• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura

Libya na Nigeria zari mu itsinda ry’u Rwanda zageze muri ½ cya CHAN 2018- Uko bazahura

Ubwanditsi 29 Jan 2018 IMIKINO

Bigoranye, amakipe ya Libya na Nigeria yari mu itsinda C ryabarizwagamo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yaraye ageze muri ½ cy’irushanwa rya CHAN 2018 rikomeje kubera mu gihugu cya Maroc. Libya yasezereye Congo Brazzaville kuri penaliti mu gihe Nigeria yasezereye Angola ku bitego 2-1 hitabajwe iminota 30 y’inyongera.

Mu mukino wahuje ikipe y’igihugu ya Nigeria na Angola mu mujyi wa Tangier, Gabriel Okechukwu winjiye asimbura, yatsinze igitego cyahesheje intsinzi Nigeria ku munota wa 108, bakomeza muri ½.

Nigeria yari yavuye inyuma yishyura igitego mu minota y’inyongera, ubwo isanzwe y’umukino yari irangiye Angola ifite igitego 1-0, bituma hongerwamo iminota 30 yo kwisobanura hagati y’amakipe yombi.

Nigeria yabonye itike ya 1/2 biyigoye

Nigeria yabonye itike ya 1/2 biyigoye

Angola yari yayoboye umukino kuva ku munota wa 56 w’umukino, ubwo Vladmie Va yafunguraga amazamu biturutse ku gukuraho umupira nabi kwa Emeka Atuloma maze uyu musore wo muri Angola atera umupira utabashije kugarurwa n’umunyezamu Ikechukwu Ezenwa.

Super Eagles za Nigeria zihariye iminota yari isigaye y’umukino, bashaka uburyo bishyura ndetse babigeraho ku munota wa 90 ubwo hari hongeweho iminota y’inyongera maze Okpotu atsindira Nigeria igitego cyatumye bajya muri 30 yindi.

Nigeria izahura na Sudani mu mukino wa ½ uzaba kuwa Gatatu tariki ya 31 Mutarama mu mujyi wa Marrakech.

Libya yasezereye Congo Brazzaville kuri penaliti

Mu wundi mukino wabaye muri ¼, Libya yakinnye na Congo Brazzaville, amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu minota 120 yose, hitabajwe penaliti Libya itsinda 5-3 muri uyu mukino wabereye mu mujyi wa Agadir.

Saleh Taher yabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa Libya, igitego cyinjiye ku munota wa 27 w’umukino, mbere y’uko Junior Makiesse yishyurira Congo ku munota wa 37.

Libya yasezereye u Rwanda mu matsinda, yageze muri 1/2

Libya yasezereye u Rwanda mu matsinda, yageze muri 1/2


Congo yishyuye igitego, ariko birangira isezerewe

Congo yishyuye igitego, ariko birangira isezerewe


Wari umukino w'ingufu ku mpande zombi

Wari umukino w’ingufu ku mpande zombi

Muri penaliti, umunyezamu wa Congo; Barel Mouko yahushije penaliti yatumye igihugu cye gisezererwa maze Libya ifite igikombe cya 2014, itsindira guhura na Maroc muri ½.

Penaliti za Libya zatsinzwe na Moftah Taktak, Ramadan, Alaqoub, Ahmed Almaghasi na Sand Masaud mu gihe Francouer Kibamba, Mboungou na Varel Rozan batsinze iza Congo Brazzaville.

Gahunda ya 1/2 cya CHAN 2018

Kuwa Gatatu

  • Maroc vs Libya (18:30, Casablanca)
  • Sudan vs Nigeria (21:30, Marrakech)

2018-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 29 Jul 2025
AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya

AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya

Ubwanditsi 28 Jun 2025
U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

U Rwanda rwahawe kwakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025, ikaba ku ncuro ya mbere iri rushanwa rizaba rigiye kubera ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 23 Sep 2021
Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Ubwanditsi 31 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye  mu muhango wo guherekeza muka Rusagara
ITOHOZA

I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

Ubwanditsi 30 Aug 2016
Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024
Amakuru

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Ubwanditsi 25 Nov 2023
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028
Amakuru

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Ubwanditsi 08 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru