Rwanda rwiteguraga amatora ya Perezida wa Repubulika ubwo Kayumba Nyamwasa yakoreshaga inama zitandukanye abanyamuryango be harimo n’urubyiruko.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti “Comrades, muzi impamvu duteraniye hano; tugomba guharanira gusubira mu gihugu cyacu binyuze mu ntambara kuko nibyo Kagame akunda. Uyu niwo mwanya mwiza buri wese yakwitanga uko ashoboye agatanga ibyo afite tukagura intwaro. Icyo mbijeje aya matora ya 2017 ntazaba kuko tuzaba twarafashe igihugu”

Nyuma y’ijambo rya Kayumba Nyamwasa bamuhaye amashyi y’urufaya indirimbo za morale zisingiza RNC ziraririmbwa, barushanwa gutanga amafaranga maze bafata amafoto bari kumwe na Kayumba Nyamwasa kubera guhimbarwa bibagirwa ko bari kumwe n’icyihebe amafoto bayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Amafaranga yakusanyijwe angana na miliyoni imwe n’igice y’amadorali yahawe Kayumba Nyamwasa, Kayumba araruca ararumira maze amatora agenda neza cyane Perezida Kagame atorerwa indi manda nta n’urusaku rw’inyoni ruvuze.

Abanyamuryango ba RNC batangiye kwibaza icyo Kayumba yabasezeranyije dore ko na Telephone bari basanzwe bamuvugishaho yayiriye urwara. Umujinya warabishe bamaze kumenyako yiguriye amakamyo 8 ya Actros Mercedez Benz ashinga ubushabitsi bwo gutwara ibintu mu bihugu byo mu majyepfo y’Afurika nka Afurika y’Epfo na Mozambique.

Tubibutse ko ubucuruzi bwa Kayumba Nyamwasa abufatanya n’abasize bahekuye u Rwanda batinya gutaha kubera kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubugome bwa Kayumba Nyamwasa kandi bugaragarirab mu kwikiza abo batavuga rumwe. Kugeza uyu munsi bashiki ba Ben Rutabana bamushinja ko ariwe wabiciye musaza wabo. Kayumba Nyamwasa nareke kwivuga uko Atari kuko n’icyihebe cy’igisambo ndetse akaba ikigwari.

2023-08-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Ubwanditsi 05 Sep 2021
Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Ubwanditsi 04 Aug 2021
Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Ubwanditsi 03 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro
Amakuru

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 06 Dec 2021
APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara
Amakuru

APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara

Ubwanditsi 23 Jan 2025
Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo
Amakuru

Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo

Ubwanditsi 20 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru