• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 06 Feb 2016 IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 5 Gashyantare Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko umwe mu baregwa, mu rubanza rwo kunyereza mazutu yari igenewe gukoreshwa ku mukino wa CHAN i Huye, arekurwa by’agateganyo undi agafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari ibimenyetso.

-2003.jpg

Aimable Rwabidadi umutekinisiye wa Minisiteri y’Umuco na Siporo wari ushinzwe gukurikirana ibya tekinike kuri Stade za Huye, Rubavu, Nyamirambo na Stade Amahoro, yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Huye ku wa kane tariki 4Gashyantare 2016, ashinjwa icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, gusa ibyo aregwa arabihakana.

Undi waregagwa muri iyi dosiye ni uwitwa Mbabarendore Doleon, umutechnitien wa kompanyi yitwa Smart Energy Solutions, kompanyi yiyambajwe na NPD-COTRACO (Stade Huye) ngo iyizanire moteri. Uyu Mbabarendore wazanye n’iyi moteri yashinjwaga ubufatanyacyaha mu guhishira unyereza umutungo wa Leta.

Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Gashyantare, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwanzeye ko Aimable Rwabidadi ukorera Minisiteri y’Umuco na Siporo afungwa by’agateganyo iminsi 30, ngo kuko hari ibimenyetso bifatika ko hari mazutu yaguze agashaka kuyinyereza.

Umucamanza yavuze ko Rwabidadi yaguze mazutu idahagije kandi atari azi ubushobozi bwa moteri ndetse ngo hari ibimenyetso ko mazutu yari yaguzwe ntiyajyanwa aho yagombaga gukoreshwa mu mpamvu zo gushaka kuyirigisa.
Urukiko rwategetse ko Mbabarendore Doleon we aba arekuwe by’agateganyo kuko ngo nta bimenyetso bifatika byatuma afungwa.

Rwabidadi Aimable afite igihe cy’iminsi itanu yemererwa n’amategeko ngo abe yajuririra icyemezo cy’urukiko ariko ntiyahise abikora ubwo.

Imbere ya Camera z’amahanga, mu irushanwa nyafurika ry’amakipe y’abakinnyi bakina iwabo, hari ku wa kane tariki 21 Mutarama 2016 ubwo mu mukino wa kabiri wahuzaga Ethiopia na Cameroon, umuriro wabuze inshuro ebyiri kandi bwije, urahagarara mu minota igera kuri 12. Byavuzwe ko moteri yabuze mazutu kandi hatanzwe amafaranga yo kuyigura.

M.Fils

2016-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Marines FC yatsinze Musanze FC 1-0, ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda

Marines FC yatsinze Musanze FC 1-0, ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 May 2024
Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports

Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports

Ubwanditsi 02 Feb 2023
50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza

50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza

Ubwanditsi 24 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Mu Mahanga

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Ubwanditsi 12 Jan 2017
Doing Business 2018 : U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari
Amakuru

Doing Business 2018 : U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari

Ubwanditsi 01 Nov 2017
Kigali: Umugororwa wari ukurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba yafashwe ashaka gutoroka
Mu Rwanda

Kigali: Umugororwa wari ukurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba yafashwe ashaka gutoroka

Ubwanditsi 26 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru