• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu Urubanza rusubikwa bataburanye…

Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu Urubanza rusubikwa bataburanye…

Ubwanditsi 22 May 2018 ITOHOZA

Mu rubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, uyu munsi batashye bataburanye kubera inzitizi ishingiye ku bantu bane baregwa hamwe n’aba bombi Ubushinjacyaha bwayobewe aho baherereye. Urukiko rwanzuye ko bagomba guhamagazwa nk’abatazwi aho bari.

Rwigara n’umubyeyi mu rukiko kuri uyu wa Kabiri

Kuri izi nzitizi zari zatanzwe n’abunganira abaregwa mu nyandiko, bavuze ko iki kibazo kibanza gufatirwa umurongo abo bantu bane baregwa hamwe n’abakiliya babo bakabanza bagahamagazwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwaregeye Urukiko abantu batandatu barimo aba babiri (Diane Rwigara na Nyina), ariko ko bane bwababuze haba ku butaka bw’u Rwanda no hanze yabwo bityo ko hakurikizwa ibiteganywa n’itegeko abo bantu bagahamagazwa.

Buvuga ko amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha agena ko umuntu warezwe ariko aho ahererewe hatazwi, ubushinjacyaha ntakibubuza kumukorera Dosiye bukayishyikiriza urukiko ku buryo yahamagazwa nk’utazwi aho aherereye.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane Rwigara, yavuze ko ibivugwa n’ubushinjacyaha biteye urujijo kuko butanagaragaza ko bwigeze bubashyiriraho inyandiko zo kubafata (mandat d’arret) ngo bigaragare ko babuze.

Abo bantu bane ubushinjacyaha buvuga ko kubura kwabo ari inzitizi ku miburanishirize y’uru rubanza ni Jean Paul  Turayishimiye, Gwiza Thabita Mugenzi, Xaverine Mukangarambe na Edmond Bushayija alias Sacyanwa.

Umunyamategeko Me Gatera Gashabana wunganira Munkangemanyi Adeline Rwigara yagarutse kuri aba bantu bari mu kirego ariko bataragezwa imbere y’Ubucamanza, yavuze ko muri bariya bantu harimo umwe Ubushinjacyaha bwagaragarije umwirondoro ko atuye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse bugaragaza na nimero ye ya Telephone.

Ati “Burashaka kwisubiraho se ko na we butazi aho aherereye?” 

Umucamanza yahise amubaza icyo byafasha urukiko, Me Gashabana avuga ko bariya bantu baregwa hamwe n’abakiliya babo bityo ko ibyemezo bashobora gufatirwa bishobora kuzagira ingaruka ku bo bunganira.

Umushinjacyaha wabajijwe n’urukiko icyo avuga kuri uriya muntu bagaragarije umwirondoro, yagize ati “Turabona bitwara (abavoka) nk’ababunganira [nk’abunganira bariya bane batazwi aho baherereye], twe twagaragaje uruhande rwacu ntacyo twongeraho.”

Me Buhuru wavugaga ko iriya mvugo y’ubushinjacyaha idakwiye guhita gusa, yagize ati “Aba bantu twabamenye Ubushinjacyaha bubazanye muri Dosiye, twabunganira gute tutanabazi.”

Iburanisha ry’uyu munsi ntiryatabiriwe cyane

Urubanza rwasubitwe bataburanye…

Inteko y’Urukiko yafashe amasaaha abiri isuzuma iyi nzitizi, yabwiye ababuranyi ko n’ubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bariya bantu bari mu bihugu bihugu bitandukanye nko muri Belgique, Canada na USA bidahagije ku buryo aho baherereye hahita hamenyekana.

Agendeye ku mategeko y’Imanza z’Inshinjabyaha, agena ko umuntu uregwa ariko uherereye ahatazwi ahamagazwa hagendewe ku biteganywa n’iri tegeko, Umucamanza yavuze ko aba bantu bane bazahamagazwa hagendewe kuri ibi biteganywa n’iri tegeko na bo bagahamagazwa nk’abaherereye ahatazwi.

Yahise yimurira iburanisha ritaha tariki ya 24 Nyakanga.

Mukangemanyi nyina wa Diane Rwigara asohoka ngo yinjiro mu modoka imusubiza aho afungiye

Mukangemanyi nyina wa Diane Rwigara asohoka mu rukiko ngo yinjire mu modoka imusubiza aho afungiye

Batashye bataburanye kubera bariya bantu bane baregwa hamwe

Batashye bataburanye kubera bariya bantu bane baregwa hamwe

Sr: Umuseke

2018-05-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Uko CMI na RNC bajyanye abanyamakuru barimo aba New Vision na NTV gusura ibikorwa bya Rujugiro Arua mu Bugande.

Ubwanditsi 29 Mar 2019
Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jul 2021
Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi

Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi

Ubwanditsi 01 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye
POLITIKI

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru igiye kuza
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru igiye kuza

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura
IMIKINO

Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura

Ubwanditsi 29 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru